RFL
Kigali

Alyn Sano yakoze igitaramo gikomeye cy'umuziki w'umwimerere benshi barizihirwa biramurenga ararira-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:4/06/2018 16:36
0


Mu ijoro ryashize ku Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo umuhanzikazi Alyn Sano yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Auditorium ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane kirangwa n’umuziki w’umwimerere gusa.



Hari hashize iminsi hagaraga impapuro zamamaza iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda ari bo Hope Irakoze na Mani Martin, ndetse n’abo muri Uganda ari bo Tonny Trumpet umuhanga cyane mu kuvuza umurumbeti ndetse na Michael Kitanda, bose akaba ari abahanga cyane mu gucuranga umuziki w’umwimerere.

Alyn Sano

Umuziki w'umwimerere ni wo gusa wari uri muri iki gitaramo 

Iki gitaramo cyateguwe na Alyn Sano, umukobwa uririmba injyana ya Jazz, Sol, Pop na Blues. Ni igitaramo yise ‘Alyn Sano Live Concert’. Ni igitaramo cyubahirije amasaha yo gutangira ibintu bitamenyerewe cyane hano mu Rwanda kuko kenshi usanga ku masaha yateganyijwe ko igitaramo gitangirira ho arenga cyane. Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa moya z’umugoroba, abantu bari bari kuza ku bwinshi.

 Alyn Sano

Iki gitaramo cyitabiriwe ku buryo bugaragara

Uwari uyoboye iki gitaramo ni umwe mu bamaze kubaka izina hano mu Rwanda waje no kunyuzamo akajya ku rubyiniro akaririmbana n’abari bariho, uwo nta wundi ni Lion Imanzi. Yatangiye asusurutsa abacyitabiriye, abibutsa abahanzi bari buze kugaragara ku rubyiniro ndetse na tumwe mu dushya bahishiwe muri iki gitaramo.

Alyn Sano

MC Lion Imanzi ni we wayoboye iki gitaramo

Tonny Trumpet yabanje ku rubyiniro akora mu nganzo acurangira abitabiriye iki gitaramo umurumbeti bararyoherwa cyane ndetse anatangariza ku rubyiniro ko akunda cyane igihugu cy’u Rwanda akaba anishimira cyane intambwe umukobwa Alyn Sano ari gutera mu muziki we harimo no kuba abashije gutuma yongera kuza mu Rwanda.

Alyn Sano

Tonny Trumpet ku rubyiniro acuranga umurumbeti

Byagaragaraga cyane ko abantu bishimiye gucurangirwa umuziki w’umwimerere mu banabyirebera. Nyuma ya Tonny Trumpet ku rubyiniro haje Michael Kitanda nawe wishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo ndetse akajya ananyuzamo agacuranga na Tonny Trumpet acuranga, urusobe rw’ibicurangisho byabo rwahura n’urwa Band yacurangaga bikanyura amatwi cyane.

Alyn Sano

Michael Kitanda ku rubyiniro

Abantu benshi bari bafite amatsiko menshi yo kubona Alyn Sano ku rubyiniro, ubwo MC Lion Imanzi yakoreshaga amagambo asize umunyu ataka umuhanzikazi ugiye kuza ku rubyiniro, avuga ukuntu ari nk’umumarayika wituriye ku isi, umwamikazi w’injyana zitandukanye za muzika, ufite ijwi ry’umwimerere kandi ryihariye n’ibindi byinshi abantu bahise basakuza cyane banaseka bahamya ko bagiye kubona Alyn Sano dore ko hari n’abahise bavuga ko nta wundi wujuje ibyo MC yari amaze kuvuga wundi mu Rwanda utari Alyn Sano.

Alyn Sano

Alyn Sano yaje ku rubyiniro agaragara neza

Alyn Sano wageze ku rubyiniro agaragara neza cyane mu ikanzu ndende nziza, yinjiye aririmba indirimbo ye ‘Witinda’ anicurangira sentitizeri, abantu benshi barimo nyina, murumuna we, mukuru we na basaza be ndetse n’inshuti ze n’abitabiriye igitaramo muri rusange bamufasha kuririmba Witinda. Yaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Nk’uko igitaramo cyari icya Live Music, nta kintu na kimwe cya Play Back cyari kiri muri iki gitaramo.

Alyn Sano

Alyn Sano yicurangiraga na Piano

Umuhanzi Hope Irakoze yasanze Alyn Sano ku rubyiniro, bararirimbana ndetse na Tonny Trumpet arabacurangira. Nyuma y’uko Sano avuye ku rubyiniro, Hope kwihanganira kudacuranga gitari byamunaniye, aracuranga cyane ndetse ahamagara Sano ku rubyiniro agira ati “Nishimiye kuba ndi hano nshyigikira gashiki kanjye gato, ndamunezererwa cyane kuko ari gutera intambwe cyane bigaragara. Ndashaka ko aza ku rubyiniro tukongera tukaririmbana, nkunda kumwita My Kabebe ariko arabyanga cyane (Ni uko turi hano ubundi aba ankubise)” Baririmbanye mu majwi yabo y’umwimerere, abantu benshi barishima cyane.

Alyn Sano

Hope Irakoze na Alyn Sano ku rubyiniro baririmbana

Ubwo umuhanzi Mani Martin yageraga ku rubyiniro nawe yishimiwe cyane mu ijwi ryiza ry’umwimerere. Yaririmbye ‘Akagezi ka Mushyoroza’ abantu banamufasha kuyiririmba nawe aranezerwa cyane. Abantu banyuzagamo bakanahaguruka bakabyina bakagaragaza umunezero cyane.

Alyn Sano

Mani Martin ku rubyiniro yasusurukije abantu benshi

Alyn Sano yagarutse ku rubyiniro aririmba ‘Naremewe Wowe’ abyina cyane abantu baratungurwa nabo kwifata birahagarara batangira kubyina cyane. Ni gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye. Mu rwengo rwo kwirinda icyamubangamira kikanamubuza kubyina uko abyifuza, uyu muhanzikazi yambaye ukuntu kutamugora na gato.

Alyn Sano

Alyn Sano mu rwego rwo kwirinda icyamubuza kubyina nk'uko abishaka yambaye gutya ku birenge

Mu gusoza, Alyn Sano yagize ati “Hari abantu mu buzima bwanjye nabayeho nifuza kuzaririmbana nabo ibihe byose, nkumva ni zo nzozi zanjye ariko uyu munsi inzozi zanjye zishobora kuba zigiye kuba impamo. Nta bandi abo ni abantu b’icyitegererezo kuri njye, ndasaba cyane Hope na Mani Martin ko baza ku rubyiniro tukaririmbana.” Aba bombi basanze Alyn ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jackson mu majwi yabo bwite ndetse n’ibyuma byari byacecetse.

Alyn Sano

Sano yahamagaye kuri stage abo afata nk'icyitegererezo kuri we

MC Lion Imanzi nawe yabasanze ku rubyiniro bararirimbana basusurutsa cyane abitabiriye igitaramo bose barahaguruka bishimira cyane ubuhanga bw’uyu mukobwa ndetse banasaba ko bakongera bakaririmba indi ndirimbo imwe ariko ntibyashoboka kuko byari gukomeza gutyo mpaka bitarangiye kandi kimwe mu byubashywe cyane muri iki gitaramo nk’uko twabivuze haruguru, cyari amasaha no kutarambirana.

Alyn Sano

MC Lion Imanzi yabasanze ku rubyiniro bararirimbana

Baririmbye barishima cyane, bigeza aho abantu bose bahagurutse barabyina, mu buryo bumutunguye cyane kwihangana biranga, Alyn Sano biramurenga apfukama hasi ararira cyane, abo bari kumwe ku rubyiniro baramureka ararira kuko yari amarira y'ibyishimo.

Alyn Sano

Sano byamurenze apfukama hasi ararira

Igitaramo cyasojwe ubona ko abantu bakinyotewe cyane ndetse bashaka gukomeza gutaramirwa n’aba bahanzi ndetse n’abacuranzi b’abahanga. Ibyakozwe muri iki gitaramo, Alyn Sano yabiteguye mu byumweru 2 gusa ndetse yanatunguwe cyane no kubona abantu bitabiriye igitaramo cye banishyuye amafaranga yabo kuko yatekerezaga ko hari buze bake nabo yatumiye gusa.

Alyn Sano

Si Abanyarwanda gusa bitabiriye iki gitaramo n'abazungu bacyitabiriye cyane

Ubwo Alyn Sano yaganiraga na Inyarwanda.com yagize ati “Kuri njye iyi ni intambwe ikomeye cyane, ndashimira Imana n’abantu baje. Igihe cyakoreshejwe neza cyane. Buriya nari mfite gripe ku buryo hari indirimbo ntabashije kuririmba neza nk’uko nabiteguye, nishimiye cyane gucuranga Piano weee (aseka yishimye cyane) nzajya mpora nyicuranga…”

Alyn Sano

Sano yanejejwe cyane no kuba yicurangiye Piano

Sano kandi yashimiye cyane Michael Bezy, Judo Kanobana, Frank Nash, Epa Ndungutse, Abanyamakuru bamufashije mu kumenyekanisha iki gikorwa, MTN, RRA, inshuti n’abavandimwe bamushyigikiye mu kugira ngo iki gikorwa kigende neza. Yahamagariye abantu bose bitinya guhaguruka bagasanga ibyo bashaka kuko ngo ntabwo ibyo bashaka bizabisangira, ahubwo abantu ngo nibitinyuke nk’uko yabikoze.

Alyn Sano

Abagaragaye ku rubyiniro bose bashimishijwe n'uko igitaramo cyagenze

AMAFOTO:

 Alyn Sano

Nyina wa Alyn Sano na murumuna we bari baje kumushyigikira

 Alyn Sano

Musaza wa Alyn Sano (ubanza ufite agateta) yari yaje kumushyigikira

 Alyn Sano

Inshuti magara za Sano zanamufashije muri Protocol

Alyn Sano 

Muyoboke Alex yitabiriye iki gitaramo

 Alyn Sano

Gasumuni yitabiriye iki gitaramo

Alyn Sano 

MC Lion Imanzi na Judo wafashije cyane Sano mu gutegura iki gitaramo

 Alyn Sano

Alain Numa umukozi wa MTN yari yazanye n'umukobwa we Chelsea

Alyn Sano

Frank ucurangira Sano inshuro nyinshi 

Alyn Sano

Abantu banyuzagamo bakanabyina

Alyn Sano

Hope na Mani Martin, abantu b'icyitegererezo kuri Alyn Sano

Alyn Sano

Abitabiriye iki gitaramo bishimye

Alyn Sano 

Abitabiriye iki gitaramo nta wabyicujije

Alyn Sano

Igitaramo cyarangiye abantu bakinyotewe

Alyn Sano

AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND