RFL
Kigali

Amagambo akomeye yavugiwe ku rubyiniro mu gitaramo cya Riderman

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:26/12/2017 12:56
0


Mu ijoro ryahise rya Noheli kuri Petit Stade i Remera habereye igitaramo Uburyohe cya Riderman aho yanaririmbiye abitabiriye igitaramo zimwe mu ndirimbo ziri kuri MixTape ye yise Filime. Bamwe mu bahanzi batandukanye banyuze ku rubyiniro bagiye bavuga amagambo akomeye atandukanye.



Umwe mu bahagurukije abafana bwa mbere bikagaragara ko yishimiwe cyane ni umuraperi Khalifan wahagurukije Petit Stade yose akaririmbana n’abafana. Ubwo yari ari ku rubyiniro agiye kuririmba indirimbo ye ‘Ibaruwa’ yagize ati “Mbere najyaga nibwira ko ndi umusitari cyane nyuma nsanga sindiwe! Nibwo nakoze iyi ndirimbo ndi kumwe na Yvery. Nshaka kuba umustar iri joro kubera mwebwe. Iyi ndirimbo ‘Ibaruwa’ ni mwe ba mbere ngiye kuyiririmbira, mugiye kunyereka ko ndi umustar.”

 Riderman

Khalifan yabwiye abafana ko ashaka ko bamugira umustar

Nyuma y’uko Khalifan aririmbye, umushyushyarugamba Kate Gustave yahise yemeza ko Hip Hop atari injyana gusa ahubwo ari idini, “Hip Hop ni idini? Hip Hop si injyana gusa, ahubwo Hip Hop ni idini. Khalifan arabitweretse ndete n’umugaba w’ingabo z’Ibisumizi ariwe Igisumizi gikuru Riderman ahora abigaragaza na hano arabitwereka. Hip Hop ni idini!”

Riderman

Umushyushyarugamba Kate Gustave yashimangiye ko Hip Hop ari idini

Si aba gusa na nyiri ubwite, Riderman ageze ku rubyiniro yagize ibyo avuga byiganjemo gushimira. Yagize ati: “Ibyo navuga ni byinshi muri uyu mwanya ariko muri make ndashimira itangazamakuru muri rusange kuko ni mwe mutuma ibikorwa byacu bigera kure hashoboka. Mbikuye ku mutima kandi ndashimira cyane abafana banjye ku bw’ubufasha bwa buri munsi bampa. Ntabafite ntaho naba ndi. Ni mwe mumpa inspiration ya buri munsi kdi nk’uko mutantererana nanjye sinzabatererana cyangwa ngo mbatenguhe na rimwe…”

Riderman yashimiye cyane abafana be, itangazamakuru ndetse n'abandi bose bagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda

Umushyusharugamba Brian we yashimiye cyane Muyoboke Alex. Yabanje gusaba umunota umwe mugenzi we Kate Gustave bakoranaga ko yamanuka hasi agakora akantu gato. Akigera imbere mu myanya y'cyubahiro, yagiye imbere ya Muyoboke Alex agira ati "Mu cyubahiro mbagomba, ndabashimiye cyane. May God bless you so much (Imana ibahe umugisha cyane)!" Nyuma yaho yongeye asubira ku rubyiniro.

Riderman

 MC Brian yashimiye cyane Muyoboke Alex

Ubwo King James yageraga ku rubyiniro ntiyaririmbye gusa ahubwo nawe yafashe ijambo agira ibyo atangaza. Yagize ati: “Uyu muziki turimo usa n’urugamba. Ndashimira cyane inshuti yanjye akaba n’umuvandimwe wanjye Riderman ku ruhare rukomeye akomeza kuwugiramo (umuziki) afatanyije n’abakunzi be, Ibisumizi. Riderman ni umu Legend, akwiriye amashyi menshi kuko adahwema kutugira inama mu muziki ndetse n’itangazamakuru ridahema kudufasha mu iterambere ry’umuziki wacu. Hari abagabo bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umuziki nka ba Muyoboke, Boubou n’abandi…”

King James yemeje ko Riderman ari Legend mu muziki

Umuhanzikazi Lanie wagaragaye mu mashusho y’indirimbo GOOMS ya Riderman yamushimiye byimazeyo ku cyizere yamugiriye akaba umwe mu baririmbye muri iki gitaramo,yagize ati; “Riderman aha agaciro umuziki ndetse akanazamura impano. Ndamushimira byimazeyo kuba yarangize umwe mu baririmbye muri ikigitaramo cye. Dukomeze kumushyigikira muri byose nk’uko nawe ahora abikora.”

Lanie yashimiye cyane Riderman wamugiriye icyizere

REBA UKO IGITARAMO CYARI KIMEZE MU MASHUSHO

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND