RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yasubiye muri USA. Amarira yari yose ubwo yasezeranagaho bwa nyuma n'umukunzi we-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:20/08/2014 15:22
10


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama nibwo, umuhanzi Alpha Rwirangira yasoje ibiruhuko yari amazemo iminsi mu Rwanda maze afata rutema ikirere asubira gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



sh x

Ahagana saa saba n’igice nibwo Alpha Rwirangira yinjiye mu kibuga cy’indege i Kanombe, aho uyu muhanzi yaraherekejwe na zimwe mu nshuti ze, umukunzi we Esther tutibagiwe se umubyara ukunze kumuba hafi.

na

 

Alpha Rwirangira ubwo yasohokaga mu mudoka ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe

Nyuma y’amezi atatu n’igice bari bamaze bari kumwe, ubwo Alpha Rwirangira yasezeranagaho n’umukunzi we Miss Esther Uwamahoro kwihangana byabarenze maze aba bombi baraturika bararira batitaye ku mubare munini w’abantu bari babahanze amaso.

abnsj

Alpha Rwirangira, Se umubyara, umukunzi we Miss Esther hamwe n'izindi nshuti

ansh

Alpha Rwirangira na Miss Esther, amarira yabanje kubazenga mu maso ariko bakagerageza kwiyumanganya gusa byarangiye n'ubundi baturitse bararira

Aganira n’inyarwanda.com, mbere gato y’uko afata indege yageneye ubutumwa abakunzi be, anagaruka ku makuru yari amaze iminsi amuvugwaho ko yaba afitanye ibibazo na bamwe mu bantu batandukanye basanzwe bakorana bifite aho bihuriye n’umukunzi we.

nhsgsgf

Miss Esther, Alpha Rwirangira n'umunyamakuru Ernesto bari bamaze iminsi bavugwa mu bibazo bitandukanye ariko bo baravuga ko nta muntu n'umwe bafitanye ikibazo

Aha, Alpha yagize ati “ Ndagiye nsubiye ku masomo, ariko ku bushake bw’Imana nzagaruka nk’ibisanzwe kandi abakunzi banjye, abanyarwanda ndabakunda. Nagirango mbonereho kubabwira ko ibimaze iminsi bivugwa ari ibihuha, njyewe nta kibazo nzi mfitanye n’umuntu uwo ari we wese, sinzi wenda niba hari uwaba agifitanye nanjye, nawe yabibwira nkamusaba imbabazi kuko sinshaka ibibazo gusa kuvugwa bigomba kubaho ntaho umuntu yabikwepera. Icyo nabasaba ni ukuguma kumba hafi munsengere.”

Andi mafoto...

ma

mans

Se wa Alpha Rwirangira yasigaranye agafoto ku rwibutso, ku muhungu we n'umukunzi we

lajs

anms

Alpha asezeranaho na se. Yamwifurije, amahirwe, amasomo meza no gukorana umurava

ns

ans

Alpha na Miss Esther ntibifuzaga gutandukana

masn

a,ms

Amarangamutima yari menshi. Aha basezeranagaho

msnd

Alpha agana ku murongo wabinjira

amsn

Mbere yo kugenda, Alpha yongeye guhamagara Esther. Uku niko basezeranyeho bwa nyuma!

Alpha Rwirangira ashobora kugaruka mu Rwanda mu biruhuko mu mpera z’uyu mwaka aho asanzwe anategura ibitaramo by’abana byo kwihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ndabikunze
  • 9 years ago
    dddd
  • Lucky9 years ago
    Biragorana gusezera uwu kunda uziko aho ajyiye ari kure gusa muzirikane urukundo rwanyu ntihazajyire ikizabatandukanya.
  • dallas9 years ago
    Ernesto agusigarira kurugo ntubimenye sha
  • manariyo pascal 9 years ago
    Nanje ntuye Burundi Alpha turamukunda cyane Imana izamufashe agaruke murugo amahoro doreko ni shuti ye izaba imukumbuye
  • pascaline MUJAWIMANA9 years ago
    Amatage ni amatindi Esther niyihangane akomeze asabire cher we.
  • 9 years ago
    Kabendera ntiyahagaragaye?
  • fabiola9 years ago
    Ester ihangane azagaruka.
  • soso9 years ago
    I know that moment hurts badly. Nasezeye umukunzi wangye 2003 hariya ikanombe simenye ko aribwo bwanyuma. Yaje gushaka undi nangye naje gushaka nyuma ariko sinjyamwubagirwa. Namaze icyumweru nikingiranye mucyumba nunva ko azagaruka tukongera tugakundana ariko imyaka yabaye myinshi ibintu birahinduka. Sindamwibagirwa na gato nubwo twese twabyaye dufite abotwashakanye. But things cannot be the same. Alpha na Esther imana ibane namwe...kugeza mushoboye kubana.
  • kabira9 years ago
    kuki atamujyanye c? biriya mubuzima birababaza ashobora gusanga ba sure deal baramutwaye





Inyarwanda BACKGROUND