RFL
Kigali

Amerika: Shukuru SB yashyize hanze indirimbo 'WIRIRA' ihumuriza benshi bababaye-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:15/05/2018 13:32
1


Umuhanzi Shukuru SB uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nawe yinjiye mu ruhando rwa muzika ahera ku ndirimbo yiganjemo ubutumwa bw'ihumure. Inyarwanda.com yaganiriye nawe adutangariza byinshi ku rugendo rwe mu muziki.



Shukuru Ngirababyeyi ni umuhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas (USA). Mu muziki akoresha izina rya Shukuru SB. Kuri ubu yasohoye amashusho y'indirimbo ye 'WIRIRA' yakorewe mu gihugu cya Tanzania n'umu Producer Dapro.

Ni ndirimbo iri mu ndimi zitandukanye Igiswahili, Icyongereza n'ikinyarwanda ikaba irimo amagambo yibutsa benshi imihangayiko ibaho mu buzima ndetse no guhogora biranga benshi mu buzima busanzwe, gusa Shukuru atangamo ubutumwa ku bantu akababwira ko mu buzima habaho guhangayika, guterera imisozi gusa ngo ntibagaheranywe nabyo.

Inyarwanda.com iganira na Shukuru SB yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo agendeye kubiba mu isi gusa ubutumwa burimo muri iy'indirimbo ari uko abantu bagomba gukora ibishoboka byose ibihe barimo bikaba byiza. Yagize ati: "Nayanditse ngendeye ku biba mu isi ubutumwa nifuzaga gutanga ni uguhumuriza umuntu wese ufite ibibazo ko nta mpamvu yo kwiheba cyangwa kurira ahubwo asabwa gukora ibishoboka mu guhindura ibihe bye kuba byiza."

Uyu muhanzi wemeza ko umuziki wo mu Rwanda uri kuzamuka ku muvuduko mwinshi bitoroshye kumeneramo, umunyamakuru w'Inyarwanda yamubajije impamvu yahisemo gukorera amajwi y'iyi ndirimbo muri Tanzania, atangaza ko umu producer wo mu Rwanda yari afite akazi kenshi bityo yitabaza uwo mu baturanyi cyane ko ngo yifuzaga kuyishyira hanze vuba.

Shukuru Uba muri Amerika wamubona ku mbuga nkoranya mbaga zose

Umuhanzi Shukuru SB

Shukuru intego afite mu muziki ni ugukora umuziki mpuzamahanga ariko yibanda cyane ku gusakaza umuco mwiza, urukundo n'imibanire myiza mu muryango mugari no guhindura isi muri rusange. Amashusho y'iyi ndirimbo yafatiwe muri Amerika (Texas) ariho akorera umuziki we, iyi ndirimbo ni iya 2 Shukuru amaze gushyira hanze ariko afite izindi nyinshi zitarajya hanze ariko zamaze gutegurwa, akaba ashishikariza abantu kumushyigikira kuko abahishiye byinshi kandi byiza.

Reba amashusho y'indirimbo Wirira ya Shukuru SB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndagijimana claude5 years ago
    Wow shukuru sb umuturanyi wanjye mfata nka bro komerezaho ndetse ugere kubyo wifuza turagushigikiye





Inyarwanda BACKGROUND