RFL
Kigali

Amajonjora y’abazitabira Miss Rwanda 2018 akomereje i Kigali ahatarava inkumi itsindira ikamba

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/01/2018 17:15
4


Muri iyi minsi kimwe mu biri kuvugwa cyane mu myidagaduro ni irushanwa rya Miss Rwanda 2018 aho amajonjora y’ibanze yo gushakisha abakobwa bazahararira intara zose z’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali ari kugana ku musozo, ubu hakaba hatahiwe Kigali ahagomba kuboneka abakobwa bazahagararira uyu mujyi mukuru w’u Rwanda.



Iri rushanwa ryatangiye tariki 13 Mutarama 2018 rihera mu ntara y’Amajyaruguru ahabonetse abakobwa batandatu bazahagararira iyi ntara mu marushanwa yabereye mu karere ka Musanze, nyuma y’aha hakurikiyeho Intara y’Uburengerazuba ahatowe abakobwa batandatu bazahagararira iyi ntara  mu marushanwa yabereye mu karere ka Rubavu. Nyuma hakurikiyeho Intara y’Amajyepfo mu irushanwa ryabereye mu karere ka Huye hatorwa abakobwa icumi bazahagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Miss Rwanda 2018

Aurore Kayibanda Miss Rwanda 2012 yari ahagarariye Intara y'Amajyepfo

Ubushize ubwo baheruka gutora abakobwa bahagarariye intara y’Ibirasirazuba hakaba haratowe abakobwa batandatu, aba bose bakaba makumyabiri n’umunani bagomba guhagararira intara zose z’u Rwanda uvanyemo umujyi wa Kigali ahagomba gutorwa abakobwa bazasanga aba 28 bakuzuza umubare nyawo w’abazaba bahatana igihe hazaba hashakishwa abakobwa makumyabiri bazitabira umwiherero ubanziriza itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Rwanda 2018Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye intara y'Iburasirazuba yambika ikamba Kundwa Doriane wari uhagarariye intara y'Amajyaruguru

Umujyi wa Kigali kuri ubu ugiye gushakwamo abakobwa bazawuhagararira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 ariko nta mukobwa uregukana ikamba avuye muri Kigali cyane ko usubije amaso inyuma usanga muri 2012 haratowe Umutesi Aurore Kayibanda wari uhagarariye intara y’Amajyepfo, 2014 hakurikiyeho Akiwacu Colombe wari uhagarariye intara y’Iburasirazuba, 2015 hakurikiyeho Kundwa Doriane wari uvuye mu ntara y’Amajyaruguru mu gihe muri 2016 hatowe Mutesi Jolly, 2017 hagatorwa Iradukunda Elsa, aba uko ari babiri bakaba baravuye mu ntara y’Uburengerazuba.

Miss Rwanda 2018Mutesi Jolly yambika ikamba Iradukunda Elsa  bose bahagarariye intara y'Uburengerazuba

Nyuma yo kurebera hamwe aba bakobwa baheruka kwegukana ikamba uhita wibaza niba umujyi wa Kigali umwe rukumbi utaregukana ikamba rya Miss Rwanda ugiye gutokorwa na Miss Rwanda 2018 cyane ko igikorwa cyo gutora abakobwa bazahagararira uyu mujyi cyitezwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 kuri Hilltop Hotel.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nulu6 years ago
    Birangiye kuzabona umukobwa mwiza nka KUNDWA DORIANE
  • Miss6 years ago
    Msibagiwe na Miss Grace Bahati yaragarariye Intara y’amajyepfo.
  • Miss 6 years ago
    Ni sangahe bazaza ikigali kuri hilltop??? cg x ni masaha ki bazabicish kuri tv ?? Murakoze
  • Miss6 years ago
    Ko mutansubiza x ??? Muri kubwira ngo cyakiriwe neza yego ndabizi ark caka igisubizo kibyo nabajije.





Inyarwanda BACKGROUND