RFL
Kigali

Safi Madiba arakunzwe bitavugwa mu ishuri rya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:25/06/2018 7:48
3


Mu bigo by'amashuri bitandukanye usanga hari abanyeshuri bakunda umuziki muri rusange, gusa hakaba hari n’abahanzi baba barigaruriye imitima y’abanyeshuri bitewe n’indirimbo zabo ziba zarabakoze ku mitima. Inyarwanda yasuye ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Berinadeta batubwira umuhanzi bakunda cyane.



Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Berinadeta riherereye mu karere ka Kamonyi, mbere ya 2009 iki kigo kigagamo abakobwa gusa nyuma haza kwakirwa n’abahungu. Ni ishuri usanga ryiganjemo abana benshi bo mu mujyi wa Kigali bajya kwigayo kubera uburyo ritsindisha cyane, gusa rikanabohora abana mu bijyanye n’imyidagaduro dore ko usanga muri “Weekend” aba banyeshuri baba biyumvira indirimbo zitandukanye ari naho bahera bakubwira umuhanzi ubakora ku mutima ubu.

Bamwe mu bana barererwa muri iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta babashije kuganira na Inyarwanda.com, badutangarije umuhanzi wigaruriye imitima yabo. Ineza Parfait ni umuhanzi uri kwiga muri iki kigo mu mwaka wa 6, aganira na Inyarwanda yavuze ko Safi Madiba ariwe uri gushimisha aba banyeshuri. Yagize ati: "Abahanzi bakunzwe aha ni abahanzi b'abanyafurika, ariko mu Rwanda ni Safi nawe urabizi aho ageze."

Ineza Shimo Parfait ubusanzwe ni umuhanzi

Umunyamakuru wa Inyarwanda yakomeje kuzenguruka aganira n’aba banyeshuri ngo amenye neza amakuru ku muhanzi ukunzwe kandi benshi bahurizaho ko ari kubavana mu byabo bivuze ko yigaruriye imitima yabo. Bamwe mu bantu baba bazwiho kugira amakuru nk'aya ni abavanga imiziki bazwi nk'aba "DJ", kuko akenshi baba basabwa indirimbo n'abanyeshuri bifuza ko zacyinwa cyane.

Rutayisire Rugamba ni umwe mu bavanga imiziki (DJ) mu kigo cya Mutagatifu Berinadeta nawe yatangaje ko Safi ari we ukunzwe muri iki kigo. Yagize ati: "Umuhanzi ukunzwe aha ni Safi Madiba nta n'icyo nanarenzaho, mu bahanzi bo mu Rwanda arakunzwe, ahubwo aje kudutaramira byazadushimisha."

Rutayisire Rugamba ni umwe mu bavanga imiziki (DJ) muri ESBK

Itsinda ribyina imbyino zigezweho naryo ribona Safi yarafashe imitima ya benshi aha 

Abandi banyeshuri biganjemo ababyinnyi nabo batangaje ko Safi akunzwe cyane kandi ari umwe mu bahanzi bifuza ko yazajya kubataramira muri iki kigo. Nyuma yo kumenya umuhanzi abanyeshuri bo muri iki kigo bakunda, twifuje kumenya ibyo ubuyobozi bwabo bubateganyiriza, tuganira na Padiri Majyambere Jean d'Amour umuyobozi mukuru w'iki kigo cya Mutagatifu Berinadeta ngo twumve ko haba hari amahirwe yo kuzatumira Safi akabataramira. Yagize ati:

Safi jya numva bamuvuga kandi baramukunda, nunva mbishaka kubazanira umuhanzi ukunzwe akabataramira, akenshi na kenshi baba bafite amatsinda abyina hano abasusurutsa, ariko ni cyo kintu abana byo baragishaka, ariko ndabiteganya buriya tuzashaka umuhanzi aze adukorere igitaramo nabo baba babiteguye bakabona uburyo baruhuka bikabafasha kwiga.

Nubwo Padiri Majyambere ateruye ngo atubwire ko azabazanira Safi, gusa iki gitekerezo kiri muri gahunda, dore ko yahereye kuri Sinema akabazanira abakinnyi b'Urunana, kuri we icyo abana bakunda avuga ko agomba kugikora harimo no kubazanira umuhanzi bakunda. Inyarwanda turacyashaka uko tuvugana na Safi kugira ngo tumubaze icyo ateganya ku bakunzi be biga mu bigo by'amashuri bitandukanye by'umwihariko mu ishuri rya Mutagatifu Berinadeta ku Kamonyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maulidi Mustapha5 years ago
    Erega uyu muhungu narabibabwiye kuva agitangira, arakaze! uzamurebe mu bitaramo bye, ntajya akinisha kuririmba indirimbo yakoze akiri kumwe na Urban Boyz, nyamara bo ntibibatera isoni kuririmba izo yabahimbiye, ukabona rwose Nizzo ari guhogoza mu ijwi rya safi, ni ibitwenge rwose
  • dj fabu5 years ago
    maulidi ujye wirinda kugaragaza ubuswa bwawe,indirimbo n'iza urban boys ntabwo zanditse kuri safi, ubu just family izange kurimba iza kera muri guma guma ngo nuko uwo bakoranye yagiye, ese uwo iyoari kuri stage aririmba nyabarongo,amag aba ahari. niyo nizo cg humble umwe agiye uwasigarana urban yakoresha ibihangano byayo kuko aba ari we urban boys.ubu se one direction bazange kuririmba ngo nuko marik yavuyemo gabanya ubujiji bwokuyaga ukoresha umutungo we. kandi nawe munyamakuru tandukanya abantu 20 mukigo na 200 mukigo kandi dj nimba akunda safi azagerageza kumukundisha abantu rero nta matora yabaye tumenye ko ariwe uyoboye cyane ko nizo ngufu afite zizashira ubwo azaba atangiye kugukorera amafaranga ubu aracyarwana no kumenyekana nka safi. buriya witegereje ingufu za frw bamushoramo n'inyugu bamukuramo wasanga the mane iri mugihombo. c.kigali niwabonye ubwitare bwari buhari ruriya nurugero rwiza rw'igihombo.ahubwo azudushakire niba rebel ayo zishora mu bahanzi ziyagaruza
  • pacifique5 years ago
    ariko you guyz mwajyiye muba professional!ubwo iyo ni inkuru koko?uziko naringizengo akunzwe mu gihugu runaka kumbe ni mu kigo cy'amashuri.mwisubireho kbs kuko kuba umuhanzi nka safi wahoze mu itsinda ryatwaye pggss yakundwa mu kigo cy'amashuri nta birenze





Inyarwanda BACKGROUND