RFL
Kigali

Ama G yatangaje ko atazitabira igitaramo cya Pedro Someone kabone n'ubwo yari yishyuwemo 20000frw

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2017 9:23
1


Ama G The Black, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, muri iyi minsi ari mu myiteguro y’ubukwe bwe butegerejwe kuba tariki 24 Ukuboza 2017. Kuri ubu uyu muraperi yamaze gutangaza ko atazitabira igitaramo yari yatumiwemo kigahurirana n’ubukwe bwe kabone ko yari yarishyuwe ibihumbi makumyabiri yaranayafashe.



Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com gusa akanga gufatwa amajwi cyangwa amashusho Ama G The Black yatangaje ko atazitabira igitaramo cy’uyu muhanzi kabone ko yari yamwitabaje akanamwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri y'amanyarwanda (20000frw). Ama G The Black yatangaje ko impamvu atazitabira igitaramo cy’uyu muhanzi ari uko yagishyize ku matariki amwe n’ubukwe bwe dore ko kizaba tariki 24 Ukuboza 2017 umunsi umwe n’uw'ubukwe bwe.

Ama G The Black mu mvugo ye yagize ati”Ni gute narangiza ubukwe ngahitira mu gitaramo ntibibaho ntibishoboka,twari twarumvikanye ko igitaramo cye kizaba tariki 24 Ugushyingo 2017 arakimura  agishyira mu Ukuboza 2017 ukwezi k’ubukwe bwanjye. Yampaye 20000frw ubwo nayashaka azaze nyamuhe ariko nta gitaramo cye nzitabira.” Ibi Ama G The Black yabiganirizaga inshuti ze zirimo n’abanyamakuru abateguza ko atazitabira iki gitaramo.

Ama G The BlackUbukwe bwa Ama G The Black bwabaye imbogamizi ku gitaramo cya Pedro Someone

Ama G The Black ari kwitegura ubukwe bwe n’umukunzi we mushya  witwa Liliane. Iki gitaramo Pedro agiye gukora azaba amurika Album ye ya mbere igizwe n’indirimbo cumi n’eshatu gusa uko iminsi yicuma ni ko imbogamizi zitangiye kuza nkaho Ama G The Black yabaye atangaje ko atazakitabira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Wasanga abaraperi ariko bakora buriya ,jay poly twaramiutegereje nawe i musanze turamubura none se buriya pedro someone arabivugaho iki?





Inyarwanda BACKGROUND