RFL
Kigali

Dr Scientific yahuje imbaraga na King Winner na Andre bakorana indirimbo 'Dawa' ivuga ko urukundo nyarwo ari umuti-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/04/2018 17:42
1


Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientific mu muziki yasohoye amashusho y'indirimbo 'Dawa' yakoranye na King Winner ndetse na Andre. Ni indirimbo ivuga ko urukundo nyarwo ari umuti.



Dr Scientific avuga ko gukunda umuntu by'ukuri ari umuti kuko birinda abakundana kuba bajya mu ngeso mbi nko gushurashura na cyane ko ukundwa aba yumva aguwe neza cyane mu mutima aho aba yumva anyuzwe n'umukunzi we. Si ibyo gusa ahubwo ngo gukundwa by'ukuri, byarinda umuntu guhangayika agahorana ibyishimo muri we. Dr Scientific ubusanzwe ni umuganga mu Ivuriro ry'Imiti Gakondo Nyafrika. Ivuriro rye riherereye i Nyabugogo ahazwi nko ku Mashyirahamwe. 

REBA HANO 'DAWA' YA DR SCIENTIFIC FT KING WINNER

Dr Scientific yabwiye Inyarwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo ashaka gusaba abantu bazayumva n'abazayireba kujya baha urukundo agaciro kuko ari ikintu gifite ireme hagati y'abantu babiri bari mu rukundo. Yagize ati:"Nagira ngo abantu bazahe agaciro urukundo kuko ni ikintu gifite ireme hagati y'abantu babiri bakundana" Ku bijyanye no kuba yarakoranye iyi ndirimbo na King Winner na Andre, Dr Scientific yadutangarije ko yasanze King Winner afite impano yo kuririmba by'akarusho bakaba banabana mu itsinda ryitwa Vision ndetse magingo aya bamaze gukora indirimbo zigera ku 8. Andre bakoranye muri iyi ndirimbo 'Dawa' ubwo yari mu Rwanda dore ko ubusanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

REBA HANO 'TWAHISEMO NEZA' YA DR SCIENTIFIC

Dr Scientific amaze imyaka irenga 5 mu muziki. Amaze gukora indirimbo 26 z'amajwi n'izindi eshatu zigaragaza amashusho. Iyo yandika indirimbo ze, avuga ko yibanda cyane ku butumwa bwubaka abanyarwanda akanaririmba ku rukundo, imibanire y'abantu babiri bakundana by'ukuri ndetse no ku iterambere ry'igihugu. Indirimbo aherutse gukora yise 'Twahisemo neza' yishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki. Mu byo ateganya gukora muri uyu mwaka wa 2018 harimo no gukora igitaramo cyo kumurika album ye ndetse ateganya no gukora indirimbo nshya nyinshi. Yasoje ikiganiro twagiranye ashimira cyane Inyarwanda.com ikomeje gushyigikira umuziki we. 

REBA HANO 'DAWA' YA DR SCIENTIFIC FT KING WINNER






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mugisha Andre4 years ago
    indi rimbo dawa wayisanga ku ri YouTube i zina ni Dawa by vision linki niyo hasi https://www.youtube.com/watch?v=h261tVllwcg





Inyarwanda BACKGROUND