Kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu binyamakuru ko umuhanzi wari ukunzwe mu itsinda rya GoodLyfe Mowzey Radio yitabye Imana nyuma yo guhondagurirwa mu kabari akajya muri Coma, akabagwa akongera kurwara akaza kwitaba Imana atabarukiye mu bitaro bya Case Hospital.
Nyuma y’urupfu rw’uyu muhanzi imihango yo kumuherekeza ikomeje kuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018 ni bwo habaye Misa yo gusabira nyakwigendera Radio, ibera muri kiliziya ya Rubaga Cathedral mu mujyi wa Kampala, iyi kiliziya nini n'ubusanzwe yari yakubise yuzuye abantu abandi bahagarara hanze bayikurikiranira ku byuma ndangururamajwi.
Muri iyi Misa buri wese wafashe umwanya wo kuvuga yasabye inzego zishinzwe umutekano gukaza umutekano abantu ntibakomeze gupfa gutya, aha bakaba bagarukaga ku rupfu rwa AKA 47 murumuna wa Jose Chameleone wishwe gutya kimwe n’umu producer Danz Kumapeesa wari uherutse gupfa nawe akubiswe agakomeretswa bikomeye.
Bamwe mu bayobozi bari bahari bamenyesheje abafite impungenge z’umutekano ko ubu hagiye gushakwa ingamba zikwiye ariko na none babasaba gufatanya nk’abahanzi bose bakarwanya urugomo rukunze gukorwa cyane mu tubari n'ahandi hahurira abantu. Ikindi abayobozi basabye inzego z’umutekano ni ugushaka uwakubise Mowzey Radio bakamugeza imbere y’ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.
Nyuma y’iyi misa hakurikiyeho umuhango wo gusezera bwa nyuma mu ruhame nyakwigendera Radio. Abantu bagomba guhurira i Kololo bagasezeraho bwa nyuma Radio mbere y'uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 ashyingurwa iwabo Nakawuka.
Misa yaberagamo imbere ariko hanze naho hakubise haruzuraByari agahinda gakomeyeByari agahinda kuri Lilian Mbabazi wabyaranye na RadioKiliziya yari yakubise yuzuyeUmubiri wa Mowzey Radio wari wazanywe mu kiliziyaUmugore n'umwana Mowzey Radio asizeWeasel waririmbanaga na Radio muri Goodlyfe na Jose Chameleone ni bo batwaye ifoto ya Mowzey Radio
TANGA IGITECYEREZO