Bahati Grace wabaye nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009 aherutse gushyira hanze amafoto yambaye Bikini, ibintu bitavuzweho rumwe dore ko hari abavuga ko kwambara Bikini ari uguta umuco nyarwanda. Inyarwanda.com yaganiriye na Bahati Grace.
Ubusanzwe ‘Bikini’ ni umwambaro abantu batandukanye bambara iyo bagiye koga mu mazi menshi, aho usanga bambaye utwenda tw’imbere gusa dukingira imyanya y’ibanga cyane cyane ku bakobwa. Iyo wambaye uyu mwambaro byongeye uri icyamamare hano mu Rwanda bikunze kuvugwa ko uba uri gusobanya n’umuco ndetse bigateza impaka cyane.
Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yatunguranye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye Bikini. Bamwe mu babonye ayo mafoto baramututse kuko ngo yataye umuco nyarwanda, abandi bahamya ko nta kosa yakoze na cyane ko yari yambaye imyenda yo kogana kandi bikaba byaragaragaraga ko yagiye koga. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 tumubaza uko yambaye Bikini, igihe amafoto ye yateje impaka yafatiwe ndetse n'icyo avuga ku bantu bavuga ko kwambara Bikini ari ukubahuka umuco nyarwanda.
Amafoto ya Bahati Grace yambaye Bikini ntabwo yavuzweho rumwe
Bahati Grace yabwiye Inyarwanda.com ko amafoto abantu babonye kuri Instagram ye, yayifotoje yagiye koga mu minsi micye ishize. Kuri we asanga nta kosa na rimwe yakoze na cyane ko Bikini yayambariye aho bikwiriye ndetse ngo si n'ubwa mbere yari yambaye iyo myenda ahubwo buri gihe iyo yagiye koga ni yo myenda ajyana mu mazi. Akomeza avuga ko ari amahitamo y'umuntu kuba yakwiyemeza kogana Bikini ndetse ngo ntibivuze ko umuntu wese wambaye Bikini aba yataye umuco. Bahati Grace yagize ati:
Ariya mafoto yafashwe ejo (tariki 18 Werurwe 2018). Ndi muri vacance (ndi mu biruhuko) kuri Island yitwa South Padre. Ku bijyanye no kwambara Bikini, icyo nabivugaho ni uko nayambariye aho bikwiye. Kandi ku bwanjye ni yo nsanzwe nambara ngiye koga. Kuri njye numva ari amahitamo y'umuntu guhitamo uwo mwambaro. Kandi ntibivuze ko uyambaye wese aba yataye cyangwa se aba yubahutse umuco nyarwanda.
Bahati Grace yabwiye Inyarwanda ko atari ubwa mbere yari yambaye Bikini, buri gihe ngo ni yo myenda yogana
Bahati Grace yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aha akaba yaramaranye ikamba igihe cy’imyaka itatu cyane ko yasimbuwe na Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012. Uyu mukobwa igihe yari ataratanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yaje kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo umwana w’umuhungu. Kuri ubu aba bombi bamaze gutandukana cyane ko Miss Bahati Grace ari we ubana n’umwana we aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akora akazi k’ubuganga.
Bahati Grace (hagati) Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009
TANGA IGITECYEREZO