RFL
Kigali

Alyn Sano yateye utwatsi amakuru amuvugwaho ko aririmbira abantu bakaryoherwa bakifuza kuryamana nawe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/08/2018 13:19
2


Umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze kumenyekana cyane mu ruhando rwa muziki kubera imiririmbire ye myiza, Alyn Sano uherutse gutaramira abitabiriye igitaramo cya KNC cyari cyanatumiwemo Yvonne Chakachaka, yateye utwatsi amakuru ari kumuvugwaho.



Ku munsi w’ejo ni bwo umuhanzikazi Alyn Sano yabonye inkuru ivuga ko ngo ajya aririmbira abantu maze abagabo bakabyuririraho bagashaka kumutereta ndetse bamwe bakagera n’aho bamusaba ko baryamana. Iyo nkuru yari yanditswe na kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda aho mu nkuru harimo n’ijambo bigaragara ko ryavuzwe na Alyn Sano ubwe.

Sano yatunguwe n'inkuru yamwanditsweho 

Nyuma yo kubona iyo nkuru, Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaganiriye na Alyn Sano amubaza iby’ayo makuru, n’umubabaro mwinshi Sano atangaza ko atazi aho ayo makuru yaturutse. Yahamije ko bitaramubaho ibyatangajwe. Yagize: ati “Oya biriya bintu ntibirambaho rwose. Nabibonye kuri Celebz Magazine, byarambabaje biranantangaza cyane. Ntibazongere vraiment kuko si umuco kandi ni ukwica reputation y’umuntu .”

Alyn Sano ahakana yivuye inyuma iby'amakuru yamuvuzweho

Yakomeje yisegura ku bakunzi be baba barababajwe n’iyo nkuru abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ndetse anatuma INYARWANDA kumutangira ukuri agira ati “Ni ukuri mbiseguyeho pe! Si uko meze, sinajya kwigamba gutyo niyo byaba kuko sinajya kubitangaza mu binyamakuru…Icyo nateganyaga gukora nagikoze. Byari ukwisegura ku bafana banjye mbinyujije ku mbuga nkoranyambaga zanjye.”

Alyn Sano

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yiseguye ku bafana be

Ku bijyanye n’imvo n’imvano y’aya makuru yatangajwe na Celebz Magazine, Alyn Sano avuga ko nawe ubwe atazi aho byavuye kuko ataziranye n’uwabikoze ndetse ahamya ko batigeze banavugana rwose. Sano avuga ko ibi adatekereza icyo byakorewe cyane ko nta muntu ajya agirana nawe ikibazo.

Kanda hano urebe imiririmbire ya Alyn Sano mu gitaramo cya KNC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    turakwemera
  • Scaire Ahiremeye5 years ago
    Alyn sano iyo uvuzwe ntugacike intege ahubwo biguhe intege.ndakunda indirimbo zawe.





Inyarwanda BACKGROUND