Mu ijoro ryashize ku Cyumweru tariki 3 Kamena 2018 ni bwo umuhanzikazi Alyn Sano yakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Auditorium ya Rwanda Revenue Authority ku Kimihurura. Ni igitaramo cyitabiriwe cyane kirangwa n’umuziki w’umwimerere gusa.
Hari hashize iminsi hagaraga impapuro zamamaza iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye baba abo mu Rwanda ari bo Hope Irakoze na Mani Martin, ndetse n’abo muri Uganda ari bo Tonny Trumpet umuhanga cyane mu kuvuza umurumbeti ndetse na Michael Kitanda, bose akaba ari abahanga cyane mu gucuranga umuziki w’umwimerere.
Umuziki w'umwimerere ni wo gusa wari uri muri iki gitaramo
Iki gitaramo cyateguwe na Alyn Sano, umukobwa uririmba injyana ya Jazz, Sol, Pop na Blues. Ni igitaramo yise ‘Alyn Sano Live Concert’. Ni igitaramo cyubahirije amasaha yo gutangira ibintu bitamenyerewe cyane hano mu Rwanda kuko kenshi usanga ku masaha yateganyijwe ko igitaramo gitangirira ho arenga cyane. Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa moya z’umugoroba, abantu bari bari kuza ku bwinshi.
Iki gitaramo cyitabiriwe ku buryo bugaragara
Uwari uyoboye iki gitaramo ni umwe mu bamaze kubaka izina hano mu Rwanda waje no kunyuzamo akajya ku rubyiniro akaririmbana n’abari bariho, uwo nta wundi ni Lion Imanzi. Yatangiye asusurutsa abacyitabiriye, abibutsa abahanzi bari buze kugaragara ku rubyiniro ndetse na tumwe mu dushya bahishiwe muri iki gitaramo.
MC Lion Imanzi ni we wayoboye iki gitaramo
Tonny Trumpet yabanje ku rubyiniro akora mu nganzo acurangira abitabiriye iki gitaramo umurumbeti bararyoherwa cyane ndetse anatangariza ku rubyiniro ko akunda cyane igihugu cy’u Rwanda akaba anishimira cyane intambwe umukobwa Alyn Sano ari gutera mu muziki we harimo no kuba abashije gutuma yongera kuza mu Rwanda.
Tonny Trumpet ku rubyiniro acuranga umurumbeti
Byagaragaraga cyane ko abantu bishimiye gucurangirwa umuziki w’umwimerere mu banabyirebera. Nyuma ya Tonny Trumpet ku rubyiniro haje Michael Kitanda nawe wishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo ndetse akajya ananyuzamo agacuranga na Tonny Trumpet acuranga, urusobe rw’ibicurangisho byabo rwahura n’urwa Band yacurangaga bikanyura amatwi cyane.
Michael Kitanda ku rubyiniro
Abantu benshi bari bafite amatsiko menshi yo kubona Alyn Sano ku rubyiniro, ubwo MC Lion Imanzi yakoreshaga amagambo asize umunyu ataka umuhanzikazi ugiye kuza ku rubyiniro, avuga ukuntu ari nk’umumarayika wituriye ku isi, umwamikazi w’injyana zitandukanye za muzika, ufite ijwi ry’umwimerere kandi ryihariye n’ibindi byinshi abantu bahise basakuza cyane banaseka bahamya ko bagiye kubona Alyn Sano dore ko hari n’abahise bavuga ko nta wundi wujuje ibyo MC yari amaze kuvuga wundi mu Rwanda utari Alyn Sano.
Alyn Sano yaje ku rubyiniro agaragara neza
Alyn Sano wageze ku rubyiniro agaragara neza cyane mu ikanzu ndende nziza, yinjiye aririmba indirimbo ye ‘Witinda’ anicurangira sentitizeri, abantu benshi barimo nyina, murumuna we, mukuru we na basaza be ndetse n’inshuti ze n’abitabiriye igitaramo muri rusange bamufasha kuririmba Witinda. Yaririmbye mu buryo bw’umwimerere. Nk’uko igitaramo cyari icya Live Music, nta kintu na kimwe cya Play Back cyari kiri muri iki gitaramo.
Alyn Sano yicurangiraga na Piano
Umuhanzi Hope Irakoze yasanze Alyn Sano ku rubyiniro, bararirimbana ndetse na Tonny Trumpet arabacurangira. Nyuma y’uko Sano avuye ku rubyiniro, Hope kwihanganira kudacuranga gitari byamunaniye, aracuranga cyane ndetse ahamagara Sano ku rubyiniro agira ati “Nishimiye kuba ndi hano nshyigikira gashiki kanjye gato, ndamunezererwa cyane kuko ari gutera intambwe cyane bigaragara. Ndashaka ko aza ku rubyiniro tukongera tukaririmbana, nkunda kumwita My Kabebe ariko arabyanga cyane (Ni uko turi hano ubundi aba ankubise)” Baririmbanye mu majwi yabo y’umwimerere, abantu benshi barishima cyane.
Hope Irakoze na Alyn Sano ku rubyiniro baririmbana
Ubwo umuhanzi Mani Martin yageraga ku rubyiniro nawe yishimiwe cyane mu ijwi ryiza ry’umwimerere. Yaririmbye ‘Akagezi ka Mushyoroza’ abantu banamufasha kuyiririmba nawe aranezerwa cyane. Abantu banyuzagamo bakanahaguruka bakabyina bakagaragaza umunezero cyane.
Mani Martin ku rubyiniro yasusurukije abantu benshi
Alyn Sano yagarutse ku rubyiniro aririmba ‘Naremewe Wowe’ abyina cyane abantu baratungurwa nabo kwifata birahagarara batangira kubyina cyane. Ni gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye. Mu rwengo rwo kwirinda icyamubangamira kikanamubuza kubyina uko abyifuza, uyu muhanzikazi yambaye ukuntu kutamugora na gato.
Alyn Sano mu rwego rwo kwirinda icyamubuza kubyina nk'uko abishaka yambaye gutya ku birenge
Mu gusoza, Alyn Sano yagize ati “Hari abantu mu buzima bwanjye nabayeho nifuza kuzaririmbana nabo ibihe byose, nkumva ni zo nzozi zanjye ariko uyu munsi inzozi zanjye zishobora kuba zigiye kuba impamo. Nta bandi abo ni abantu b’icyitegererezo kuri njye, ndasaba cyane Hope na Mani Martin ko baza ku rubyiniro tukaririmbana.” Aba bombi basanze Alyn ku rubyiniro baririmbana indirimbo ‘We Are The World’ ya Michael Jackson mu majwi yabo bwite ndetse n’ibyuma byari byacecetse.
Sano yahamagaye kuri stage abo afata nk'icyitegererezo kuri we
MC Lion Imanzi nawe yabasanze ku rubyiniro bararirimbana basusurutsa cyane abitabiriye igitaramo bose barahaguruka bishimira cyane ubuhanga bw’uyu mukobwa ndetse banasaba ko bakongera bakaririmba indi ndirimbo imwe ariko ntibyashoboka kuko byari gukomeza gutyo mpaka bitarangiye kandi kimwe mu byubashywe cyane muri iki gitaramo nk’uko twabivuze haruguru, cyari amasaha no kutarambirana.
MC Lion Imanzi yabasanze ku rubyiniro bararirimbana
Baririmbye barishima cyane, bigeza aho abantu bose bahagurutse barabyina, mu buryo bumutunguye cyane kwihangana biranga, Alyn Sano biramurenga apfukama hasi ararira cyane, abo bari kumwe ku rubyiniro baramureka ararira kuko yari amarira y'ibyishimo.
Sano byamurenze apfukama hasi ararira
Igitaramo cyasojwe ubona ko abantu bakinyotewe cyane ndetse bashaka gukomeza gutaramirwa n’aba bahanzi ndetse n’abacuranzi b’abahanga. Ibyakozwe muri iki gitaramo, Alyn Sano yabiteguye mu byumweru 2 gusa ndetse yanatunguwe cyane no kubona abantu bitabiriye igitaramo cye banishyuye amafaranga yabo kuko yatekerezaga ko hari buze bake nabo yatumiye gusa.
Si Abanyarwanda gusa bitabiriye iki gitaramo n'abazungu bacyitabiriye cyane
Ubwo Alyn Sano yaganiraga na Inyarwanda.com yagize ati “Kuri njye iyi ni intambwe ikomeye cyane, ndashimira Imana n’abantu baje. Igihe cyakoreshejwe neza cyane. Buriya nari mfite gripe ku buryo hari indirimbo ntabashije kuririmba neza nk’uko nabiteguye, nishimiye cyane gucuranga Piano weee (aseka yishimye cyane) nzajya mpora nyicuranga…”
Sano yanejejwe cyane no kuba yicurangiye Piano
Sano kandi yashimiye cyane Michael Bezy, Judo Kanobana, Frank Nash, Epa Ndungutse, Abanyamakuru bamufashije mu kumenyekanisha iki gikorwa, MTN, RRA, inshuti n’abavandimwe bamushyigikiye mu kugira ngo iki gikorwa kigende neza. Yahamagariye abantu bose bitinya guhaguruka bagasanga ibyo bashaka kuko ngo ntabwo ibyo bashaka bizabisangira, ahubwo abantu ngo nibitinyuke nk’uko yabikoze.
Abagaragaye ku rubyiniro bose bashimishijwe n'uko igitaramo cyagenze
AMAFOTO:
Nyina wa Alyn Sano na murumuna we bari baje kumushyigikira
Musaza wa Alyn Sano (ubanza ufite agateta) yari yaje kumushyigikira
Inshuti magara za Sano zanamufashije muri Protocol
Muyoboke Alex yitabiriye iki gitaramo
Gasumuni yitabiriye iki gitaramo
MC Lion Imanzi na Judo wafashije cyane Sano mu gutegura iki gitaramo
Alain Numa umukozi wa MTN yari yazanye n'umukobwa we Chelsea
Frank ucurangira Sano inshuro nyinshi
Abantu banyuzagamo bakanabyina
Hope na Mani Martin, abantu b'icyitegererezo kuri Alyn Sano
Abitabiriye iki gitaramo bishimye
Abitabiriye iki gitaramo nta wabyicujije
Igitaramo cyarangiye abantu bakinyotewe
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO