RFL
Kigali

Naason amaze imyaka 12 ari mu gihirahiro yibaza irengero rya album ye ya Gospel yaheze muri Australia

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/01/2018 14:45
1


Naason ni umuhanzi watangiriye umuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nyuma aza gukora n'umuziki usanzwe ndetse ubu ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane. Naason yahishuye ko amaze imyaka 12 yibaza irengero rya Album ye ya Gospel.



Nshimiyimana Naason uzwi nka Naason ni umuhanzi watangiye umuziki cyera awutangirira muri Gospel na cyane ko yakuriye mu itorero rya ADEPR aho yacuranze mu makorali atandukanye. Ku myaka itandatu y'amavuko ni bwo Naason yatangiye kuririmba muri korali, nyuma aza gutangira gukora umuziki ku giti cye ari nabwo yaje gukora album ya Gospel ari nayo album ye ya mbere. Ku myaka 16 y'amavuko ni bwo yakoze album ye ya mbere ya Gospel.

Iyi album ya mbere ya Naason yakozwe n'umuzungu wo muri Australia ari nawe waje kuyijyana muri Australia kugira ngo ayitunganye neza nkuko yari yabyijeje uyu muhanzi, akaba yaragombaga kuyikorera muri 'Translatorrecords', inzu ikomeye muri Australia itunganya umuziki nkuko bikubiye mu masezerano Naason yagiranye n'uwo muzungu wagombaga kumutunganyiriza album ye. Nyuma yaho yaje gukora indirimbo zisanzwe zirakundwa, muri zo twavugamo; Agasembuye, Fatiraho, Abisi, Munsi y'umukandara, Ni wowe unyuzuza, Bakundukize, Inkuru ibabaje, Undwaza umutima, Nduzuye n'izindi.

naason

Naason amaze imyaka 12 yibaza irengero rya album ye ya Gospel

Nkuko Naason w'imyaka 28 yabitangarije Inyarwanda.com, indirimbo Yesu agarutse yaririmbwe na Serge Iyamuremye, ni imwe mu ndirimbo zari kuri iyi album ye yaburiwe irengero nyuma y'imyaka 12 ishize iyi album ikozwe. KANDA HANO umenye byinshi kuri iyi studio yari gukorana na Naason. Mu kiganiro na Inyarwanda.com Naason yavuze ko mu myaka 12 ishize ari bwo yakoze album ya mbere yari igizwe n'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, gusa kugeza ubu ari mu gihirahiro kuko iyi album ye yaheze muri Australia.

Inyarwanda.com twamubajije uko iyi album ye yageze muri Australia, adutangariza ko umuzungu wayimukoreye bahuriye mu Rwanda ari we wayijyanyeyo, agenda amubwira azayitunganya neza, yayirangiza akayimuha, gusa kugeza uyu munsi Naason avuga ko iyi album itaramugeraho. Aganira na Inyarwanda.com, Naason yagize ati:

Burya album yanjye ya mbere yari gospel nayikoze ndi umwana muto nyikorerwa n'umuzungu wo muri Australia ayijyana ambwira ko azayirangiza akayimpa maze agenda atyo na n'ubu imyaka ibaye nka 12 sinzi irengero ryayo. Burya iriya ndirimbo yitwa 'Yesu agarutse' Serge yayisubiyemo kuko yabaga kuri iyo album.

 Naason ni uku yaje yambaye (Ifoto/Kagiraneza.O)

Naason ateganya gukora gusa umuziki wa Gospel

Nyuma y'ibyo ntabwo Naason byamuciye intege ahubwo yakomeje gukora umuziki, atangira kuvanga umuziki wa Gospel n'umuziki usanzwe. Kuri ubu avuga ko afite album nshya iriho indirimbo z'urukundo ndetse n'izo guhimbaza Imana. Naason yabwiye Inyarwanda ko hari igihe yihaye azatangiriraho gukora indirimbo za Gospel gusa. Yagize ati: "Yeah gusa hari igihe nihaye nzagera nkakora gospel gusa."

Naason avuga ko bamwijeje ko bazaza mu Rwanda, gusa ngo.....

Naason yabajijwe niba ajya avugana n'abo muri studio 'Translatorrecords' yari yagiranye nayo amasezerano, adutangariza ko bigeze kuvugana bamubwira ko bateganya kuza mu Rwanda, gusa ngo magingo aya ntibakivugana. Yagize ati:  "Sha uwari nka manager wanjye yaje kujya muri Amerika nari umwana sinabashaga kuvugana n'abo bazungu bansanze ahantu nacurangaga bari kumwe n'uwo munyarwanda waduhuzaga, maze akunda impano yanjye!!". Naason aragira ati:

Nyuma naje kuvugana n'uwo mu producer w'iyo nzu ambwira ko ateganya kuza kundeba mu Rwanda ariko ntitukivugana cyane.Yeah narabigerageje umwe muri abo ba producer ni n'inshuti yanjye kuri Facebook ntegereje ko koko bazaza mu Rwanda ariko nta cyizere nkibiha kuko bimaze igihe ubu ndareba muzika nkora ku giti cyanjye. Nibaza ni byiza nibatanaza nabwo nta kibazo kuko nta n'uruhare bagize ku byo maze kubaka kugeza ubu ku giti cyanjye.

Inyarwanda.com ntibyadukundiye kuvugana n'abo muri iyi studio kuko na nubu tugitegereje igisubizo cyabo. Naason kuri ubu yihaye icyerekezo gishya cyo gukora cyane aho azajya ananyuzamo agakora indirmbo za Gospel. Naason yavuze ko igihe yari amaze adakora umuziki yari yarasubije amaso inyuma ngo arebe uko yakora muzika ijyanye n’igihe bitewe n’umuvuduko umuziki uri kugenderaho bisaba gutekereza cyane.

REBA HANO 'BYE BYE' YA NAASON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • marthens6 years ago
    bye bye satan urakoze gukanguka.





Inyarwanda BACKGROUND