Tariki 31 Ukuboza 2017 ni bwo Sauti Sol ryakoreye igitaramo mu Rwanda, gusa mbere yaho bari baratangaje ko mbere yo kuva mu Rwanda bazafata amashusho y’indirimbo bakoranye na Mani Martin. Mu minsi ishize nibwo twabamenyeshaga ko bamaze gufata amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Rwanda mbere gato ko basubira iwabo muri Kenya.
Inyarwanda.com tuganira na Mani Martin yavuze ko yamaze gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Sauti Sol ndetse anishimira akazi yakoze cyane ko ari iby’agaciro gukorana n'abahanzi bafite izina nka Sauti Sol. Mani Martin yabajijwe icyo yavuga kuri iyi ndirimbo, adubiza muri agira ati: Ni indirimbo y’urukundo twise Mapenzi, ni indirimbo irimo indimi nyinshi zirimo Ilingara, igiswahili, icyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda. Mbega ni indirimbo nabo ubwabo bakunze nkeka ko twakoze akazi kanini muri iki gihe twakoranye.
Abajijwe igihe atekereza ko iyi ndirimbo yazagira hanze, Mani Martin yatangaje ko ari ibintu bakeneye kwigwaho bakareba igihe nyacyo cyane ko buri ruhande rufite igihe kinogeye cyo gushyirira hanze indirimbo. Iyi ndirimbo izagaragaramo itsinda rya Sauti Sol ryuzuye cyane ko mu gitaramo bakoze batari buzuye, icyo gihe bakaba barabwiye abafana ko mugenzi wabo yagize ikibazo cy’indege bigatuma ataboneka, icyakora amakuru dufite ni uko yaje kugera mu Rwanda aho yanagaragaye bafata amashusho y’indirimbo iri tsinda rifitanye na Mani Martin.
REBA AMAFOTO UTABONYE
Aho bafatiraga amashushoMeddy Saleh niwe wafashe amashusho y'iyi ndirimboMani Martin na Sauti Sol imbere ya Camera
Iyi nkumi ni yo izagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo
Mani Martin n'abagize itsinda rya Sauti Sol
TANGA IGITECYEREZO