RFL
Kigali

Amafoto aherekejwe n'amagambo y'urukundo Marina amaze iminsi abwira Derek wo mu itsinda rya Active ahatse iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:25/07/2018 13:34
9


Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kunugwanugwa urukundo rw'ibanga hagati ya Derek wo mu itsinda rya Active ndetse na Marina, icyakora n'ubwo inkuru z'urukundo rw'aba bombi zakomeje guterwa utwatsi na ba nyirazo, abakurikirana umuhanzikazi Marina bakomeje gutangazwa n'amafoto amaze iminsi ashyira hanze aherekejwe n'amagambo y'urukundo.



Umuhanzikazi Marina yakunze kubazwa ibijyanye n'urukundo rwe na Derek wo mu itsinda rya Active icyakora kenshi agatangaza ko adakundana na Derek ahubwo ari inshuti ye isanzwe, ibi byakunze kuvugwa n'uyu muhanzikazi ni kimwe nibyo Derek yagiye atangaza mu itangazamakuru igihe yabaga abajijwe ibijyanye n'urukundo rwe na Marina uyu akaba yarakunze kuvuga ko badakundana ahubwo ari inshuti zisanzwe.

Aya magambo bakunze gutangaza mu itangazamakuru hari abayafata nkayo kuyobya uburari cyangwa kujijisha cyane ko ahabanye cyane nayo Marina amaze iminsi ashyira ku mbuga ze nkoranyambaga agaragaza urukundo rudasanzwe afitiye Derek umusore wamamaye cyane mu itsinda rya Active. Kenshi uyu mukobwa akunze gushyiraho amafoto yarangiza akagaragaza ko uyu ari umusore bakundana .

dereck

Hari hamaze igihe havugwa inkuru y'urukundo rwa Derek n'uyu mukobwa

Ingero ni nyinshi urwa mbere ni nko mu minsi ishize ubwo uyu muhanzikazi yagaragazaga urukumbuzi afitiye Derek akunze kwita umusore bakundana aha akaba yarashyizeho ifoto ya Derek maze yandika munsi ati " Mu byukuri nkumbuye bikomeye umusore dukundana". nyuma y'iyi bidateye kabiri ubwo PGGSS8 yarangiraga yagaragaje yishimiye bikomeye umwanya uyu musore bivugwa ko bakundana yabonye.

Ubwo PGGSS8 yarangiraga itsinda rya Active ryabaye irya gatatu rikurikiye Bruce Melody na Christopher, uyu muhanzikazi wari ufite mugenzi we bahuriye mu nzu bose ibafasha ya The Mane ariwe Queen Cha wabaye uwa gatanu ntiyigeze anamushimira ahubwo yashimiye Derek agaragaza ko atewe ishema nuko yitwaye agira ati"Conglaturation my boy friend". ibi byose bikaba bimwe mu bimaze kujya mu mitwe yabakurikiranira hafi imyidagaduro bahamya ko aba bahanzi bombi baba bari mu rukundo.

Marina abaye yarigaruriye umutima wa Derek yaba amutwaye inkumi bari bamaze iminsi mu rukundo.

MarinaMarina

Marina na Derek biravugwa ko baba bari mu rukundo nubwo bakibigize ibanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ferari5 years ago
    Arko kano gatype ubanza ninkuru zako zirarambiranye kbs ubanza arakaraya kakagobo dore namukobwa bajya bamarana igihe...ubuse uru rukundo n'uyu mukobwa kko hhhh barakwiranye kbs indaya zirahuje
  • Nigger 5 years ago
    ahaaaaaa! akarenze umunwa karushya ihampagara reka nicecekere ntacyo mvuze.
  • Genesis5 years ago
    Ariko ubwo yareka ako kazungerezi ngo ni Marina? Ko atafungura n' umushumi w' inkweto z' ako ka beauté
  • GASONGO5 years ago
    Marina namukundaga ariuko aransebeje. gufata ibisigazwa bya Sandra koko? ubwo wabuze undi mutype wiyubashye? ariko sinakurenganya nawe uraciriritse ukeneye kumenyekana niyo mpamvu wikundishwa kuba type bamaze kubaka izina. uwo Derek azakurira ubuntu ubundi agute, doreko utarusha ubwiza Sandra. @ Marina, Wafashe leftovers za Sandra kweli hhhhh!!!
  • kontraband5 years ago
    Seriously!!!NO POSITIVE comments WTF is wrong wit society!
  • Miss Colombe5 years ago
    Mumureke araje atwite, ibyumuziki imbwa zibinyaremo
  • nuruha5 years ago
    Bose ni utubobo turaho duciriritse nta marina nta Derek bose ni kimwe rata ntawahenze undi ubu c koko mwagira ngo akundane na nde wundi bari ku rwego rumwe??? mugumane rwose mupfunyikirane ubundi ejo bundi muzatukane kahave gusa nta nkuru zibavugaho dukeneye kongera kumva dukeneye iza bahanzi nyabo nkaba dream boyz Tom close king jems meddy the Ben..... apana mwebwe rwose.apuuuuuuuu.
  • NITUGA JERARI3 years ago
    amafoto
  • Dusengimana emmanuei3 years ago
    Nibabarimurukundonibabigarageze





Inyarwanda BACKGROUND