RFL
Kigali

Alphonse Bahati yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Mbabarira' yemeza ko ari umuhuza hagati y'abantu n'Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:31/10/2014 8:49
0


Nyuma y’iminsi yari ishize atigaragariza abakunzi be, umuhanzi Bahati Alphonse kuri ubu uyu muhanzi yagarukanye indirimbo nshya ndetse iherekejwe n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo yise ‘Mbabarira’, avuga ko ikubiyemo ubutumwa bukomeye bukwiye gufasha umuntu mu buzima bwa hano ku isi.



Nk’uko yabidutangarije, akaba yashyize ahagaragara iyi ndirimbo agamije kongera kubana n’abakunzi be ariko kandi anagamije ahanini gukangurira abantu kumenya gusaba imbabazi no kuzitanga kuko bitanga amahoro yo mu mutima ndetse Imana nayo ikaba ari inyambabazi.

Ati “ Mu by’ukuri nishimiye kongera kwishimana n’abakunzi banjye muri iyi ndirimbo isobanuye byinshi kandi ikubiyemo inama nziza zadufasha twese ku bana n’Imana no kwishimirwa nayo mu buzima bwa buri munsi. Ijambo ‘Mbabarira’ ni umuhuza hagati y’Imana n’abantu. Kwibuka gusaba imbabazi niha hari icyo ubona wakoze kinyuranyije n’ubushakwe bw’Imana ni ingenzi, ikindi kandi gusaba imbabazi uwo wakosereje biragufasha kandi nawe bikamufasha.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Mbabarira'


Bahati Alphonse yaboneyeho kudutangariza ko uretse iyi ndirimbo, anafitiye abakunzi be ibindi bihangano azasohora vuba bizabimburirwa n’indirimbo yakoranye na Aimee Uwimana na Liliane Kabaganza.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND