RFL
Kigali

Amafoto ya Jay-Z atwaye Beyoncé kuri moto batambagira umujyi yakuruye impaka

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/03/2018 18:51
2


Abakurikirana ku mbuga nkoranyambaga Beyonce na Jay Z bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ejo hashize batunguwe n’amafoto yafotowe ibi byamamare bari kuri moto mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’umugabane wa Amerika.



Benshi batekereje ko atari amafoto ya nyayo [ibizwi nka Photoshop] bashingiye ku kuba Jay Z yaratambagije umugore we mu muhanda nta murinzi. Kuri nyako gutangazwa na ba nyir’ubwite ni uko ari amafoto ya nyayo yafashwe bari mu kazi.

Daily Mail yanditse ko aba bombi bafotowe ubwo bari muri Jamaica mu bikorwa byo gutunganya no gutegura ibitaramo bizenguruka imigabane ku nshuro ya kabiri bagiye guhuriramo bise OTR II. Hari andi amakuru avuga ko hashingiwe ku buryo uyu mugabo n’umugore we bari gukorana bishimangira ko bashobora no kuzakorana Album y’indirimbo mu minsi iri imbere.

Bonnie and Clyde: Beyonce, 36, and Jay Z, 48, seemed intent on keeping up with their busy pace as they filmed a secret video in Jamaica on Tuesday afternoon

Jay Z ahetse Beyonce kuri moto

‘On-Run II tour (OTR II)’ izatangira mu Bwongereza ku wa 06 Kamena 2018 isozwe ku wa 02 Kanama 2018 i Vancouver muri Canada. Iyi turune y’ibitaramo byabo izagezwa mu bihugu 35 bigize umugabane w’Uburayi ndetse no muri Leta Zunze ubumwe za Amerika basanzwe bakoreramo muzika.

Ibi bitaramo bizenguruka imigabane bazakora bazagera mu mujyi 15 igize umugabane w’Uburayi ndetse n’imijyi 21 igize Amajyaruguru ya Amerika aho ari naho Jay Z na Beyonce bazatangirira ibitaramo byaho guhera ku wa 06 Kamena, 2018. Ibitaramo bizasozwa ku wa 02 Kanama,2018 mu mujyi wa Vancouver.Muri 2014 Jay z na Beyonce bakoranye ibitaramo nk’ibi ku nshuro ya mbere bahuriyemo bahaye izina rya ‘On The Run’.

REBA AMAFOTO JAY Z AHETSE BEYONCE KURI MOTO

Kisses! The power couple rode through the Kingston-district Trench Town on a motorcycle as fans watched and waved as they drove by, a seen somewhat reminiscent of promos from their new tourSmile! The Crazy in Love songstress flaunted her long legs with white fishnet stockings worn underneath denim shorts as she held onto her husband who drove the two-wheeler Beautiful: Her long, caramel-colored hair was worn in natural curls with delicate braids woven throughout, and she sported a pair of small sunglassesHoly Grail: The Empire State of Mind rapper looked comfortable maneuvering the bike through town wearing a black velour jumpsuit with a neon green neckline and cuffsSolid gold: Having been married for nearly one decade, the couple has three children together - six-year-old daughter Blue Ivy and infant twins Rumi and Sir

Jay Z na Beyonce hamwe n'imfura yabo Blue Ivy

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwimana patricle6 years ago
    0725647842
  • GASONGO6 years ago
    amafaranga ni meza koko. uru rugabo rusa nabi ariko rwibitseho umwana uhiye nka beyonce. iyo uri mwiza uba uri mwiza niyo ugenda urabyumva. Beyonce genda uri mwiza, ariko ufite ikigabo kibi kwisura





Inyarwanda BACKGROUND