RFL
Kigali

MU MAFOTO 100 utaciye iryera: Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta y’urudashira mu birori bibereye ijisho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2018 11:41
0


Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), yakozwe ubukwe bw’agatangaza n’umugabo we Niyonteze Thierry aho buri wese wabutashye yatahanye ‘cake’ asangiza abo yasize mu rugo.



Mu bukwe bwabo, Niyonteze Thierry yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Miss Umuhoza Sharifa w’imyaka 23 y’amavuko, kuri uyu wa Gatantu tariki ya 14 Nyakanga 2018, nyuma y’aho abatumiwe bakirirwa muri Ineza Garden iherereye i Kinyinya mu mujyi wa Kigali.

Kuya 1 Nyakanga 2018 ni bwo uyu mukobwa uvuka mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru (Miss Umuhoza Sharifa) yasabwe anakobwa n’umukunzi we Thierry bamaze igihe bakundana. Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ku ivuko rya Miss Sharifa i Musanze. Ni umuhango wabaye nyuma y’uko uyu mukobwa akorewe ibirori byo gusezera ubukumi ‘Bridal Shower’ byabaye ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 bibera i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Sharifa

Niyonteze Thierry ni we witwariye mu modoka umukunzi we, Umuhoza Sharifa

Umuhoza

Miss Umuhoza Sharifa yagaragazaga ibyishimo

Thierry

Niyonteze Thierry, umusore wegukanye umutima wa Umuhoza Sharifa

Ku wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018 ni bwo Miss Sharifa yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Thierry bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko. Ni mu muhango wabereye ku Kimuhurira mu mujyi wa Kigali kuwa Kane tariki ya 05 Nyakanga 2018.

Aba bombi barambanye mu rukundo n’ubwo abantu batangiye kumenya iby’umubano wabo mu ntangiriro za 2018.  Muri Mutarama 2018 ni bwo Miss Umuhoza Sharifa yambitswe impeta n’umukunzi we Niyonteze Thierry (asanzwe akora muri ‘House of Cake’ imuteguza urugendo rw’ubuzima bagiye kubanamo kugeza bombi batandukanyijwe n’urupfu nk’uko Bibiliya ibivuga.

Umuhoza Sharifah w’imyaka 23 y’amavuko ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yari ashyigikiwe n’umuriri w’abafana kugeza k’uwari Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime.

Sharifah yiyamamaje muri Miss Rwanda 2016 afite umushinga wo kwita ku kibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe. Kuri ubu akorana n’abakobwa bagera kuri 68 muri iri huriro rye rikorera mu Karere ka Musanze, bose basoje amasomo yabo mu bijyanye n’ubumenyi ngiro mu byiciro bibiri.  Kugeza ubu kandi uyu mukobwa yafashije abakobwa 30 bo mu karere ka Musanze batewe inda bakiba iwabo.

AMAFOTO:

Uko imyiteguro yari imeze mbere y'ubukwe

ubukwe

agatangaza

yakowe

yashimwe

mbere y'ubukwe

umusore

umugeni

umugeni

umusore n'umugeni

itara

-Ibyishimo bidashibira mu bitabiriye ubu bukwe

umuhoza sharifa

Ba nyampinga

Peace

Miss Ndaruhutse Peace

abageni

Abageni bageze aho biyakiriye

imodoka

Imodoka abageni bagendeyemo

anyuzwe

N'akanyamuneza Sharifa yerekana impeta yambitswe

abakobwa

Bamwe mu bahatanye na Sharifa muri Miss Rwanda 2016 bamwambariye

akanyamuneza

Mukuru wa Miss Sharifa uwo ufite akarabo ku mutwe

bizihiwe

Abageni bizihiwe

inkmi

abasore baherekeje

Abasore baherekeje Niyonteze Thierry

Byari ubusabane

bamutahiye ubukwe

udashira

miss sharifa

umutsima

Umutsima buri wese yatahanyeho

Maraine

Parrain wa Thierry [uri ibumoso] na Marraine wa Sharifa [uri iburyo]

yatangiye

Basangiye icyo kunywa

ahanze amaso

bakase umutsima

Bakase umutsima baha ikaze ku meza abitabiriye ubukwe bwabo

akubita

Sharifa yanyuzagamo agakubita agatwenge

bazatandukanwa

Bazatandukanwa n'urupfu ni ko Bibiliya ivuga

bacinye

Bacinye akadiho bishimira uyu munsi w'amateka

umuvugo

Uyu mwana wo mu muryango wa Thierry yavuze umuvugo

parrain

ababyeyi

Ababyeyi ba Sharifa Umuhoza bashimiye umuhungu utwaye umukobwa wabo

ba sharifa

Yahawe impano zitandukanye

impano

baganiriye

garden

Jolly

Miss Jolly Umutesi Nyampinga w'u Rwanda 2016 yabwiye Thierry ko atwaye umugore mwiza kandi umukunda

Umutesi

Abakobwa bahataniye nawe ikamba bamugeneye impano

Peace

umunezero

benshi mu bitabiriye

ba Miss

ba Umuhoza

Ababyeyi ba Miss Umuhoza Sharifa

akanamuneza

Bazabyare hungu na kobwa

andi mafoto

bashyigikiwe

AMAFOTO: Iradukunda Desanjo (INYARWANDA.COM)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND