RFL
Kigali

Miss Bellange Muhikira ucyambaye ikamba rya kaminuza ya UNILAK yakorewe ibirori bya Bridal Shower-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/07/2018 11:36
1


Miss Irene Bellange Muhikira watorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya UNILAK muri 2011 ndetse kugeza ubu akaba ari we ucyambaye ikamba agiye kurushinga mu minsi micye iri imbere. Kuri uyu wa Mbere uyu mukobwa yakorewe ibirori bya bya Bridal Shower.



Miss Irene Bellange Muhikira uzwi ku kazina ka Bella yatorewe kuba Nyampinga wa mbere wa kaminuza ya UNILAK kuwa 25 Nzeli 2011, atangira inshingano ze mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu ni we ucyambaye ikamba rya Miss UNILAK kuko hatigeze hatorwa undi Nyampinga umusimbura. Ibi bivuze ko amaranye ikamba imyaka 7. Ibi bituma hari abamwita Nyampinga w'ibihe byose wa kaminuza ya UNILAK.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Nyakanga 2018, Miss Bellange Muhikira yakorewe ibirori bya 'Bridal Shower' bikorerwa umukobwa ugiye kurushinga. Muri ibi birori hari abakobwa n'abagore b'inshuti magara za Miss Bellange bamuha impano ziherekejwe n’impanuro zizamufasha mu gihe azaba yarushinze.

Miss Irene Bellange

Irene Muhikira amaze imyaka 7 yambaye ikamba rya Kaminuza ya UNILAK

Bamwe mu bari muri ibi birori byakorewe Miss Bellange higanjemo inshuti ze z'abakristo bahuriye mu itsinda All Gospel Today barimo; Uwitonze Clementine (Tonzi), Muganwa Assumpta (Satura) n'abandi. Bose hamwe bageraga nko kuri 15. Umwe mu bakobwa bateguye ibi birori utifuje ko dutangaza amazina, yabwiye Inyarwanda.com ko ibi birori byabereye Kicukiro iwabo w'umwe mu bakobwa babiteguye. Ibirori byatangiye Saa cyenda za nimugoroba bisozwa Saa Moya z'ijoro.

Miss Irene Bellange Muhikira Nyampinga wa UNILAK agiye kurushingana n'umukunzi we witwa Burabyo Ghislain bamaze igihe kitari gito bari mu rukundo bagize ibanga. Tariki 15/7/2018 hazaba imihango yo gusaba no gukwa, nyuma yaho tariki 28/7/2018 basezerane imbere y'Imana mu muhango uzabera kuri Zion Temple Gatenga.

Miss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene BellangeMiss Irene Bellange

Miss Irene Bellange hamwe na bamwe mu nshuti ze magara

Miss Irene Bellange

Miss Bellange agiye kurushinga mu minsi micye iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ndebera ibyo made in Rda isigaye ituma twambara, bashyireho umuforms nka north korea bigire inzira. Dushaka caguwa back.thx





Inyarwanda BACKGROUND