RFL
Kigali

Alpha Rwirangira asanga gukomera mu bihe arimo aribyo bikwiye umugabo, ibindi akabiharira Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/04/2015 2:59
19


Niba uzi Alpha Rwirangira ukaba waragiye umukurikira, waba uzi neza Miss Esther Uwingabire, wamenyekanye cyane mu rukundo rutihishira n’uyu musore, mu bihe bitandukanye mu myaka igera hafi kuri itatu bamaze basangira umunezero ushingiye k’urukundo, aho bemezaga ko nta handi ruganisha uretse kwibanira nk’umugabo n’umugore.



Ubu aba bombi bashobora kuba bafite igikomere cy’urukundo, bikanagaragazwa cyane na Alpha Rwirangira, kugeza ubu ugishidikanya mu kumenya niba koko uyu nyampinga wari umukunzi we yaba yabyaye kuko ntacyo abiziho, mu gihe nyamara uyu mwana asobanuye byinshi kuri aba bombi nk’imfura yabo.

alpha

alpha

Ha mbere aha, ibihe byari byiza ariko ubu byahindutse amateka. Aha ni tariki ya 25 Gicurasi 2014 mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Alpha byari byateguwe na Esther

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka, inyarwanda.com twabaye ikinyamakuru cya mbere gitangaza ko uyu mukobwa yaba atwite inda yari Alpha ariko bakaba bafitanye ibibazo, ibi nyuma gato byaje no kwemezwa na Alpha ubwe avuga ko koko umukunzi we yamubwiye ko amutwitiye umwana ariko haje kuvuga ibibazo byinshi bituma batumvikana ahubwo Alpha akavuga ko hari undi mugabo urimo ushaka gutwara uyu mukobwa, we yemeza ko agikunda.

alpha

Barakundanye mu buryo bukomeye. Iteka Esther yazaga kwakira umukunzi we iyo yabaga avuye ku masomo muri USA, kimwe n'uko yamuherekezaga iyo yasubiragayo

Nyuma yaya makuru yiriwe acaracara y’uko Esther yaba yarabyaye mu ibanga rikomeye mu ntangiriro za Mata, ntiyufuze n’uyu se w’imfura ye abimenya. Mu kiganiro inyarwanda.com, yagiranye na Alpha Rwirangira,tumubajije niba hari icyo ibi biri kuvugwa yaba abiziho. Yagize ati ”Nanjye ni uko birimo kungeraho. Ntabwo mbizi neza. Ubu nanjye ndimo gukurikirana Kenya ukuri uko kumeze.”

Tumubajije aho ibyo kuba Esther yabyaye yaba yabikuye, nicyo ateganya kubikoraho. Mu magambo ye Alpha Rwirangira yagize ati “ Nyine nabisomye kuri icyo kinyamakuru(umuryango.rw, urubuga rwabitangaje mbere). Sha sinzi kabisa ariko buriya ntabwo umuntu yabura icyo gukora. Man ntabwo byoroshye ariko Imana niyo izi ukuri kwa byose.”

Alpha Rwirangira akomeza agira ati “ Buriya nshobora kuvuga, nkivugira ameza, nawe yavuga akavuga ameza, kandi muri rubanda(public) ifata uruhande ishatse mu gihe itazi ukuri, ariko amaherezo ya byose, Imana iba izi ukuri kuko niyo ibona imitima yacu. So, to be strong is the way to go(Guhagarara kigabo ugakomere niyo nzira yo gukomeza ubuzima).”

alpha

alpha

alpha

alpha

Rukundo bambe ni rwiza cyane iyaba rwarambaga disi ntirushire...! Ng'uku uko basezeranyeho bwa nyuma ubwo Alpha aheruka mu Rwanda.

Ubu, mu gihe Alpha Rwirangira akomeje kugaragaza ko amarangamutima ye no gushengurwa n’aya mateka, nyuma y’uko abonye mu bitangazamakuru ko uwari umukunzi we yaba yarabyaye mu ntangiriro za Mata, nyamara uyu akaba ntacyo yarabiziho, kugeza ubu, ku rundi ruhande ntawuzi icyo Esther Uwingabire abitekerezaho, dore ko kuva byavugwa atigeze agaragara na rimwe.

Ntiwabura kuvuga ko ibi byose bigaragara niba aribyo koko, umuntu yabishingiraho yemeza ko ku rundi ruhande uyu nyampinga nawe yaba afite igikomere cy’urukundo gikomoka k’umubano wabo wazambye mu buryo butungurunye ari nabyo byaba bituma arimo agenda afataibyemezo nk'ibi.

Ese koko abantu bigeze kubana banakundana, bakwiye gutandukana mu buryo nk'ubu?

Reba Alpha Rwirangira na Esther Uwingabire mu bihe binyuranye

-Aha ni mu gihe Alpha Rwirangira yageneraga impano z'iminsi mikuru ya noheli n'ubunani, abana bari barwariye muri CHUK mu mpera za 2013

- Alpha ubwo yazaga i Kigali mu ibanga rikomeye, kugirango abashe gutungura Miss Esther ku isabukuru ye y'amavuko

-Ubwo Alpha Rwirangira yazaga mu biruhuko mu Rwanda akakirwa n'umukunzi we Esther

- Ubwo Miss Esther yakoreraga ibirori Alpha Rwirangira amutunguye ku isabukuru ye

-Ubwo Alpha Rwirangira yasubiraga muri Amerika, ku kibuga cy'indege i Kanombe we na Miss Esther byari amarira gusa. Aha ari nabwo Alpha aheruka mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe8 years ago
    Alpha ndakwanze pe nturi selie
  • Alice8 years ago
    Mana we nukuri biteye agahinda kd birababaje ,basi niba Esther koko yarabyaye niyihangane basi nibura yibuke ibihe byiza yagiranye na Alpha nasanga biruta ibihe bibi baciyemo amubabarire yego birakomeye ariko nagire ibambe nibura amwereke umwana
  • Alice8 years ago
    Mana we nukuri biteye agahinda kd birababaje ,basi niba Esther koko yarabyaye niyihangane basi nibura yibuke ibihe byiza yagiranye na Alpha nasanga biruta ibihe bibi baciyemo amubabarire yego birakomeye ariko nagire ibambe nibura amwereke umwana
  • madudu8 years ago
    Rwirangira ihangane ukore icyakujyanye usa gusa nawe wisuzume nimba ntaho wamukomerekeje. ubundi umwana nakura byanze bikunze azamenya ise.tuza Imana irakuzi
  • 8 years ago
    kweeli
  • clarisse8 years ago
    alpha ndagukunda kuburyo ntajyashaka icyakubabaza .urukondo ntirugira itangiriro ndetse niherezo wowe ntucike intege komeza umukunde cyane burya nibigeragezo bibaho kandi bigashira br strong ma brother .mukunde kudafiite icyintu nacyimwe wumvise.
  • uwera8 years ago
    Alpha ni fake nkinote ya 10,000frw
  • titi8 years ago
    njye nagira inama esther yo gutuza kuko buriya abahungu si abantu we aracyafite amahirwe yo kuba se wumwana ashaka kumuvugisha niyibuke ko hari nababyara abahungu bakemera umwana ariko ntabe yanakubaza ngo umwana yaramutse ate kdi mwarahoze mu rukundo, esthet ndagusabye shima ibyo Imana yaguhaye harimo na Alpha
  • teta8 years ago
    ngo ubona isha itamba ugata nurwo wariwambaye warufite amahirwe. kuba uwo mwabyaranye akigufitiye umutima.ngaho iteshe ayo mahirwe uzaba umbwira
  • john peter8 years ago
    yooo ndababayeye cyane rwose icyo nasaba alapha nabe umugabo kuko murukundo bibaho nanjye byambayeho arko njye byari byoroshye ajyeyo nkumugabo arebe umwana
  • me8 years ago
    Nawe yabyemeye kuko bari bazwi ibuka ama4to yabo ku kibuga disi ngo bari barishije abantu imibu none birangiye nta no kumenya niba yabyaye umuzungu cg umwirabura icecekere mwana ubu c Grace ntahoze ? Ariko ubundi izi nsoresore zabaye zite byaba byiza agastar kagiye gatera umukobwa inda kakamugenza gutya bagiye bagafunga bakagakatira gusa ntikazagire undi mukunzi kazongera kwerekana kazamugire ibanga kongere kamwandagaze katamwerekanyeko yabonaga ticket yindege c yabuze ayo gukora ubukwe?ndababayeeeeeeeeee ntuzamwereke uwo mwana rata azashake uwe uwo nuwawe
  • 8 years ago
    Ils ont etaient amoureux et voila que leur bebe adore vient de les separer. Seigneur!!!
  • 8 years ago
    njyevnibaza byinshi kuba miss bacu nabastar bamwe babaye nkimisarani yo kunzira abandi babaye nkutumasa twakarere ese kiba miss nukubyara kuba umustar nugutera inda.MANA gira icyo ukorera urubyiruko pe.abantu bize kweli nigute mutera amada uko mwibone.mbabanzwa nibyo bibondo.
  • isimbi8 years ago
    nibihangane bakorereko habonetse umusaruro w'urukundo rwabo bafate ingamba zo kurinda uwo muziranenge ingaruka z'amateka. Nibazirikane ko ari Papa na Mama ba bebe bashakire hamwe umuti w'ikibazo bafite.
  • 8 years ago
    shandamukunda iyusango ninjye yayiteye ngo mubyarire hhhhhhhh.gusa niyihangane
  • gakwerere 8 years ago
    njye nabivuze hakiri kare kuko uwo mukobwa ndamuzi cyane gisenyi sha naho baragerageje
  • 8 years ago
    manawe tabara abakobwa koko alpha ibintu nkabiriya esth komera urere umwana wawe nushaka uzamumwereke cyangwa umwihorere
  • parfaite8 years ago
    ariko abantu biki gihe twabaye gute koko duca imanza tutazi koko ese nkaba bahengamira ku ruhamde rumwe wa menya uri mukuri ari uwuhe?Ester ukuri kwawe Imana irakuzi Alfha ukuri kwawe Imana irakuzi,gusa apres echec la vie continu couple yanyu irambabaje irana ndakaje
  • Gahongayire Agnes8 years ago
    Alpha nkuko wabivuze ntakibaho imana itakizi komera kigabo kandi usenge imana izagufasha,we love u so much





Inyarwanda BACKGROUND