RFL
Kigali

Ama G The Black arembeye iwe mu rugo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2018 15:08
1


Ama G The Black, umwe mu baraperi bahagaze bwuma mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, uherutse gutangaza ko afite ibikorwa byinshi ndetse agomba ko guhata abakunzi be indirimbo nshya, kuri ubu yarwaye ndetse malariya imuhejeje mu buriri.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 Inyarwanda yamaraga kumenya ko Ama G yarwaye, twifuje kumenya uko amerewe maze ubwo twamuhamagaraga twitabwa n'umugore we watumenyesheje ko Ama G The Black arwaye Malariya arembeye mu rugo ndetse icyo gihe akaba yatumenyesheje ko akiryamye.

Ama G The Black

Ama G The Black arwariye mu rugo Malariya

Ama G The Black magingo aya ni umwe mu baraperi bamaze gushyira hanze indirimbo zitari nke cyane ko muri uyu mwaka wa 2018 yakoze indirimbo zirimo; Umuntu, Ikotomoni yakoranye na Uncle Austin na Bruce Melody,Nturinjye yakoranye na Neema Rehma, Abadage yakoranye na Green P,Mayor ndetse no Ku bunani yakoranye na Safi Madiba.

UMVA HANO INDIRIMBO "KU BUNANI" AMA G THE BLACKYAKORANYE NA SAFI MADIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sandra5 years ago
    ubu ejo bundi azavuga ko ari bruce melody wamutumyeho imibu ngo imurye.





Inyarwanda BACKGROUND