RFL
Kigali

KIGALI: Inama mpuzamahanga y'urubyiruko (Youth Connekt 2017) yabimburiwe n’ibirori bya 'I am Kigali'

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:20/07/2017 20:41
0


Ibirori bya 'I am Kigali' byabereye 'Car free Zone' mu mujyi wa Kigali kuwa 19 Nyakanga 2017,ni byo byatangije ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2017 izarangira ku munsi w’ejo.Ibi ni ibirori byahuje urubyiruko rusaga 700 ruvuye mu bihugu binyuranye by’Afurika rucinya akadiho n’indirimbo zo mu njyana zitandukanye.



Afungura ku mugaragaro ibi birori,Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yahaye ikaze abitabiriye YouthConnekt 2017 agira ati”Iki ni cyo YouthConnekt ivuze,urubyiruko runyuranye kuba rugiye guhurira hamwe kuri uyu mugoroba,baganira,baseka ndetse babyina”.

Naho Umuyobozi wa IOM mu Rwanda,Catherine Northing yavuze ko bifuza ko ibi birori byazajya biba buri mwaka,bikaba urubuga rw’impinduka nziza zo kwakira imico iva ahandi,umuziki n’ubudasa bw’abantu. Ibi ni ibirori byabaye ku bufatanye bwa MYICT,IH Kigali,IOM,UNDP,Positive productions na Afrogroov.

REBA AMAFOTO

YouthConnektYouthConnektYouthConnektYouthConnektYouthConnekt

Iki gitaramo cyabereye Car free zone mu mujyi wa Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND