RFL
Kigali

Byonna urota kuzakorana indirimbo na The Ben ndetse na Diamond yinjiranye mu muziki indirimbo 'Ndakwishimira'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/06/2018 8:35
1


Byonna ni izina rishya mu muziki nyarwanda. Amazina ye asanzwe ni Niyonsenga Fidele. Ni umugabo w'imyaka 32 y'amavuko akaba atuye mu Gatsata mu mujyi wa Kigali. Mu nzozi arota harimo kuzakorana indirimbo na The Ben ndetse na Diamond.



Byonna yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ndakwishimira' ikaba yasohokanye n'amashusho yayo. Gusa avuga ko amaze gukora indirimbo zigera kuri eshanu zitari zajya hanze. Muri izo ndirimbo harimo; Hindukira, Ntawundi na Visit Rwanda yakoranye na Ama G The Black, iyi yo ngo izajya hanze vuba.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y'indirimbi ye ya nbere, Byonna yabajijwe impamvu yiyise Byonna, asubiza muri aya magambo: "Byonna bisobanuye Byose, numva injyana yose izaba igezweho igihe nzaba nkora umuziki nzayikora kuko niyumvamo ubushobozi bwayo."

Byonna

Umuhanzi Byonna ngo yiyumvamo gukora injyana zose

Abajijwe intego afite mu muziki, Byonna yagize ati: "Nkora umuziki ngamije kongera icyizere cy'urukundo mu bantu n'iterambere ry'igihugu." Byonna ngo yifuza kuzashinga studio izajya ifasha abahanzi bose, ati: "Nifuza gukora studio buri muhanzi wese ukora umuziki azajya yibonamo." Yunzemo ko mu myaka 3 iyi studio ari bwo izaba yatangiye gukora, bijyanye nk'uko abyifuza.

Byonna avuga ko uyu mwaka wa 2018 yifuza ko uzarangira amaze kugeza umuziki we hanze y'u Rwanda. Ati: "Nifuza kuba umuziki wanjye urenze imbibi z'u Rwanda ukagera no mu bindi bihugu. Nzabigeraho nkoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo." Nyuma yo gukorana indirimbo na Ama G The Black, Byonna yadutangarije ko abandi bahanzi nyarwanda yifuza gukorana nabo indirimbo, ku isonga hazaho The Ben na Riderman. Hanze y'u Rwanda, ngo yifuza gukorana indirimbo na Diamond.

Kuba ari bwo agitangira umuziki, akaba avuga ko ashaka gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu karere, twamubajije uko azabigeraho, asubiza ko azabifashwamo n'abahanzi bagenzi be, gusa ngo icyizere kirarema. Avuga kuri Diamond, yavuze ko iyo amwitegereje asanga akunda gushyigikira abahanzi. Yagize ati: "Icyizere ni cyo cya mbere kandi n'abahanzi bagenzi banjye bazabimfashamo kandi nawe (Diamond) mbona ari umuhanzi wifuza ko umuhanzi runaka yagira aho ava akagira n'aho agera"

REBA HANO 'NDAKWISHIMIRA' INDIRIMBO BYONNA YINJIRANYE MU MUZIKI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo kaka5 years ago
    Ubuse koko uyu numuhanzi? Nagende areke gutumwanya kuririmba sibye rwose umuntu utazi nokugendera kuri beat





Inyarwanda BACKGROUND