RFL
Kigali

Marchal Ujeku uririmba mu rurimi rw’abatuye ku Nkombo yasohoye indirimbo 'Omwana akwira' yakoranye na Mani Martin-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:6/06/2018 7:57
1


Marchal Ujeku uzwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo; "Musisemisemi” na “Bombole Bombole” ziganjemo ururimi rw’Amahavu ruvugwa n’abavuka ku nkombo, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mani Martin. Ni indirimbo bise 'Omwana akwira'.



Indirimbo 'Omwana akwira' iri mu njyana gakondo y’abatuye ku Nkombo. 'Omwana akwira' mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo 'Umwana arasa neza', cyangwa se ngo 'umwana araberwa'. Ujekuvuka Emmy Marchal uzwi nka Marchal Ujeku mu muziki, yavukiye ku Nkombo akurirayo ariko kuri ubu akunze kuba ari muri Kigali. Mu muziki we aririmba mu njyana ya 'Saama Style', injyana gakondo y’abatuye ku Nkombo mu karere ka Rusizi.

UMVA HANO 'OMWANA AKWIRA' YA MARCHAL UJEKU FT MANI MARTIN

Marchal Ujeku

Marchal Ujeku yahisemo kuririmba mu njyana y'abatuye ku Nkombo mu rwego rwo gutanga umusanzu mu gusigasira umuco mu banyarwanda by'umwiharimo akora iyo njyana mu kumenyekanisha umuco w’abatuye ikirwa cya Nkombo. Indirimbo ye “Bombole Bombole” yamwinjije mu muziki, yakunzwe cyane n'abakunzi b'umuziki nyarwanda. Kuri ubu akomeje ibikorwa bye by'umuziki ndetse yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Mani Martin ndetse ngo amashusho yayo azajya hanze mu byumweru bibiri biri imbere.

Mani Martin

Mani Martin umuhanzi ufite umwihariko mu njyana Gakondo

Marchal Ujeku yatangarije Inyarwanda.com ko byamushimishije cyane gukorana indirimbo na Mani Martin, umwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho ubuhanga by'umwihariko mu njyana Gakondo. Yagize ati: "Nabyakiriye neza by'umwihariko kubera ko nayikoranye n'umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga akaba kandi nawe yihariye cyane mu kuririmba injyana gakondo." Marchal Ujeku ubwo yavugaga ku gashya kari muri iyi ndirimbo ye nshya 'Omwana akwira' yakoranye na Mani Martin yagize ati: "Agashya kuri iyi ndirimbo ni uko iri recorded mu buryo bwa live". Twamubajije ubutumwa yifuje gutambutsa muri iyi ndirimbo ye, adusubiza agira ati:

Ubutumwa buri mu ndirimbo, muri macye iravuga ngo 'Umwana ni mwiza', 'Umwana araberwa'. Iyo umubyeyi atwite aba aremerewe, ababaye ariko iyo amaze kubyara arishima cyane. Iyo umwana we yize akarangiza amashuri, akabona akazi cyangwa se yarakuze akihangira imirimo, biramunezeza cyane akarusho iyo nawe ageze aho gukora urwe rugo agashaka. Muri ubwo buzima bwose kandi ababyeyi baba barimo gusaza ku buryo ari we usigara abitaho ndetse akita no ku muryango muri rusange. Style (injyana iyi ndirimbo ikozwemo) ni creation yanjye yitwa Nkombo-Style. 

Marchal Ujeku

Marchal Ujeku ufite umwihariko mu njyana ye bwite 'Nkombo style'

Nyuma y'iyi ndirimbo, Marchal Ujeku yavuze ko azashyira hanze indi mishinga afite ikomeye, yagize ati: "Nyuma yayo ndateganya kurekura izindi projects zikomeye ndetse zirimo collaboration mpuzamahanga". Marchal Ujeku ni umwe mu bahanzi barangije Kaminuza dore ko yize muri Kaminuza ya Mount Kenya, ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business). Yize kandi no muri Makerere University muri Uganda, ibijyanye n’ubwubatsi. Ibijyanye n'umuziki yabitangiye kera yiga mu mashuri abanza ndetse yitabiriye amarushanwa anyuranye harimo iryitwaga “Umwana w’umunyafurika.”

UMVA HANO 'OMWANA AKWIRA' YA MARCHAL UJEKU FT MANI MARTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hildebrand 5 years ago
    Good ... Nice song ... Big up guys... Iyindirimbo nayikunze cyane.. omwana akura





Inyarwanda BACKGROUND