RFL
Kigali

"Oya sinakwanze nta n'ubwo nabirota" Dr Scientific yahimbiye indirimbo abari mu rukundo-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/06/2018 10:05
0


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki yasohoye indirimbo nshya y'urukundo yise 'Sinakwanze' irimo amagambo y'imitoma. Iyi ndirimbo yayituye abari mu rukundo nyarwo, akaba ayishyize hanze nyuma ya 'Dawa' yakoranye na King The Winner ndetse na Andre.



Iyi ndirimbo ye nshya 'Sinakwanze' yakozwe na producer Pacento, ikaba ivuga ku rukundo rw'abantu babiri aho umwe arahira ko akavuga ko adashobora kurota yanze umukunzi we akamuhamiriza ko bazibanira akaramata ubuzima bwabo bwose. Iyi ndirimbo Dr Scientific ayishyize hanze nyuma y'igitaramo aherutse guhuriramo na mugenzi we King The Winner babana mu itsinda rimwe rya Vision Group. Dr Scientific yatangarije Inyarwanda.com ko intego y'icyo gitaramo yari ukumurika ku mugaragaro itsinda rya Vision.

UMVA HANO 'SINAKWANZE' INDIRIMBO NSHYA YA DR SCIENTIFIC

Dr Scientific

Dr Scientific amaze gukora indirimbo hafi 30

Dr Scientific amaze imyaka irenga 5 mu muziki. Amaze gukora indirimbo hafi 30 z'amajwi n'izindi eshatu zigaragaza amashusho. Iyo yandika indirimbo ze, avuga ko yibanda cyane ku butumwa bwubaka abanyarwanda akanaririmba ku rukundo, imibanire y'abantu babiri bakundana by'ukuri ndetse no ku iterambere ry'igihugu.  

Dr Scientific

Mu byo Dr Scientific ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2018 harimo no gukora igitaramo cyo kumurika album ye ndetse ateganya no gukora indirimbo nshya nyinshi. Yavuze kandi ko mu minsi micye azashyira hanze amashusho y'indirimbo 'Africa'. Yasoje ikiganiro twagiranye ashimira cyane Inyarwanda.com ikomeje gushyigikira umuziki we. 

UMVA HANO 'SINAKWANZE' INDIRIMBO NSHYA YA DR SCIENTIFIC

REBA HANO IGITARAMO DR SCIENTIFIC YAHURIYEMO NA KING THE WINNER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND