RFL
Kigali

Alubumu nshya ya Eminem yise ‘Kamikaze’ yabyukije uburakari bw’itangazamakuru ryatangiye kumwita ‘Trump wa Hip Hop’

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/09/2018 22:55
0


Eminem aherutse gutungurana asohora alubumu ye nshya yise ‘Kamikaze’ yibanda ahanini ku kunenga abahanzi batandukanye ndetse n’itangazamakuru ryagiye rimuvuga nabi mu bihe bitandukanye. Ibi byarakaje bamwe mu banyamakuru ndetse bamwe bamugereranya na perezida Trump.



Kongera gusubiza ubuhangange Amerika ‘Make America Great Again’, ni imvugo yamenyaknye kuri Trump. Eminem nawe yahawe akabyiniriro ka ‘Kongera gusubiza rap ubuhangange’ kubera uburyo akunze kuvuga ko benshi mu baraperi badashoboye akaba agarukanye ikosora n’umuziki w’umwimerere. Aya magambo yo kwivuga ubuhangange aramenyerewe muri rap/hip hop ariko kuri ubu Eminem yibasiwe kuri Alubumu ye nshya azira kuba yavuze ko itangazamakuru ryabuze akazi ryirirwa rimuvuga nabi nyamara ngo agakomeza kuba igihangange.

Eminem ni umwe mu batangiye umuziki cyera ndetse ni umwihariko kuri we kuko rap ari injyana ifatwa nk’iy’abirabura muri Amerika ariko we yabashije kuba umuzungu wagize amahirwe yo kwandika umuziki ugakundwa kandi atari umwirabura. Ibi anabigarukaho mu ndirimbo ‘Kamikaze’  yanitiriwe iyi alubumu ye nshya iriho izindi ndirimbo 12.

Image result for kamikaze Eminem

Eminem yijunditswe n'itangazamakuru, yagereranyijwe na Trump agarukaho kuri iyi alubumu ye nshya

Kamikaze yasohotse tariki 31/08/2018 ndetse kugeza ubu ikaba ikunzwe na benshi, dore ko abantu batandukanye bari kwitabira kuyumva no kuyigura. Yakozwe na Dr. Dre ndetse ikaba iri mu nzira zo kuba iya mbere kuri Billboard 200.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND