RFL
Kigali

Kampala: Amarira n’agahinda ni byo byaranze Misa yo gusabira Mowzey Radio muri Rubaga Cathedral-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/02/2018 17:26
8


Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu binyamakuru ko umuhanzi wari ukunzwe mu itsinda rya GoodLyfe Mowzey Radio yitabye Imana nyuma yo guhondagurirwa mu kabari akajya muri Coma, akabagwa akongera kurwara akaza kwitaba Imana atabarukiye mu bitaro bya Case Hospital.



Nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi imihango yo kumuherekeza ikomeje kuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018 ni bwo habaye Misa yo gusabira nyakwigendera Radio, ibera muri kiliziya ya Rubaga Cathedral mu mujyi wa Kampala, iyi kiliziya nini n'ubusanzwe yari yakubise yuzuye abantu abandi bahagarara hanze bayikurikiranira ku byuma ndangururamajwi.

Muri iyi Misa buri wese wafashe umwanya wo kuvuga yasabye inzego zishinzwe umutekano gukaza umutekano abantu ntibakomeze gupfa gutya, aha bakaba bagarukaga ku rupfu rwa AKA 47 murumuna wa Jose Chameleone wishwe gutya kimwe n’umu producer Danz Kumapeesa wari uherutse gupfa nawe akubiswe agakomeretswa bikomeye.

Bamwe mu bayobozi bari bahari bamenyesheje abafite impungenge z’umutekano ko ubu hagiye gushakwa ingamba zikwiye ariko na none babasaba gufatanya nk’abahanzi bose  bakarwanya urugomo rukunze gukorwa cyane mu tubari n'ahandi hahurira abantu. Ikindi abayobozi basabye inzego z’umutekano ni ugushaka uwakubise Mowzey Radio bakamugeza imbere y’ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.

Nyuma y’iyi misa hakurikiyeho umuhango wo gusezera bwa nyuma mu ruhame nyakwigendera Radio. Abantu bagomba guhurira i Kololo bagasezeraho bwa nyuma Radio mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 ashyingurwa iwabo Nakawuka. 

radioradioradioradioMisa yaberagamo imbere ariko hanze naho hakubise haruzuraradioByari agahinda gakomeyeradioByari agahinda kuri Lilian Mbabazi wabyaranye na RadioradioradioKiliziya yari yakubise yuzuyeradioUmubiri wa Mowzey Radio wari wazanywe mu kiliziyaradioUmugore n'umwana Mowzey Radio asizeradioWeasel waririmbanaga na Radio muri Goodlyfe na Jose Chameleone ni bo batwaye ifoto ya Mowzey Radio






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Imana imwakire mubayo
  • Nina6 years ago
    Imana imwakire pe. Ndababaye cyane
  • Josiane6 years ago
    Mbega inkuru ibabaje porice igomba gushaka abo bagizi banabi bagahanwa rwose
  • Marthens 6 years ago
    Biteye agahinda sinabona icyo mvuga narumiwe
  • Tens 6 years ago
    Icyakora uwamwishe naboneka muzamutwereke Kuko turambiwe ubutegetsi budahana bwa Uganda
  • theoneste6 years ago
    manawe koko mana abobanu ninyabaki birekane dawe na safi utabara umu fashe mana
  • Aimable6 years ago
    Banaange abawagiranga muganda waffe ono mugume ela tusabe nyoo Mukama Katoonda amuwe ekiwuumuro ekyemireembe!.
  • Jean Paul6 years ago
    bagerageze bite kumutekano nko murwanda iwacu





Inyarwanda BACKGROUND