Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali imaze kumenyereza abahasohokera bose ko kuwa Gatanu ko haba hari umuhanzi w'icyamamare ususurutsa abakiliya bayo. Kuri uyu wa Gatanu Oda Paccy yataramiye abasohokeye muri Ambassador’s Park.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018, umuraperikazi Oda Paccy yataramiye abari basohokeye muri Ambassador’s Park. Bamwe mu bantu bari bahasohokeye bagaragaje kwishimira Oda Paccy baririmbana nawe ku rubyiniro, indirimbo zagiye zikanyuzaho harimo Rendez-Vous, Touch My Body, Sweet love yakoranye na Chin Bees iri kubica bigacika n'izindi zasusurukije abahasohokeye kugeza igitaramo gisozwe mu gicuku.
AMAFOTO:
Abari muri Ambassador's Park bahagurutse bacinya akadiho
Abari muri Ambassador's Park bahagurutse bacinya akadiho banafotoresha Telefone zabo
Paccy yaranzwe no kubyina bidasanzwe
Uyu mudamu byamwanze mu nda asanga Oda Paccy ku rubyiniro barabyinana
Paccy abyina Touch My Body
Paccy yazengurutse mu bari basohokeye muri Ambassador's Park abanza kubiyereka
Bafataga amafoto y'urwibutso na Telefone zabo
Bakomaga mu mashyi bizihiwe n'indirimbo za Oda Paccy
Bakoze ikiziga Paccy yabyinanye n'abanyuzwe n'indirimbo yaririmbye
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO