RFL
Kigali

Igitaramo cya mbere cya Ray C na Marina cyaranzwe n’imyambarire n'imibyinire bishotora abagabo-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/09/2017 18:39
7


Umuhanzikazi Ray C muri iyi minsi ari kubarizwa ku butaka bw’u Rwanda aho yaje mu rugendo rw’akazi. Uyu muhanzikazi wo muri Tanzanzia akigera mu Rwanda yatangaje ko aje mu Rwanda kuzenguruka ibitangazamakuru no gutaramira abakunzi b’umuziki we mu gihe cy’ibyumweru bibiri azamara mu Rwanda.



Ku ikubitiro Ray C aherekejwe na Marina yatangiriye ibitaramo bye muri People Club mu mujyi wa Kigali aho aba bombi bakoze igitaramo cyiza cyane mu buryo bwo kuririmba ndetse ubona ko biteguye neza abafana bagiye kuririmbira.

Muri uku gutegura aba bombi bari bizeye ko iturufu ya mbere bagomba kwifashisha ari imyambarire ishotora abagabo baba bari muri aka kabyiniro ndetse n’imbyino zibasira cyane igitsina gabo. Ibi byagaragaye cyane kuri Ray C wagendaga abyinisha abagabo n’abasore bari muri aka kabyiniro agafungura ibipesu by’ishati akishimira kubabyinisha basa n'aho batambaye hejuru.

REBA HANO AMASHUSHO UBWO MARINA YARIRIMBAGA

Muri iki gitaramo kandi aba bahanzikazi bamuritse indirimbo zabo nshya aho Ray C yamurikaga indirimbo ye yise ‘Unanimaliza’ mu gihe Marina we yamurikaga indirimbo ye ‘Marina’. Urugendo rw’ibitaramo by’aba bahanzikazi ruraza gukomeza kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2017 muri Ambassadors Park i Gikondo ndetse no kuri iki cyumweru tariki 10 Nzeri 2017 muri Suncity i Nyamirambo.

Mu kiganiro BadRama umujyanama wa Marina unategura iki gitaramo yahaye Inyarwanda.com yatangaje ko uwacikanwe n’iki gitaramo ibisigaye bitakamucitse cyane ko aba bahanzikazi buri gitaramo bazajya baba bagifitemo udushya tunyuranye mu rwego rwo gushimisha abakunzi b’umuziki ari nako babigarurira.

REBA AMAFOTO YARANZE IKI GITARAMO

marinamarinamarinamarinamarinaMarina ni uku yari yambaye ni nako yabyinagamarinaRay CRay CRay CRay C yabyinishije abari bitabiriye iki gitaramo

Ray CRay CRay CRay C yari yafunguye igipesu cy'agakabutura yari yambaye

Ray CRay CRay CRay CRay CYafunguye ibipesu by'ishati y'uyu musore arangije amubyinisha agatuza karangaye

Ray CAbafana bamuhaga inoti za bitanu gusa

Ray C

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis-Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ehee6 years ago
    Iyimico bayisubize iwabo bano bapagani.
  • Kaka 6 years ago
    Marina ko mbona munda wagirango yabitsemo ihene yose na caisse ya byeri! ?Anyway Congratulations
  • 6 years ago
    Barananiwe kbsa
  • dodos 6 years ago
    Biteye isesemi kabisa harya ngo utemeye ibyo mukora aba ari umuturage? Mwizina rya Yesu ndabona ari abadayimoni
  • Toto6 years ago
    ariko menya mwaragize ngo kwambara ubusa nibyo bituma mukundwa cg mugatsinda ibigoryi gusa
  • ray6 years ago
    bakurura abahe bagabo se ko mbona ari babi bombi..Ray c yarashaje..naho marina afite inda wagirango anywa primus
  • Rwema6 years ago
    Abakobwa baragwira! Bantu mwe, mukwiriye agakiza Yesu akabaruhura, aha murabona atari mu irimbukiro!!





Inyarwanda BACKGROUND