RFL
Kigali

Amafoto y’umunyamuziki Abraham wihebeye umunyarwenya Anne Kansiime

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2018 10:26
1


Umunyarwenya Anne Kansiime muri Mata 2018 ni bwo yeruye amarangamutima ye mu ruhame nyuma y’ibihuha byavugaga y’uko ari mu rukundo n’umusore kandi atarabona gatanya n’umugabo wa mbere witwa Gerald Ojok.



Anne Kansiime n’umukunzi we mushya ibyabo ntibikiri ibanga, batangiye gushyira hanze amafoto bari kumwe abagaragaza bishimanye aho batangiye kugira umubare munini w’abafana bavuga ko bishimiye umuryango mushya ugiye kuvuka.

Tukahirwa Abraham wamenyekanye nka Skylanta, ni umunya-Uganda w’umunyamuziki ukomeye mu njyana ya Reggae. Uyu musore uri mu rukundo na Anne Kansiime yakuriye mu mujyi wa Mbarara ariko kuri ubu ari kubarizwa muri Kampala ku myaka ye 30 y’amavuko nk’uko Chimpreports yabyanditse.

anne kansiime

Anne Kansiime n'umukunzi we

Iki kinyamakuru kivuga ko amakuru atangwa n’abantu ba hafi b’uyu mukunzi mushya wa Kansiime yemeza ko ari umuntu w’umutima mwiza udakunze kuvuga byinshi, ngo yamenye Anne Kansiime mu myaka icumu ishize mbere y’uko bajya mu rukundo. Abraham yatangiye kuvugwa cyane muri Uganda mu mwaka ushize wa 2017 ubwo yavugwaga mu rukundo na Kansiime nubwo uyu munyarwenya yari akibana n’umugabo baje gutandukana.

Binavugwa ko igihe kinini uyu munyarwenya nawe yagiye ahura n’uyu musore bakagirana ibiganiro byihariye mu gace ka Kabale, ngo yakoraga ibi akibana n’umugabo we Ojok bari barasezeranye kubana akaramata. Hari andi makuru kandi avuga ko urukundo rwa Kansiime na Abraham ruganisha ku kurushinga byemewe n’amategeko.

AMAFOTO:

Abarahm

umunyamuziki

Uyu musore yamenye Anne Kansiime mu myaka icumi ishize

akora injyana ya Reggae

Reggae niyo akora

umunyamuziki ukomeye

yatandukanye n'umugabo we

Ibyabo biraganisha ku kubana nk'umugabo n'umugore

Kansiime  yashwanye byeruye n'umugabo we w'isezerano







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • SugarDaddy5 years ago
    Ikizananira amafaranga uzahebe! Akaba yisengerereye agasore ga keza.





Inyarwanda BACKGROUND