RFL
Kigali

Senderi yishimiwe bikomeye mu gitaramo yakoreye mu gace kaza ku isonga mu gihugu mu gukunda indirimbo ze-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/06/2018 15:57
0


Umuhanzi Eric Senderi wamamaye nka Senderi International Hit yaraye akoreye igitaramo mu gace kaza ku isonga mu gihugu mu gukunda indirimbo ze. Senderi Hit yishimiwe mu buryo bukomeye ndetse nawe ashimishwa cyane n'urukundo yeretswe n'abafana be.



Ni igitaramo yakoze kuri uyu wa Kane tariki 14/06/2018 kibera mu karere ka Ngororero mu gace kitwa Kabaya-Muhanda ari nako kaza ku isonga mu Rwanda mu gukunda indirimbo ze nk'uko Senderi Hit yabitangarije Inyarwanda.com. Yashimangiye ko abaturage bo muri ako gace bakunda indirimbo ze mu buryo atari yabona ahandi hose mu Rwanda. Yagize ati:"Abaturage b'ahitwa Kabaya-Muhanda barantumiye. Ni agace gakunda indirimbo zanjye ku buryo ntarabona ahandi hose mu Rwanda"

Senderi Hit

Senderi Hit i Ngororero,...ivumbi ryatumutse

Iki gitaramo Senderi Hit yaririmbyemo cyateguwe n'ubuyobozi bw'akarere ka Ngororero muri gahunda iri kubera mu midugudu yose igize ako karere aho abaturage basabwa kugira isuku, kugira ubwiherero, kutituma ku gasozi ndetse bagasabwa no kumenyera kunywa amazi meza. Muri iki gitaramo, Senderi Hit yaririmbye indirimbo ze zinyuranye zirimo; Nzabivuga, Iyo twicaranye, Convention, Icyumvirizo, Jalousie, Zarabonetse, Tekana, Twaribohoye, Bugacya remix, Turi mu muvuduko n'izindi.

Inyarwanda.com twabajije Senderi Hit ikintu cyamushimishije cyane mu gitaramo yakoreye mu karere ka Ngororero, adutangariza ko ababyeyi b'aho yataramiye bamukoze mu mutima. Yagize ati: "Nashimishijwe n'abadamu b'aho Kabaya, babanje kumbwira ngo 'Reka dukenyere ingutiya neza ubundi tubyine'. Banyisanzuraho cyane. Nanjye nkababwira nti 'Nimukenyere tubyine'." Senderi Hit yadutangarije kandi ko kuri ubu ikimuraje ishinga ari ukugera mu midugudu yose na cyane ko avuga ko magingo aya ari mu mitima y'abafana be bwite. 

Senderi HitSenderi HitSenderi Hit

Senderi Hit mu gitaramo yakoreye mu karere ka Ngororero

REBA VIDEO IKWEREKA ISHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND