RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze indirimbo nshya 'Ku bunani' yakoranye na Safi Madiba-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 12:37
3


Ama G The Black, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda wahigiye guhata abakunzi be ibihangano byinshi cyane ko yabwiye Inyarwanda.com ko we afite indirimbo nyinshi ku buryo asanga akwiye kuticisha abakunzi be irungu. Kuri ubu uyu muraperi yashyize hanze indirimbo "Ku bunani" ahuriyemo na Safi Madiba.



Indirimbo "Ku bunani" ni imwe mu ndirimbo nyinshi Ama G The Black ashyize hanze nyuma y'izindi zinyuranye amaze iminsi ashyira hanze zirimo iyo aherutse gukorana na Green P yise "Abadage", "Nturi njye" n'indi yise "Mayor". Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black ije ikurikira Nyabarongo n'ubundi yari yakoranye na Safi Madiba igakundwa bikomeye hano mu Rwanda.

Kubunani

Ku bunani indirimbo ya Ama G The Black na Safi Madiba

Iyi ndirimbo "Ku bunani" ya Ama G The Black na Safi Madiba yakozwe mu buryo bw'amajwi na Iyzo Pro, amashusho yayo akaba agiye gutangira gufatwa nk'uko uyu muraperi yabyijeje Inyarwanda.com. Ngo amashusho y'iyi ndirimbo azaba yabonetse mu minsi micye cyane ko ari gahunda yihaye yo kumara irungu abakunzi b'ibihangano bye.

UMVA HANO INDIRIMBO "KU BUNANI" YA AMA G THE BLACKNA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba5 years ago
    Indirimbo yimpala bonne annee ,makonikoshwa,pedro someone nizo ndirimbo za mbere zisusurutsa abanyarwanda kuri noheli na bonne annee na Alain Muku
  • desire5 years ago
    ndabemera
  • Habimana jeanbaptiste4 years ago
    Iyo ndirimboninzizacyanetwayishimiyemakomereze aho!





Inyarwanda BACKGROUND