RFL
Kigali

Alubumu nshya ya Jay-Z ni yo iyoboye urutonde rwa Billboard 200 Chart

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:17/07/2017 13:19
0


Alubumu nshya ya Jay-Z yise 4:44 ni yo ikomeje kuyobora urutonde rwa Billboard 200. Ibi ibigezeho nyuma y’igihe gito Jay Z ashyize hanze iyi ni alubumu ye ya cumi na kane dore ko yagize hanze kuwa 30 Kamena 2017.



Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Muzika Nielsen Music,iyi alubumu irimo kwegereza umubare w’igurishwa yari yitezweho ringana na 262,00 kuko ubu yamaze kugeza ku 174,000 kuwa 13 Nyakanga 2017.Ni nyuma yaho Jay-Z atangarije ko arimo gutegura ibitaramo bitandukanye aho azaba ari kumwe n’abana b’impanga aherutse kwibaruka.Ibi ngo bishobora gutangira mu kwezi kwa Kanama kugeza 21 Ukuboza.

ALUBUMU

Alubumu nshya ya Jay-Z yise 4:44

Iyi alubumu yatunganyijwe n’umugabo witwa No ID,ikaba yararirimbwemo n’abahanzi batandukanye barimo Beyonce,Frank Ocean,Damian Marley n’abandi ikaba irimo indirimbo nka Marcy me,Smile,Legacy n’izindi nyinshi zitandukanye.

Source:XXLMAG.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND