Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko abahanzi bo muri Uganda Radio na Weasel bibwe barangiza bakavuga ko bibwe n’uwahoze ari umujyanama wabo Jeff Kiwanuka ndetse banamwita imbeba, gusa ubu uyu nawe yabahindukiranye avuga ko niba batamusabye imbabazi ahita ashyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa.
Nyuma y’uko Weasel mu rugo iwe hinjiye abagizi ba nabi bitwaje imbunda bagatwara mudasobwa yarimo imishinga y’indirimbo ze na mugenzi we Radio bari batarasohora kandi nta handi bazifite, Weasel yahise avuga ko bibwe n’itsinda ry’imbeba kandi bikubitiraho ko yari amaze iminsi avugiye kuri Televiziyo ya NTV ko Jeff Kiwanuka n’abandi bafatanya ari imbeba, ibyo bihita bisobanura ko n’ubundi ari bo arimo kuvuga.
Radio na Weasel barasabwa gusaba imbabazi niba badashaka kwandagazwa. Aha bari ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe
Nyuma y’amasaha macye Jeff Kiwanuka yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwo bujura ariko aza kurekurwa, nyuma y’ibyo akaba avuga ko aba bahanzi bakwiye kumutakambira bakamusaba imbabazi kuko bamuhemukiye, bitaba ibyo agashyira hanze amafoto yabo bambaye ubusa barimo gusambanya indaya zo muri Malaysia.
Jeff Kiwanuka araburira abo yahoze abereye umujyanamo ngo bamusabe imbabazi
Aya makuru dukesha ikinyamakuru Redpepper akomeza avuga ko nta kabuza mu gihe Radio na Weasel bataca bugufi ngo basabe imbabazi Jeff Kiwanuka wahoze ari umujyanama wabo bakaza gushwana, uyu yahita ashyira hanze ayo mafoto yabo bambaye ubusa barimo gukora ubusambanyi n’indaya.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO