RFL
Kigali

Adolphe arashimira byimazeyo Uncle Austin bakoranye indirimbo 'Ni rushya' akanashimira Shizzo, Zizou na Ally Soudi-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/05/2018 13:06
0


Murindabyumva Adolphe ni umusore wize umuziki ku Nyundo, kuri ubu akaba ari gukora umuziki mu buryo bw'umwuga. Kuri ubu uyu musore yashyize hanze indirimbo yakoranye na Uncle Austin umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse akaba ari mu bahanzi 10 bari muri PGGSS8.



Adolphe aganira na Inyarwanda.com yashimiye bikomeye Uncle Austin ku bw'umutima mwiza afite wo gufasha no kuzamura impano nshya mu muziki nyarwanda.  Yanashimiye abantu bose bamufashije kugira ngo indirimbo 'Ni rushya' yakoranye na Uncle Austin ibashe gukorwa no kujya hanze. Mu bo yavuze amazina ni umuraperi Shizzo usanzwe umufasha mu muziki we, producer Zizou Alpacino watunganyije iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi ndetse na Ally Soudi wamuhuje na Uncle Austin.

UMVA HANO 'NI RUSHYA' YA ADOLPHE FT UNCLE AUSTIN

Inyarwanda.com twabajije Adolphe uko yakiriye gukorana indirimbo na Uncle Austin, adusubiza ko yabyishimiye cyane anaboneraho kumushimira. Yagize ati: "Nabyakiriye neza cyane ni iby'agaciro gukorana n’umuntu umaze gutera imbere mu muziki nyarwanda kuko hari intambwe ikomeye yateye binsaba byinshi ngo nanjye mpagere rero iyo akwemereye mugakorana biba biguhaye amahirwe yo kugira abo bafana biwe benshi nawe bakumenye."

Adolphe

Umuhanzi Adolphe arashimira cyane Uncle Austin wemeye ko bakorana indirimbo

Ese Adolphe ntibyamugoye kugira ngo akorane indirimbo na Uncle Austin?

Asubiza iki kibazo, Adolphe yagize ati: "Birumvikana byaranduhije cyane kuko narabyifuzaga cyane ariko mbifashijwemo na Shizzo (Bugoyiwood) ku bufasha bwiwe ndetse binyuze no kuri Ally Soudi bamfashije kumpuza na Austin tubasha gukora indirimbo nziza." Yakomeje ashimira studio yakoreye iyi ndirimbo mu buryo bw'amajwi. Ati: "Sinabura no gushimira Monster rec (Zizou alpacino) nawe yaramfashije, ampa umwanya uhagije wo kwita ku ndirimbo ni byo byatumye havamo umusaruro ushimishije."

Image result for uncle austin amakuru

Uncle Austin arashimirwa umutima mwiza afite wo kuzamura impano nshya

Hari icyo Adolphe asaba Uncle Austin

Adolphe yabajijwe icyo asaba Uncle Austin, amusaba gukomeza gufasha impano nshya mu muziki nyarwanda na cyane ko abifitiye ubushake ndetse n'umutima mwiza. Yagize ati: "Icyo namubwira ni ugukomeza gufasha impano nshya kuko abifitemo ubushake ndetse n’umutima mwiza kandi namusaba ko yamfasha indirimbo ikarushaho kugera ku rundi rwego rushimishije." Yanaboneyeho gusaba abazumva iyi ndirimbo kuryoherwa nayo na cyane ko ikubiyemo ubutumwa bw'urukundo. Yagize ati: "Indirimbo ubutumwa burimo ni ubw'urukundo kandi nzi neza ko abazayumva izabashimisha."

UMVA HANO 'NI RUSHYA' YA ADOLPHE FT UNCLE AUSTIN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND