Ama G The Black, umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda wahigiye guhata abakunzi be ibihangano byinshi cyane ko yabwiye Inyarwanda.com ko we afite indirimbo nyinshi ku buryo asanga akwiye kuticisha abakunzi be irungu. Kuri ubu uyu muraperi yashyize hanze indirimbo "Ku bunani" ahuriyemo na Safi Madiba.
Indirimbo "Ku bunani" ni imwe mu ndirimbo nyinshi Ama G The Black ashyize hanze nyuma y'izindi zinyuranye amaze iminsi ashyira hanze zirimo iyo aherutse gukorana na Green P yise "Abadage", "Nturi njye" n'indi yise "Mayor". Iyi ndirimbo nshya ya Ama G The Black ije ikurikira Nyabarongo n'ubundi yari yakoranye na Safi Madiba igakundwa bikomeye hano mu Rwanda.
Ku bunani indirimbo ya Ama G The Black na Safi Madiba
Iyi ndirimbo "Ku bunani" ya Ama G The Black na Safi Madiba yakozwe mu buryo bw'amajwi na Iyzo Pro, amashusho yayo akaba agiye gutangira gufatwa nk'uko uyu muraperi yabyijeje Inyarwanda.com. Ngo amashusho y'iyi ndirimbo azaba yabonetse mu minsi micye cyane ko ari gahunda yihaye yo kumara irungu abakunzi b'ibihangano bye.
UMVA HANO INDIRIMBO "KU BUNANI" YA AMA G THE BLACKNA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO