Ama G The Black, umwe mu baraperi bahagaze bwuma mu njyana ya Hip Hop hano mu Rwanda, uherutse gutangaza ko afite ibikorwa byinshi ndetse agomba ko guhata abakunzi be indirimbo nshya, kuri ubu yarwaye ndetse malariya imuhejeje mu buriri.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018 Inyarwanda yamaraga kumenya ko Ama G yarwaye, twifuje kumenya uko amerewe maze ubwo twamuhamagaraga twitabwa n'umugore we watumenyesheje ko Ama G The Black arwaye Malariya arembeye mu rugo ndetse icyo gihe akaba yatumenyesheje ko akiryamye.
Ama G The Black arwariye mu rugo Malariya
Ama G The Black magingo aya ni umwe mu baraperi bamaze gushyira hanze indirimbo zitari nke cyane ko muri uyu mwaka wa 2018 yakoze indirimbo zirimo; Umuntu, Ikotomoni yakoranye na Uncle Austin na Bruce Melody,Nturinjye yakoranye na Neema Rehma, Abadage yakoranye na Green P,Mayor ndetse no Ku bunani yakoranye na Safi Madiba.
UMVA HANO INDIRIMBO "KU BUNANI" AMA G THE BLACKYAKORANYE NA SAFI MADIBA
TANGA IGITECYEREZO