RFL
Kigali

Alpha Rwirangira yadusobanuriye iby’ibitaramo agiye gukora bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2018 10:09
1


Ni ubwa kabiri Alpha Rwirangira agiye gukora ibi bitaramo bizenguruka Leta zinyuranye za Amerika aho uyu muhanzi aba asusurutsa abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo ziba zituye muri iki gihugu, Alpha Rwirangira akaba yamaze guhamiriza Inyarwanda.com ko agiye kongera gukora ibi bitaramo yari yarakoze muri 2017.



Aganira na Inyarwanda Alpha Rwirangira yabwiye umunyamakuru ko kugeza magingo aya imyitegfuro y’ibi bitaramo bizenguruka Leta zinyuranye ayigeze kure nubwo  hari Leta ataremeza neza, ibi bitaramo Alpha agiye gukora akaba yaramaze kubyita ‘Thanks giving  your season 2”. Hamwe mu hamaze kwemezwa ko azakorera ibi bitaramo ariko kandi hakaba nizindi bakiri mu biganiro.

Alpha Rwirangira yatanagje ko kugeza ubu ahoy amaze kwemeza nubwio hari aho bakiri mu biganiro ari; Portland Maine, Rochester New York,Arizona Phoenix,Louisville ndetse na Michigan aha ho bikaba bias naho ibiganiro byarangiye ko ariho agiye gukorera ibi bitaramo. Uyu muhanzi akaba yatangarije umunyamakuru ko yateguye ibi bitaramo ku buryo bizatangira kare bikarangira tariki 22 Ugushyingo 2018.

Alpha RwirangiraIbitaramo Alpha Rwirangira agiye gutangira gukora ahereye kuri iki

Alpha Rwirangira agira ubutumwa aha abakunzi be yashimiye cyane abamuhora hafi ndetse anabasaba gukomeza kumuba hafi mu buryo bwose by’umwihariko mu buryo bw’amasengesho ndetse ariko nanone asaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza gushyigikira uyu muziki ku buryo ugera kure hashoboka.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'QUESTION' ALPHA RWIRANGIRA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Alpha tell em turabazi abari bfite inyama bakakujugunyira amagufa bro but who jah bless no man curse .......





Inyarwanda BACKGROUND