RFL
Kigali

Alyn Sano ufanwa cyane na nyina yaduhishuriye amabanga menshi anakomoza ku mukunzi we-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/09/2018 11:12
0


Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano umaze kwigarurira imitima y’abatari bake ku bw’impano yo kuririmba yifitsemo mu kiganiro kirambuye yadutangarije byinshi ku buzima bwe bwite, ibimuvugwaho ndetse n’indirimbo ye nshya.



Sano Shengero Aline ukoresha amazina ya Alyn Sano nk’izina ry’ubuhanzi atuye mu mujyi wa Kigali, akaba akora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga. Uyu muhanzikazi akunda abana cyane akanga umuntu urenganya undi. Mu kiganiro kirambuye twagiranye yadutangarije ibyo akunda kurya no kunywa n’impamvu idasanzwe abikunda. Ku bijyanye n’ibyamamare usanga bihora bihuze Alyn Sano ahamya ko ubundi ibyo bidakwiye aho yavuze ko abafana ari bo ba boss b’ibyo byamamare agira ati:

Ibintu byo kubura ntabwo mbifata neza kuko ibi bintu turimo ba boss bacu ni abafana bacu. Iyo utangiye gufata boss wawe nabi rero utamusubiza uba watangiye gutsindwa…Njyewe iyo abafana banyandikiye kuri Facebook Page yanjye ndabasubiza bose bikabatungura cyane ahubwo. Tugomba kubana n’abantu bose.

Alyn Sano ahamya ko bidakwiye kwihenura ku bafana

Kimwe mu bintu bihora bitera ishema Alyn Sano ni ukuba yarasangiye mikoro na Yvonne Chakachaka ku rubyiniro cyane ko byatumye hari abamumenya batari bamuzi. Uyu muhanzikazi yadutangarije ukuri kuzuye ku nkuru zijya zimuvugwaho ngo ko aririmba abagabo barimo n’abazungu bagatwarwa bakanamusaba kuryamana nawe. Yabisubije muri ubu buryo “Ibyo bintu Alyn Sano ntajya abitangaza, ni ka karengane nyine. Ndabibona bikambabaza ariko si cyane kuko hari icyo binyereka…Ntabwo ibyo bintu birambaho na rimwe rwose ko abagabo bashaka kuryamana nanjye pe!”

Alyn Sano yatubwiye ukuri ku makuru amuvugwaho atariyo

Ku kijyanye n’amafaranga uyu muhanzikazi akorera abaye atumiwe mu birori nk’ubukwe n’ibindi yaduhamirije ko atagorana ahubwo ko yumvikana kandi amafaranga yose ashobora kuyakorera. Bamwe mu bafana bihariye baza imbere kuri uyu muhanzi azi neza ko uko byagenda kose batamureka, uwa mbere ni nyina, hagakurikiraho mukuru we, murumuna we ndetse na basaza be. Yadutangarije ibanga riri mu gukoresha abahanzi mu mashusho y’indirimbo ze ndetse anatubwira byinshi byihariye ku ndirimbo ye nshya ‘Rwiyoborere’, aho igitekerezo cyayo cyavuye, abayikozeho, amafaranga yayigiyeho n’ibindi byinshi mutari muzi biri mu kiganiro.

Mu bafana b'imena ba Alyn Sano harimo nyina n'abavandimwe be

Muri iki kiganiro kandi murasangamo byinshi byihariye harimo iby’abita ku bikorwa bye, umukunzi we n’indi mishanga itandukanye iri imbere ya Alyn Sano harimo n’indirimbo ye na Mr Kagame yasohotse ejo bundi yitwa ‘Agaseke’. Mu butumwa agenera abakunzi be “Mbere na mbere ndabanza kubashimira cyane, muri intagereranwa! Muzamfashe kunshakira izina mbita kuko njye nararibuze. Mukomeze kunshyigikira uko mushoboye kose, ni mwebwe nkorera, ni mwebwe naremewe!”

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye Alyn Sano asobanura bimwe mu bimuvugwaho n’andi mabanga utari uzi kuri we







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND