RFL
Kigali

Amabanga ya Miss Bahati Grace na K8 Kavuyo babyaranye imfura yabo akomeje kujya ahagaragara

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/03/2015 12:57
31


Nyuma y’iminsi itatu gusa, Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grace atanze ubuhamya bukubiyemo amateka y’ubuzima bwe nyuma yo kubyarana n’uwahoze ari umukunzi we umuraperi K8 Kavuyo bagahita batandukana, amakuru mashya yaramukiye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ni uko K8 yamaze kubenguka undi mukunzi ndetse bamaze kwibaruka umwana..



Nk’uko K8 Kavuyo yabyemeje, Zion Iliza Muhire, niyo mazina yise uyu mwana we wa kabiri, umaze ukwezi kumwe abonye izuba, ndetse uyu muraperi akaba ahamya ko afite gahunda ihamye yo kuba yabana na nyina w’uyu mwana, uyu akaba ari umunyarwandakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakundanye nyuma yo gutandukana na Miss Bahati Grace babyaranye imfura yabo Ethan Muhire.

K8 Kavuyo

K8 Kavuyo hamwe n'umukobwa we w'ubuheta bwe Zion Iliza Muhire

N’ubwo hari hashize igihe kinini bihwihwiswa ko K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace baba baratandukanye, aba bombi bari baririnze kugira icyo babivugaho, yewe rimwe na rimwe itangazamakuru ryababaza ku mubano wabo bakirinda kugira byinshi babivugaho nyamara imyaka ishize ari hafi itatu batandukanye dore ko ibibazo hagati yabo byo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byatangiye kuvuka ubwo Bahati Grace yari akimara gusama inda nk’uko yabigarutseho mu buhamya bwe.

Bahati

Ethan Muhire na nyina Miss Bahati Grace

Nyuma y’imyaka hafi itatu batandukanye, Miss Bahati Grace ubwo yabyemezaga bwa mbere mu kiganiro n’inyarwanda.com, yagize ati Ntabwo nabyita deception ijana ku ijana. Ntago nkiri muri relationship(mu rukundo) nawe. Icyo duhuje ni umwana twabyaranye. Twasanze ibyaba byiza ari uko twatandukana kubera imyumvire itandukanye kandi burya abantu barakura bakagira amizero n'imyumvire itandukanye.”

K8

Aha K8 Kavuyo yari mu byishimo na Miss Bahati Grace bishimira isabukuru y'umwana wabo. Aba bombi bahamya ko ubu baban mu bwubahane bagahuzwa n'umwana wabo Ethan Muhire

ku ruhande rwa K8 nawe yemeje ko yatandukanye na Miss Bahati Grace, akaba umwubaha nk’uwo babyaranye, ariko hejuru y’ibyo akaba nta kindi kiri hagati yabo uretse kuba bahuriye ku mwana wabo gusa.

Tubibutse ko Muhire William wamenyekanye cyane nka K8 Kavuyo ari umuhungu wa Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umugore. Uyu muraperi akaba yarazamukiye cyane mu itsinda ry’Inshuti z’ikirere amenyekana cyane mu ndirimbo nka ‘Gasopo’, Alhamudulillah, Ivanjiri, Asa na bike,  Hood inyumve n’izindi. Urukundo rwe na Miss Bahati Grace rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2010, ndetse ubwo K8 yari avuye mu Rwanda agiye gukomereza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bombi bahamije ko intera hagati yabo ntacyo izabangamira k’urukundo rwabo.

Miss Rwanda

K8 Kavuyo n'imfura ye Ethan Muhire yamaze gukurikiza umukobwa Iliza Zion Muhire

Nyuma y’igihe gito Miss Bahati nawe yaje guhita abona impapuro zimwemerera kujya gukomereza amasomo ye muri iki gihugu benshi bagahamya ko kimwe mu byamukururiye cyane kwerekezayo atari ukwiga gusa ahubwo yanifuzaga kuba ahafi y’umukunzi we ariko urukundo rwabo ntirwabashije kuramba.

Kanda hano wongere usome ubuhamya bwa Miss Bahati Grace

Reba amashusho y'indirimbo 'Acapella', K8 Kavuyo aheruka gushyira hanze

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ndababaye pe nakundaga Bahati cyn
  • chanto9 years ago
    uyu we yiyemeje kubaho nkabandi bastar bose abyara uko yiboneye ariko !!!!
  • queen 9 years ago
    uyumubyeyi nawe ararumbije! umuhunguwe abaye rwakabyaza nezaneza!
  • queen 9 years ago
    uyumubyeyi nawe ararumbije! umuhunguwe abaye rwakabyaza nezaneza!
  • tutu9 years ago
    Ariko Mana yanjye ibintu abahungu bakora biba atari byiza gusa nibyiza ko yamubwije ukuri. Aha iri nisomo kubakobwa kko kuba abyaye no kuwundi ashobora nokongera ahandi
  • guji9 years ago
    hhhhh sha uyu mutype arakwakwanya rwose
  • sana9 years ago
    Sha abana bu rwda kweli ubuse buri mukobwa wese azajya akundana nawe azajya amutera inda Bahati we ntubabare Imana ikurinze byinshi nubundi yari kuzajya abakizanira iwawe.
  • kana9 years ago
    yewe kavuyo ni kavuyo koko, arakurikiza uko yishakiye ku bagore batandukanye! nta muco rwose. ese iyo akomeza bahati grace byari kumutwara iki?
  • rukera9 years ago
    uyu se kuba umfizi yakagari cg yumudugudu. hahaha komeza ukore ikipe muhungu wanjye hahha
  • 9 years ago
    umwana nu bundi n'uwumugore ejo azabona undi mukobwa nawe amutere inda gusa ngirango ntatinya ni byorezo biri hanze aha!!
  • Rwema9 years ago
    Ubu se uyu ataniye he na Ruhaya cyangwa imfizi? Birababaje!!!
  • Nyakubahwa Rwanyabugigira9 years ago
    Nkunze ko ari muri Amerika, child support zaho zizamumpera isomo nubwo amazi azaba yararenze inkombe. Keretse nahungira i Rwanda kandi mbona ubwo butwari ntabwo yabona.
  • live9 years ago
    yewe ga kavuyo haha ngo afite nundi wa gatatu bahu!!!Iwanyu bararumbije pe!!!uzarwara sida kera nukomeza gutya
  • 9 years ago
    Ahahahh buretse ejo azabona undi urenze uwo afite ubu .kwandavura bibaho
  • donny9 years ago
    Congrats bro!
  • Sinda9 years ago
    Wow feel sorry for his mother
  • live9 years ago
    yewe ga kavuyo haha ngo afite nundi wa gatatu bahu!!!Iwanyu bararumbije pe!!!uzarwara sida kera nukomeza gutya
  • x-ray9 years ago
    si k8 c baba bashaka akamunani nyine gusa uwo mutype nifeke azaringanize urubyaro yifungishe ubwo c yiga iki ?
  • Di9 years ago
    uhh so sad!! ibaze vrmt kwirukira amahanga pour sauver ta vie amoureux then bigapfa. mxioum pole Grace
  • kavuyo9 years ago
    Kavuyo akaba arabavuyanze da hahah izina niryo muntu kweri.ariko ubundi abakobwa bamubonamo iki?ngo ni ubwiza burya?bamenye ko ubwiza ari ubusa iyo butajyanye numutima mwiza mugani wa KGB.hahaha





Inyarwanda BACKGROUND