Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama nibwo, umuhanzi Alpha Rwirangira yasoje ibiruhuko yari amazemo iminsi mu Rwanda maze afata rutema ikirere asubira gukomeza amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ahagana saa saba n’igice nibwo Alpha Rwirangira yinjiye mu kibuga cy’indege i Kanombe, aho uyu muhanzi yaraherekejwe na zimwe mu nshuti ze, umukunzi we Esther tutibagiwe se umubyara ukunze kumuba hafi.
Alpha Rwirangira ubwo yasohokaga mu mudoka ageze ku kibuga cy'indege i Kanombe
Nyuma y’amezi atatu n’igice bari bamaze bari kumwe, ubwo Alpha Rwirangira yasezeranagaho n’umukunzi we Miss Esther Uwamahoro kwihangana byabarenze maze aba bombi baraturika bararira batitaye ku mubare munini w’abantu bari babahanze amaso.
Alpha Rwirangira, Se umubyara, umukunzi we Miss Esther hamwe n'izindi nshuti
Alpha Rwirangira na Miss Esther, amarira yabanje kubazenga mu maso ariko bakagerageza kwiyumanganya gusa byarangiye n'ubundi baturitse bararira
Aganira n’inyarwanda.com, mbere gato y’uko afata indege yageneye ubutumwa abakunzi be, anagaruka ku makuru yari amaze iminsi amuvugwaho ko yaba afitanye ibibazo na bamwe mu bantu batandukanye basanzwe bakorana bifite aho bihuriye n’umukunzi we.
Miss Esther, Alpha Rwirangira n'umunyamakuru Ernesto bari bamaze iminsi bavugwa mu bibazo bitandukanye ariko bo baravuga ko nta muntu n'umwe bafitanye ikibazo
Aha, Alpha yagize ati “ Ndagiye nsubiye ku masomo, ariko ku bushake bw’Imana nzagaruka nk’ibisanzwe kandi abakunzi banjye, abanyarwanda ndabakunda. Nagirango mbonereho kubabwira ko ibimaze iminsi bivugwa ari ibihuha, njyewe nta kibazo nzi mfitanye n’umuntu uwo ari we wese, sinzi wenda niba hari uwaba agifitanye nanjye, nawe yabibwira nkamusaba imbabazi kuko sinshaka ibibazo gusa kuvugwa bigomba kubaho ntaho umuntu yabikwepera. Icyo nabasaba ni ukuguma kumba hafi munsengere.”
Andi mafoto...
Se wa Alpha Rwirangira yasigaranye agafoto ku rwibutso, ku muhungu we n'umukunzi we
Alpha asezeranaho na se. Yamwifurije, amahirwe, amasomo meza no gukorana umurava
Alpha na Miss Esther ntibifuzaga gutandukana
Amarangamutima yari menshi. Aha basezeranagaho
Alpha agana ku murongo wabinjira
Mbere yo kugenda, Alpha yongeye guhamagara Esther. Uku niko basezeranyeho bwa nyuma!
Alpha Rwirangira ashobora kugaruka mu Rwanda mu biruhuko mu mpera z’uyu mwaka aho asanzwe anategura ibitaramo by’abana byo kwihiza iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO