RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Twatsinze” -Yumve

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2017 16:36
1


Ama G The Black muri iyi minsi ari gukora cyane ni umuhanzi uri gushyira hanze ku bwinshi indirimbo nshya ndetse akazikorera n’amashusho dore ko mu gihe cy’amezi abiri gusa ashobora kuba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri n’amashusho y’imwe muri zo.



Mu minsi ishize ni bwo Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya yari yise Lipsstick,nyuma y’ibyumweru bike ayishyize hanze yahise anayikorera amashusho, kuri ubu amashusho yayo ataramara hanze n’ibyumweru bibiri, uyu muraperi yamaze gushyira hanze indi nshya yise ‘Twatsinze’.

Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black yakozwe na producer Evydecks. Ama G The Black akaba yamaze gutangariza Inyarwanda.comko bidatinze agiye gutangira kuyifatira amashusho ndetse ngo amashusho yayo ikaba izajya hanze mu minsi ya vuba.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA AMAG THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Guyz iyindirimbo nayunvise kare ark nabwo arinziza kbx kimwe niriy yise Lipsstick nayo ni4sanna nkurikij nizo yajyag aduha harimo différence....





Inyarwanda BACKGROUND