RFL
Kigali

Umuraperi Ama G The Black yasezeranye mu rukiko n’umufasha we Liliane Uwase–AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/12/2017 10:32
2


Hakizimana Amani wamenyekanye nka Ama G The Black n’umukunzi we Uwase Liliane basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukuboza 2017. Ni mu gihe habura iminsi micye bagakora ubukwe buzaba tariki 24 Ukuboza 2017.



Ama G The Black na Uwase Liliane basezeranye nyuma y’iminsi mike Uwase Liliane akorewe ibirori bya ‘Bridal Shower’ ibirori bikorerwa umukobwa ubura iminsi mike ngo akore ubukwe aho urungano ruba rumusezeraho n’ababyeyi bamuha impanuro. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2017, bitegurwa na bake mu nshuti ze za hafi gusa biganganjemo abakobwa bakibyiruka bo mu kigero cye.

Ubukwe bwa Ama G The Black na Uwase buzaba ku itariki ya 24 Ukuboza 2017, umuhango wo gusaba no gukwa uzaba mu masaha ya mu gitondo i Ruyenzi ahitwa Chris Guest House naho saa cyenda z’amanywa abatumiwe mu bukwe bajye kwiyakirira ku Kicukiro ahitwa Tellavista.

Ama G The BlackAma G The BlackAma G The BlackAma G The Black mu murenge 

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyigaba6 years ago
    Ariko yarambabaje ngo yahemukiye umuhanzi pedro someone wamvuye imvune ndakira ngo yamwemereye kuza mu gitaramo cye nyuma arabihindura
  • Gsiele Umutoni6 years ago
    hhhhhh!!!!!! Ama g rat cngz IMANA iza bigufashemo.





Inyarwanda BACKGROUND