Sonia Irakoze Fidélité wamenyekanye muri filime Anita ikaba ari nayo yatumye benshi bamuhimba akazina ka Anita, yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Senga Patrick mu birori byabereye ku Gisenyi mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.
Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabaye tariki 10/08/2018 ukabera ku murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, kuri uyu wa Gatandatu tariki 11/08/2018 Sonia Irakoze na Senga Patrick bambikanye impeta y'urudashira, barahira imbere y'Imana n'imbere y'abakristo ko bazabana akaramata. Sonia Irakoze arushinze nyuma y'umwaka umwe wuzuye asabwe ndetse akanakobwa dore ko iyo mihango yabaye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Kanama 2017.
Sonia na Patrick bambikanye impeta y'urudashira
REBA HANO SONIA IRAKOZE ARIRIMBIRA UMUKUNZI WE AKARIRA
Sonia na Patrick bamaze imyaka 5 baziranye, basezeraniye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu ahitwa The Palm Beach Resort mu karere ka Rubavu. Ibirori byo kwiyakira byabereye kuri Kivu Park Hotel. Ubukwe bwabo bwari bubereye ijisho. By'akarusho Sonia Irakoze yaririmbiye umukunzi we indirimbo irimo amagambo y'urukundo, bishimisha cyane umukunzi we asuka amarira y'ibyishimo. Byanashimishije cyane abatashye ubukwe bwabo dore ko bahise bahaguruka bagakoma amashyi menshi avanze n'impundu.
Sonia Irakoze (Anita) ubwo yaririmbiraga umukunzi we
Usibye gukina filime aho yamamaye cyane nka Anita, Sonia Irakoze ni n'umuhanzikazi mu muziki wo kuramua no guhimbaza Imana (Gospel) aho yakoze indirimbo zinyuranye zirimo; Anyitaho, Ndaguhaye ishimwe n'izindi. Mu gihe gishize yatangarije Inyarwanda.com ko kuririmba azabikomeza akabifatanya na sinema kuko zose ari impano ze. Nyuma y'ibyo ni n'umuririmbyi ukomeye muri Azaph International muri Zion Temple.
UMVA HANO 'NDAGUHAYE ISHIMWE' INDIRIMBO YA SONIA
REBA AMAFOTO Y'UBUKWE BWA SONIA NA PATRICK
Ubukwe bwa Sonia na Patrick bwabereye ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu
Ni umunsi utazibagirana mu buzima bwabo
Byari ibyishimo bikomeye kuri Sonia n'umukunzi we Patrick
AMAFOTO Y'UMUHANGO WO GUSEZERANA IMBERE Y'AMATEGEKO
Patrick yarahiye imbere y'amategeko ko abaye umugabo wa Sonia
Bemerewe n'amategeko ya Leta kubana nk'umugabo n'umugore
.....'Akari ku mutima gasesekara ku munwa',.....
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Sonia na Patrick bakoze ibirori bikomeye
Miss Peace Ndaruhutse (ibumoso) yatabiriye ibi birori
Ni ibirori bakoze nyuma y'umwaka babitegereje dore ko imiryango yabo yari yahaye umugisha 'kubana' kwabo
REBA HANO AMAFOTO Y'UMWAKA USHIZE MU GUSABA NO GUKWA
Sonia hamwe n'umukunzi we Patrick
Umwaka ushize ni bwo Sonia Irakoze yasabwe aranakobwa
REBA HANO SONIA IRAKOZE ARIRIMBIRA UMUKUNZI WE AKARIRA
TANGA IGITECYEREZO