RFL
Kigali

Baby Style w'imyaka 10 yifuza kuzaba umuganga, icyo ababyeyi be bakora ngo atazishora mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi

Yanditswe na: Editor
Taliki:27/06/2018 19:40
0


Baby Style ni umwana ukiri muto ufatanya umuziki n'ishuri, amazina ye asanzwe ni Twahirwa Kelly. Mu nzozi ze avuga ko yifuza kuzaba umuganga. Ababyeyi be badutangarije icyo bakora kugira ngo Baby Style atazishora mu ngeso mbi.



Baby Style amaze gukora indirimbo zinyuranye zirimo; Ndashima yakoranye na Young Boy, iyi akaba ari yo ndirimbo yatumye yamamara cyane. Izindi ndirimbo ze harimo Igitego na Mugeni. Baby Style yiga mu ishuri rya APPEC-Kimisagara mu mwaka wa gatanu w'amashuri abanza. Akunda cyane umuziki, gusa ngo iyo ari ku ishuri yita cyane ku masomo ye n'ikimenyimenyi ngo aratsinda cyane dore ko atajya arenza batanu ba mbere. 

Nk'uko Inyarwanda yabitangarijwe na Nzakundimana Claude papa wa Baby Style, ngo uyu mwaka yifuza kuzaba umuganga. Iyo aganira n'ababyeyi be, ngo ababwira ko ashaka kuzaba umuganga. Ababyeyi be nabo bavuga ko uwo mwuga bawumushimiye na cyane ko ari wo nawe ubwe akunda. Claude yagize ati: Baby Style avuga ko azaba umuganga, nawe iyo bamubajije ni byo yihitiramo. Turamushyigikiye kuko ari byo byaba byiza akajya afasha abantu agakora umurimo wo kwitanga." 

Baby Style yifuza kuzaba umuganga

Ku bijyanye n'icyo ababyeyi be bakora kugira ngo uyu mwana akurane uburere bwiza, ntazishore mu biyobyabwenge n'izindi ngeso mbi, kugira ngo bizanamufshe kugera ku nzozi ze, Nzakundimana Claude yadutangarije ko ikintu cya mbere bakoze ari ukumushakira ishuri ryiza rimukurikirana umunsi ku wundi. Ikindi bakoze ni ukumutoza gusenga Imana. Ati: "Icya mbere ni ukumushyira mu ishuri ryiza no kumwigisha gusenga, asengera muri Kiliziya Gatorika nanjye ni ho nsengera!"

Baby Style

Baby Style ni umwana muto ubona ufite ejo heza mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND