RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya 'Yes' yasohokanye n’amashusho-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/02/2018 9:40
1


Alpha Rwirangira, umwe mu banyempano ntashidikanywaho umuziki w’u Rwanda ufite wanditse amateka yo kwegukana kabiri ibihembo bya Tusker Project Fame. Nyuma yaje kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye agiye kwiga nyuma akanahabona akazi. Kuri ubu ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Amerika.



Mu myaka yatambutse, Alpha Rwirangira ni umwe mu bahanzi baba hanze bagerageje gukora kandi cyane dore ko yashyize hanze indirimbo zagiye zinakundwa bitewe n'ukuntu zakunze gucurangwa yaba ku ma radiyo, mu birori binyuranye ndetse no ku ma televiziyo yewe no mu tubyiniro tumwe na tumwe hano mu Rwanda, icyakora nanone agashinjwa n’abakunzi be kutabaha ibihangano byinshi cyane ko ari umwe mu bahanzi badakunze gukurikiranya indirimbo.

Alpha RwirangiraAlpha Rwirangira

Kuri ubu Alpha Rwirangira atangije neza abakunzi be umwaka wa 2018 cyane ko abinjije mu mwaka mushya ashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘YES’, akaba ari indirimbo yakorewe hano mu Rwanda cyane ko yakozwe n’umusore usanzwe utunganya umuziki mu Rwanda uzwi nka Madebeat ukorera muri Monster Record mu gihe amashusho yayo yo yakorewe muri Amerika aho Alpha Rwirangira atuye.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA ALPHA RWIRANGIRA 'YES'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remera6 years ago
    Good job papa.





Inyarwanda BACKGROUND