RFL
Kigali

Umunyarwandakazi rukumbi wahatanaga muri AMAAWARDS 2017 yegukanye igikombe -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2017 11:46
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017 ni bwo hatangwaga ibihembo bya AMAAWARDS ku nshuro yabyo ya cumi na gatatu, umunyarwandakazi umwe rukumbi wahataniraga igihembo muri aya marushanwa akaba yanakegukanye.



Dusabejambo Clementine ni we munyarwanda wari uhagarariye u Rwanda i Lagos muri Nigeria muri “Eko Hotels and Suites” aho yanyuranye ishema n’isheja akegukana igihembo nk’uwakoze filime ngufi nziza igahiga izindi ikegukana igikombe, igihembo cye kikaba cyafashwe na Malik Shaffy wari umuhagarariye.

DUSABEJAMBO CLEMENTINE

Malik Shaffy wari uhagarariye Dusabejambo Clementine 

Muri iki cyiciro iyi filime “A Place for myself’ ya Dusabejambo Clementine yahatanaga n’izindi zituruka mu bihugu bikomeye muri cinema Nyafurika nka Nigeria, Ghana,Angola ndetse na Senegal nayo yari ifitemo ebyiri icyakora imwe muri zo iba iya kabiri.

DUSABEJAMBO CLEMENTINEIgikombe Dusabejambo Clementine yegukanye

Dore filime zari zihatanye na ‘A Place for myself’ ya Dusabejambo Clementine:

AMAAWARDS2017: Best Short Film

  1. Bout – Nigeria
  2. On Monday Last Week – Ghana/USA
  3. A Place for Myself – Rwanda – winner
  4. Silence – Nigeria
  5. Kieza – Angola
  6. Yemoja: Rise of the Orisa- Nigeria/UK
  7. Marabout – Senegal
  8. A Place in the Plane – Senegal – joint winner





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    cngrets Dusabe. uraheje ishema urwi misozi 1000 kbs





Inyarwanda BACKGROUND