Ama G The Black muri iyi minsi ari gukora cyane ni umuhanzi uri gushyira hanze ku bwinshi indirimbo nshya ndetse akazikorera n’amashusho dore ko mu gihe cy’amezi abiri gusa ashobora kuba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri n’amashusho y’imwe muri zo.
Mu minsi ishize ni bwo Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya yari yise Lipsstick,nyuma y’ibyumweru bike ayishyize hanze yahise anayikorera amashusho, kuri ubu amashusho yayo ataramara hanze n’ibyumweru bibiri, uyu muraperi yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Twatsinze’.
Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yakozwe na producer Evydecks. Ama G The Black akaba yamaze gutangariza Inyarwanda.comko bidatinze agiye gutangira kuyifatira amashusho ndetse ngo amashusho yayo ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.
TANGA IGITECYEREZO