RFL
Kigali

Miss Rwanda Bahati Grace yakomoje ku mafoto ye yambaye Bikini anasubiza abavuga ko kuyambara ari uguta umuco

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/03/2018 12:41
13


Bahati Grace wabaye nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009 aherutse gushyira hanze amafoto yambaye Bikini, ibintu bitavuzweho rumwe dore ko hari abavuga ko kwambara Bikini ari uguta umuco nyarwanda. Inyarwanda.com yaganiriye na Bahati Grace.



Ubusanzwe ‘Bikini’ ni umwambaro abantu batandukanye bambara iyo bagiye koga mu mazi menshi, aho usanga bambaye utwenda tw’imbere gusa dukingira imyanya y’ibanga cyane cyane ku bakobwa. Iyo wambaye uyu mwambaro byongeye uri icyamamare hano mu Rwanda bikunze kuvugwa ko uba uri gusobanya n’umuco ndetse bigateza impaka cyane.

Miss Rwanda 2009 Bahati Grace yatunguranye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yambaye Bikini. Bamwe mu babonye ayo mafoto baramututse kuko ngo yataye umuco nyarwanda, abandi bahamya ko nta kosa yakoze na cyane ko yari yambaye imyenda yo kogana kandi bikaba byaragaragaraga ko yagiye koga. Ibi byatumye Inyarwanda.com twegera Bahati Grace wabaye Miss Rwanda 2009 tumubaza uko yambaye Bikini, igihe amafoto ye yateje impaka yafatiwe ndetse n'icyo avuga ku bantu bavuga ko kwambara Bikini ari ukubahuka umuco nyarwanda.

Bahati Grace

Amafoto ya Bahati Grace yambaye Bikini ntabwo yavuzweho rumwe

Bahati Grace yabwiye Inyarwanda.com ko amafoto abantu babonye kuri Instagram ye, yayifotoje yagiye koga mu minsi micye ishize. Kuri we asanga nta kosa na rimwe yakoze na cyane ko Bikini yayambariye aho bikwiriye ndetse ngo si n'ubwa mbere yari yambaye iyo myenda ahubwo buri gihe iyo yagiye koga ni yo myenda ajyana mu mazi. Akomeza avuga ko ari amahitamo y'umuntu kuba yakwiyemeza kogana Bikini ndetse ngo ntibivuze ko umuntu wese wambaye Bikini aba yataye umuco. Bahati Grace yagize ati:

Ariya mafoto yafashwe ejo (tariki 18 Werurwe 2018). Ndi muri vacance (ndi mu biruhuko) kuri Island yitwa South Padre. Ku bijyanye no kwambara Bikini, icyo nabivugaho ni uko nayambariye aho bikwiye. Kandi ku bwanjye ni yo nsanzwe nambara ngiye koga. Kuri njye numva ari amahitamo y'umuntu guhitamo uwo mwambaro. Kandi ntibivuze ko uyambaye wese aba yataye cyangwa se aba yubahutse umuco nyarwanda.

Bahati Grace

Bahati Grace yabwiye Inyarwanda ko atari ubwa mbere yari yambaye Bikini, buri gihe ngo ni yo myenda yogana

Bahati Grace yabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aha akaba yaramaranye ikamba igihe cy’imyaka itatu cyane ko yasimbuwe na Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2012. Uyu mukobwa igihe yari ataratanga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yaje kubyarana n’umuhanzi K8 Kavuyo umwana w’umuhungu. Kuri ubu aba bombi bamaze gutandukana cyane ko Miss Bahati Grace ari we ubana n’umwana we aho aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho akora akazi k’ubuganga.

Miss Rwanda 2009

Bahati Grace (hagati) Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2009






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lamin6 years ago
    Ubwo utataye muco ubwo warawubahirije pe,iyo uba umwari mwiza wari kuyabika kuri tel cg album kuyaduha c wabonaga byatwungura iki ko mbona utari na mwizaa !!! sha wikwihesha amahoro ntitwabikunze!!!!!!!!!
  • 6 years ago
    Hhhhhh iyambarire bashakako uzajya wogana imyenda yo kwifubika se ??
  • Legacy6 years ago
    Kujya koga ntibivuze kwerekana uko uteye! ushaka kwifotoza wakwifotoza ukayabika ukajya uyareba wenyine. wasebeje umuco, kdi ibyo kwihagararaho umenye umutima wumuntu urusha byose gushukana.
  • anonymous6 years ago
    hahaha lamin ntimwabikunze woe nande....ndibaza yavuze uko afata bikini kuriwe so ntago yakoreye umwanzuro abakobwa bigihugu cyose. abanyarwanda tuge natwe twiseka hahaha mri 2020 bikini ntimurayimenyera ko arumwenda wo kumazi
  • UMUTONI Grace6 years ago
    Nk'umubyeyi w'umutima ubwo warebye ubona amafoto wambaye Bikini ari ayo kuduha koko?ngo adufashe iki?byakagombye kubonwa n'abo mwari kumwe kuri iyo Island. ubundi Se ko utayaduhaga nari icyo wahombaga cg hari claims wabonye ko tuyakeneye?natwe iyo tugiye koga turazambara burya. Ayo mabanga si byiza kuyasangiza isi yose yakagombye kubonwa n'uwo muzubakana nawe gusa.
  • Lamin6 years ago
    Uyu tumureke burya gukomeza kumuvuga niho agenda ahitinga so waduhemukiiye cyane izi comments zose nacishijemo amaso nta numwe wabikunze kko ku muntu wu mudamu nkawe ujijutse ntiwagakwiye kwi defenda mu makosa ndakuretse ark ntuzongere watubabaje !!!!
  • uwera6 years ago
    ni byiza ko wifitoje uri ku mazi ariko se kuki wahisemo kuyereka isi yose ? kuki utahisemo kuduha iyo uri mu bindi byatugirira akamaro? ko uri umubyeyi wabuze no kuduha ifoto uri kugaburira umwana wawe ngo bibere icyigisho abandi babyeyi bite ku bibondo Imana yabahaye? mbega wowe!!!!! wisubireho ukuntu ufite maman wawe mwiza wabareze neza ibyo sinzi aho wabikuye rwose
  • Senkoko6 years ago
    Ariko ashobore kuba anabishye,ubu se wamuvunira nta nagatafari yibitseho ?
  • Kabare6 years ago
    Nta gitangaje kirimo.Kuko n'ubundi BAHATI Grace yabyaranye ikinyendaro (bastard) n'umuhungu witwa KAVUYO.Undi witwa Akiwacu Lacolombe wabaye Miss Rwanda 2014,nawe asigaye ari Mannequin muli France.Aba yanitse amabere n'ibibero.Biriya bya Nyampinga w'u Rwanda,bituma baba aba Stars hanyuma bakiyandarika.Ntabwo bazi ko bababaza imana yabahaye ubwiza.
  • Foka6 years ago
    Yahennye imbere ya basebukwe na ba nyirabukwe gusa bajye bamamara mubundi buryo u Rda dufite byishi twakwerekana ataribyo mumuco nyarwanda ubusa bwambara ( umu......)
  • Ange6 years ago
    Ariko nkamwe muvuga ngo sinamwizi mushingiye kuki?amafoto no kwambara kwe ntawe yabisize mumaso ahubwo amakosa nayuwagiye gushaka aya mafoto ngo aya publishinge ,ese ikidasanzwe Niki ,ese bitumariye iki nkatwe basomyi ,ese ko arangiza kaminuza mutabize?ntagitangaje Kiri hano kuba umunyarwanda ntibivuze ko wogana ikoboyi kandi haruguta umuco birenze kwambara bikini njya mbona hanze aha ariko ntacyo mubivugaho .........twisubireho tuvuge what actually matters!
  • Tizo G w'iRda6 years ago
    Kbs ntanakantu kibereyemo, puuu! nanjye kwambara!
  • Uwera6 years ago
    Ariko nkamwe ubwo muba murimubiki muragirango ajye kogase yambaye imishanana ubundise komuvuga ngo yataye umuco abanyarwanda bakera babaraga iki ntibambaraga ubusa cg bakambara inshabure hejuru bakambara ubusa iyo siyo myambarire yakera ? ubwo mwamwihaye murata umwanya wanyu mumuvuga ngo sinamwiza ko atarimwiza se bagiye kumutorera kuba miss mwebwe beza mwagiyehe komutagiyemo ngo mumuhige ? ngo yarabyaye kubyara nigitangaza se ntanisoni mufite wasanga uwavuze koyabyaye ikinyendaro nawe aricyo muravuga ubugambo bwabarenze we aho ari ntaculyo bimubwiye mumurek akore ibyo ashaka nuburenganzira bwe uwo birya niyishime





Inyarwanda BACKGROUND