RFL
Kigali

Ama G yasohoye indirimbo nshya ‘Umurokore’ yibasiyemo abahanzi b’ibyamamare nawe atisize-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/01/2018 15:49
0


Ama G The Black, umwe mu baraperi bafite abafana batari bake hano mu Rwanda, muri 2017 yasoje umwaka yubatse urugo. Nyuma yo gukora ubukwe Ama G yabwiye Inyarwanda.com ko 2018 ariwo mwaka agomba kwigaragarizamo nk’umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda. Ku ikubitiro Ama G ahereye ku ndirimbo ‘Umurokore’.



Indirimbo ‘Umurokore’ ya Ama G The Black yumvikanamo amagambo yibasira abandi bahanzi nubwo atigeze yerura amazina yabo, gusa usesenguye mu bo yibasiye harimo Jay Polly aho yavuze ko uyu muraperi mugenzi we yabeshye abantu ko yaguze igipangu nyamara ntacyo yaguze.

Iyi nkuru ikaba yaravuzwe cyane mu bitangazamakuru hano mu Rwanda ko Jay Polly yaguze inzu nubwo nyuma byaje kumenyekana ko byari ikinyoma. Usibye Jay Polly Ama G, The Black yibasiye na none King James amuziza ngo kuba aririmba indirimbo z’inkundo nyamara ntarwo agira, Ama G The Black watunze agatoki King James yagarutse ku ndirimbo yitwa ‘Ndagukunda’.

Ama G The BlackAma G The Black yakunze kuvugwaho gukunda agatama nyamara ari umu Islam, aha yarari kumwe na Jay Polly

Icyakora nubwo yibasiye abandi bahanzi Ama G The Black nawe yavuze amagambo yitunga agatoki aho yagarutse ku bahanzi baba Islam banywa inzoga ndetse banarya ingurube (akabenzi), nyamara nubwo yabiririmbye Ama G The Black ni umwe mu bahanzi bavugwaho kunywa inzoga ndetse hakaba hari n'amafoto amugaragaza afite ibirahure by’inzoga ari kunywa. Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yakorewe muri Touch Record na Producer Evidecks.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA AMA G THE BLACK ‘UMUROKORE’







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND