Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakozwe ubukwe bw’agatangaza n’umugabo we Niyonteze Thierry aho buri wese wabutashye yatahanye ‘cake’ asangiza abo yasize mu rugo.
Mu bukwe bwabo, Niyonteze Thierry yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Miss Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 y’amavuko, kuri uyu wa Gatantu tariki ya 14 Nyakanga 2018, nyuma y’aho abatumiwe bakirirwa muri Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali.
Kuya 1 Nyakanga 2018 ni bwo uyu mukobwa uvuka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru (Miss Umuhoza Sharifa) yasabwe anakobwa n’umukunzi we Thierry bamaze igihe bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku ivuko rya Miss Sharifa i Musanze. Ni umuhango wabaye nyuma y’uko uyu mukobwa akorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ byabaye ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 bibera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Niyonteze Thierry ni we witwariye mu modoka umukunzi we, Umuhoza Sharifa
Miss Umuhoza Sharifa yagaragazaga ibyishimo
Niyonteze Thierry, umusore wegukanye umutima wa Umuhoza Sharifa
Ku wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018 ni bwo Miss Sharifa yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Thierry bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Ni mu muhango wabereye ku Kimuhurira mu mujyi wa Kigali kuwa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018.
Aba bombi barambanye mu rukundo n’ubwo abantu batangiye kumenya iby’umubano wabo mu ntangiriro za 2018. Muri Mutarama 2018 ni bwo Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we Niyonteze Thierry (asanzwe akora muri ‘House of Cake’ imuteguza urugendo rw’ubuzima bagiye kubanamo kugeza bombi batandukanyijwe n’urupfu nk’uko Bibiliya ibivuga.
Umuhoza Sharifah w’imyaka 23 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yari ashyigikiwe n’umuriri w’abafana kugeza k’uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.
Sharifah yiyamamaje muri Miss Rwanda 2016 afite umushinga wo kwita ku kibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe. Kuri ubu akorana n’abakobwa bagera kuri 68 muri iri huriro rye rikorera mu Karere ka Musanze, bose basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu byiciro bibiri. Kugeza ubu kandi uyu mukobwa yafashije abakobwa 30 bo mu karere ka Musanze batewe inda bakiba iwabo.
AMAFOTO:
Uko imyiteguro yari imeze mbere y'ubukwe
-Ibyishimo bidashibira mu bitabiriye ubu bukwe
Miss Ndaruhutse Peace
Abageni bageze aho biyakiriye
Imodoka abageni bagendeyemo
N'akanyamuneza Sharifa yerekana impeta yambitswe
Bamwe mu bahatanye na Sharifa muri Miss Rwanda 2016 bamwambariye
Mukuru wa Miss Sharifa uwo ufite akarabo ku mutwe
Abageni bizihiwe
Abasore baherekeje Niyonteze Thierry
Umutsima buri wese yatahanyeho
Parrain wa Thierry [uri ibumoso] na Marraine wa Sharifa [uri iburyo]
Basangiye icyo kunywa
Bakase umutsima baha ikaze ku meza abitabiriye ubukwe bwabo
Sharifa yanyuzagamo agakubita agatwenge
Bazatandukanwa n'urupfu ni ko Bibiliya ivuga
Bacinye akadiho bishimira uyu munsi w'amateka
Uyu mwana wo mu muryango wa Thierry yavuze umuvugo
Ababyeyi ba Sharifa Umuhoza bashimiye umuhungu utwaye umukobwa wabo
Yahawe impano zitandukanye
Miss Jolly Umutesi Nyampinga w'u Rwanda 2016 yabwiye Thierry ko atwaye umugore mwiza kandi umukunda
Abakobwa bahataniye nawe ikamba bamugeneye impano
Ababyeyi ba Miss Umuhoza Sharifa
Bazabyare hungu na kobwa
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo (INYARWANDA.COM)
TANGA IGITECYEREZO