RFL
Kigali

Amakosa 3 akomeye akorwa n’itangazamakuru ry’u Rwanda agatuma iby’imyidagaduro bidindira

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:8/10/2015 13:13
3


Ijya kurisha ihera ku rugo kandi ni byiza ko mbere yo gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, wakwibuka no kureba niba nta mugogo uri mu ryawe. Ni kenshi itangazamakuru ryerekana imbaraga nke z’abanyarwanda mu by’imyidagaduro, ariko naryo hari amakosa 3 akomeye rikora akwiye kugira iherezo.



Muri iyi nkuru, harabamo gusasa inzobe no kureba ku mpande zombi, harebwa uruhare rw’itangazamakuru mu kudindiza muzika nyarwanda, sinema nyarwanda cyangwa ibindi bifite aho bihuriye n’imyidagaduro. N’ubwo ababikora nabo hari ibyo bataranoza, abanyamakuru n’ibitangazamakuru bakorera bakwiye kugira uruhare no kubafasha kugenda barushaho kubitunganya. Aya makosa atatu akorwa n’itangazamakuru ni aya akurikira:

1. Gushyigikira iby’ahandi kurusha iby’iwabo

Mu bihugu byo muri Afrika bimaze gutera imbere muri muzika na sinema, usanga abagiye bashyigikira ibikorwa byabo ari abenegihugu bakora mu itangazamakuru kandi babitangiye kuva bigitangira kugeza bigeze ku rwego n’amahanga yishimira. Yaba amaradiyo, amateleviziyo n’ibinyamakuru byandika byo bihugu nka Tanzania na Nigeria, usanga ibihangano by’abenegihugu byaragiye bitoneshwa, iby’amahanga bigahabwa umwanya muto kandi ibyo ntibabikoze byaramaze gutera imbere, ahubwo nibo babiteje imbere. Mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, ntabwo uwavuga ko ibihangano by’abanyarwanda bigihabwa umwanya muto ugereranyije n’uko bikwiye yaba abeshye. Kuba bitaratera imbere kandi bitaragira ireme, sibyo byagakwiye gutuma bitereranwa n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kuko uwawe ntumufasha yifashije, ahubwo umufasha kugira icyo yigezaho.

2. Kugereranya iby’u Rwanda n’iby’amahanga hakazamo no gutesha agaciro iby’iwacu

U Rwanda ni igihugu gifite umwihariko ugereranyije n’ibindi byinshi byo muri Afrika byateye imbere muri sinema no muri muzika. Amateka y’u Rwanda arihariye, muzika yahozeho kandi yari ikomeye kuburyo yari kuba urufatiro rw’iterambere ryayo, abayikoraga benshi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Rugamba, Sebanani, Karemera Rodrigue n’abandi, ubu ibihangano byabo biracyakunzwe ariko bo ntibahari ngo batange urugero n’umurage ku bakora muzika y’ubu. Hari ibitangazamakuru bijya byerekana ubushobozi bw’abahanzi nyarwanda n’urwego muzika igezeho, bagereranya n’iyo mu mahanga, cyane nka Nigeria, Uganda na Tanzania nka bimwe mu bihugu byigaragaza cyane, nyamara ibi bihugu rwose bitandukanye kure n’u Rwanda, kuburyo ugereranyije abahanzi bo mu Rwanda n’abo muri ibi bihugu bigaragara nko kwerekana ko abo mu Rwanda ntacyo bashoboye. Ibi ni nko kugereranya umwana ukibyiruka n’umugabo ukuze ufite ubunararibonye, icyo gihe wa mwana ahita agaragara nk’utagize icyo ashoboye nyamara yari mu nzira, kuko ku giti cye hari aho aba yaravuye, hakaba n’aho aba yerekeza. Ikindi gikwiye kuzirikanwa, ni umubare mucye w’abaturage b’u Rwanda. Ntabwo indirimbo y’umuhanzi wo mu Rwanda rufite abaturage basaga miliyoni 11 yarebwa kuri Youtube nk’iy’umuhanzi wo muri Nigeria, igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 174.

3. Gutonesha abahanzi bamwe na bamwe

Bamwe mu bahanzi nyarwanda, bagenda bagaragaza kenshi ko babangamirwa n’ababakumira ntibashyigikire impano zabo uko bikwiye kandi itangazamakuru rishyirwa mu majwi mu mwanya wa mbere. Hari abahanzi baba bataragira ubushobozi n’uruvugiro mu ruhando rwa muzika, ariko bagaragaza impano ifatika mu muziki. Hari abahanzi ubwabo bagiye batanga ubuhamya bw’abanyamakuru bagiye babatambamira aho kubashyigikira no kubafasha ngo impano yabo itezwe imbere, iki nacyo kikagaragara nk’imbogamizi ikomeye ku iterambere rya muzika, aho bivugwa ko ibifi binini (abamaze kugira aho bagera) aribo bahabwa agaciro mu gihe abakizamuka bo birangagizwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • good8 years ago
    ngo gutonesha abahanzi bamwe na bamwe hahahaha ese namwe itangazamakuru musigaye mwigaya. knowlessssssssss jams muhame hamwe ibijya gushya bicamarenga. ikimenyane kigezaho kigashira.
  • Mubemaso 8 years ago
    Uvuze ukuri rwose, iyo Urebye usanga Abanyamakuru b'imyidagaduro barutse urukuta rukomeye, kuburyo utabagenera ikitwa akantu, asohora indirimbo bikarangirira aho. Kandi dufite ibyiza byakundwa n'amahanga rwose! Uzarebe Video zisohoka ubu muri Uganda ziba ziri ababyina kinyarwanda
  • Nunu8 years ago
    Namwe c murabizi ko mutonesha abahanzi bamwe na bamwe?kuba mubizi n'intambwe ya mbere yo guca ikimenyane Knowless,King james n'abandi benshi mubafate nk'abandi nibitaba ibyo ntaho tuzagera





Inyarwanda BACKGROUND