Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo 2018 nibwo mu rugo rwa Mugiraneza Jean Baptisteb Miggy kapiteni wa APR FC ruherereye mu Nyakabanda habereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri Ava Rana Mugiraneza. Uyu ni ubuheta bwe na Fausta Gisa Mugiraneza, akaba murumuna wa Aby Mugiraneza imfura yabo.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy na Fausta Gisa Mugiraneza barushinze muri Gashyantare 2015. Kuri ubu bakaba bamaze kubyara abana babiri b’abakobwa barimo Aby Mugiraneza na Ava Rana Mugiraneza wujuje imyaka ibiri.
Kuri uyu mugoroba rero byari ibirori bikomeye kuko uyu mwana wujuje imyaka ibiri yavukiye muri Tanzania ubwo Mugiraneza Jean Baptiste yari umukinnyi wa Azam FC akaza kuvuka mu buryo bugoranye nk’uko Fausta Mugiraneza yabibwiye abari bitabiriye ibi birori kuko ngo hari n’aho yageze akajya hagati y’ubuzima n’urupfu ndetse n’abaganga bakamubwira ko ibye byarangiye ariko Imana ikaza kumurokorana n’umwana.
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC n'umuryango we
Ifoto y'urwibutso ihuza umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste n'abana b'inshuti n'abavandimwe
Ava Rana Mugiraneza ukiri muto kuko yuzuzaga imyaka ibiri, yahawe impano n’inshuti, abavandimwe n’muryango wa Mugiraneza ndetse anaririmbirwa indirimbo zijyanye n’uyu munsi mukuru.
Abari baje muri ibi birori bakiriwe neza mu muryango, barazimanirwa ndetse ikiganiro kiba nk’icy'inama y’inteko rusange kuko cyarambye ku buryo abanyuma bavuye muri uru rugo rudasaba umunyu ahagana saa cyenda z’igitondo cy’uyu wa Kane tariki ya 8 Ugushyingo 2018.
Abana begerana muri gahunda yo gukata umutsima w'ibyishimo
Umutsima w'ibyihsimo ucanirwa urumuri mbere yo gukatwa
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC yishimira ko umutsima ukaswe
Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC iwe mu rugo bwite yakira abashyitsi ku meza
Umutsima w'ibyihsimo by'isabukuru ya Ava Rana Mugiraneza wujuje imyaka ibiri
Abana bari baje mu isabukuru ya mugenzi wabo
Gisa Fausta Mugiraneza umufasha wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy n'umwana wabo wa kabiri Ava Rana Mugiraneza
Umuziki watambukaga mu buryo bunyuze amatwi
Joy Happiness (Ibumoso) umukunzi ukomeye wa Rayon Sports yari ahabaye nk'inshuti y'umuryango
Sibomana Abouba bita Bakary ni umwe mu nshuti zikomeye z'umuryango wa Mugiraneza Jean Baptiste Miggy
Kwifotozanya na Mugiraneza Jean Baptiste Miggy byari ubuntu binoroshye
Ibirori nk'ibi usanga abantu baherecyejwe
Ibirori iyo biryoha amasaha macye ariko ifoto ikomeza kubibika uko byari byifashe
Inshuti n'abavandimwe bari bateranye
Mu gihe cyo guha umwana impano
PHOTHOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO