RFL
Kigali

Ama G The Black yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ntaho tuzajya’–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/09/2017 15:00
0


Ama G The Black muri iyi minsi ukomeje kugaragaza ko naho abandi batari yasigara asibanira Hip Hop mu ruhando rwa muzika kuri ubu akomeje urugamba rwo kugira ngo iyi njyana yatawe na benshi mu bayikoraga idasibangana burundu mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Kuri ubu yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ntaho tuzajya’.



Ama G The Black uherutse gushyira hanze iyi ndirimbo agatangaza ko ubutumwa burimo ari ukumvisha isi ko abaraperi bo mu Rwanda mu by'ukuri batazigera bashira cyangwa ngo bacecekere rimwe, aha yongeyeho ko nubwo amikoro batayanganya n'abakora izindi njyana ariko bazarwana kugeza igihe iyi njyana isubiye mu zubashywe hano mu Rwanda nkuko byari bimeze mu minsi ishize.

Amashusho y’indirimbo ‘Ntaho tuzajya’ Ama G The Black yayakoreye muri Touch Video aha akaba ari naho yakoreye indirimbo mu buryo bw'amajwi yakozwe na Evidecks usanzwe anakorera indirimbo Ama G The Black muri iyi minsi.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'NTAHO TUZAJYA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND