RFL
Kigali

Yayeli (Kingdom of God) n'umukunzi we Producer Eric bahamije ko bari mu rukundo ndetse ko ubukwe ari hafi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/02/2018 22:36
3


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, Niyitegeka Yayeli ubarizwa muri Kingdom of God Ministries yatunguwe n’inshuti ye ku isabukuru ye y’amavuko mu birori byatumiwemo abantu bacye basanzwe ari inshuti za hafi z’aba bombi.



Yayeli ni umukobwa utera indirimbo 'Nzamuhimbaza' ya Kingdom of God Ministries n'izindi zinyuranye. Yabaye kandi mu itsinda 'The Queens' ryashinzwe na Aline Gahongayire ry'abakobwa b'abahanga cyane mu kuririmba barimo; Diane (True Promises), Ashimwe Dorcas (Blessed Sisters), Carine Tracy, Esther Umwiza n'abandi banyuranye. Kuririmba yabitangiye akiri umwana muto w'imyaka ibiri y'amavuko. Yakuriye muri korali ndetse n'ubu aracyaririmba mu matsinda. 

Ibirori Yayeli yakorewe n'inshuti ye Eric Rukundo, byabereye mu nyubako izwi nko kwa Makuza kuva isaa tatu z’umugoroba kugeza hafi isaa sita z’ijoro. Producer Eric Rukundo umukunzi wa Yayeli ni we wateguye ibi birori mu ibanga rikomeye abitegura mu rwego rwo kwifatanya n’umukunzi we Yayeli ku isabukuru ye y’amavuko. Bamwe mu bari batumiwe harimo Fiacre ukorana bya hafi na Kingdom of God Ministries, Elsa Muhayimana (korali Yesu Araje), Octave (Tv1), Byishimo Espoir (Authentic tv), Betty (Kingdom of God) n'abandi banyuranye. 

Yayeli

Yayeli byamurenze hafi kurira,....yashimiye cyane umukunzi we

Yayeli wari wujuje imyaka 24 y’amavuko yatunguwe mu buryo bwagaragariye abantu bari aho dore ko ubwo bari binjiye bamuririmbira, yashatse aho arigitira akahabura ndetse na we ubwe akaza gutangaza ko yatunguwe cyane na cyane ko yaje mu mujyi azi ko bagiye muri Serena Hotel bikarangira batagiyeyo. Yashimiye cyane umukunzi we producer Eric wamweretse urukundo akamukorera ibirori byiza ku isabukuru ye. Abari muri ibi birori bashimye Imana yahuje Eric na Yayeli babasabira kuzashora imizi mu rukundo ndetse bakazagira urugo rwiza.

Yayeli yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri akorerewe ibirori nk’ibi kuko yaherukaga ibyo yakorewe na Kingdom of God Ministries umwaka ushize wa 2017.  Umukunzi wa Yayeli ari we Producer Eric Rukundo nyiri The Capital Records studio akaba n’umukozi wa Kigali Serena Hotel mu ishami ry'Ikoranabuhanga, yavuze ko yateguye ibi birori kugira ngo yereke inshuti ze n’iza Yayeli ndetse n’abo mu muryango we (w'umusore) umukunzi Imana yamuhaye ari we Yayeli ndetse banafitanye umushinga w’ubukwe.

Yayeli

Eric na Yayeli barateganya ubukwe uyu mwaka

Ubukwe bwa Eric na Yayeli buzaba uyu mwaka wa 2018, gusa ntabwo bigeze batangaza itariki buzaberaho.  Muri ibi birori, Eric na Yayeli babwiranye amagambo akomeye y’urukundo. Eric yabwiye Yayeli ko amukunda n’umutima we wose ndetse ko azabikomeza iteka ryose. Yayeli nawe yabwiye Eric ko amukunda bitarimo uburyarya, akaba amukunda uyu munsi, ejo hazaza ndetse n’iteka ryose. Producer Eric yaciye amarenga ko agiye gufasha Yayeli mu muziki, agatangira gukora indirimbo ku giti cye ariko kandi akazakomeza kuba muri Kingdom of God Ministries. Yavuze ko azabisaba Kingdom of God akareba ko babimwemerera.

Eric

Producer Eric ati 'Reka nsigarane amashusho y'urwibutso y'umukunzi wanjye'

Nkuko bikubiye mu nkuru Inyarwanda.com twabagejejeho mu mpera z'umwaka ushize, tariki 29 Ugushyingo 2017 Yayeli yaciye amarenga y'umusore bari mu rukundo amubwira amagambo y'urukundo asize umunyu mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko. Eric Rukundo, ubusanzwe ni umwana wa Pasiteri Yoramu uzwi cyane mu ntara y'Iburasirazuba. Icyo gihe Yayeli yavuze ko Eric Rukundo ari we bari mu rukundo ndetse ko ari we mahitamo ye mu rukundo mu gihe cy'ubuzima bwe bwose. Yagize ati: 

Amagambo ntabwo ahagije mu kukubwira uwo uri we kuri njye. Warakoze kunkunda. Ku isabukuru yawe ndasenga Imana ngo ikumpere umugisha ihaze ukwifuza k'umutima wawe. Ndi umunyamahirwe kuba narabonye urukundo mu muntu nkawe, isabukuru nziza mukunzi. Ku mukunzi wanjye (To my Boyfriend), ndagira ngo umenye uburyo uri uw'umumaro kuri njye. Ndagira ngo umenye ko ari iby'igiciro ku kugira nk'inshuti yanjye (Boyfriend), umenye ko uri inshuti yanjye ibihe byose. Ndagukunda mukunzi wanjye w'ibihe byose. 

Niyitegeka Yayeli

Amagambo Yayeli yabwiye umukunzi we mu mpera za 2017

Yayeli

Habayeho n'umwanya wo kwiyakira,...Birumvikana Eric na Yayeli ni bo babanje

YayeliYayeli

Betty uririmbana na Yayeli muri Kingdom of God

Eric

Nyuma y'ibirori bafashe ifoto y'urwibutso

Kingdom of God Ministries

Kingdom of God Ministries

Yayeli ni ishyiga ry'inyuma muri Kingdom of God Ministries

REBA HANO 'SINZAVA AHO URI' YA KINGDOM OF GOD






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Mwararindagiye
  • Yves6 years ago
    Courage papa Eric. Watubwiye amatariki Se tukaba dushaka amakote.
  • David6 years ago
    Noneho ni Knowless na Clementttttttttttttttt hahaha abaririmbyi naba producers ibyabo ni danger... courage mwembi turahabaye nizereko gahunda zizakurikira muzazitumenyesha.





Inyarwanda BACKGROUND