Niba uzi Alpha Rwirangira ukaba waragiye umukurikira, waba uzi neza Miss Esther Uwingabire, wamenyekanye cyane mu rukundo rutihishira n’uyu musore, mu bihe bitandukanye mu myaka igera hafi kuri itatu bamaze basangira umunezero ushingiye k’urukundo, aho bemezaga ko nta handi ruganisha uretse kwibanira nk’umugabo n’umugore.
Ubu aba bombi bashobora kuba bafite igikomere cy’urukundo, bikanagaragazwa cyane na Alpha Rwirangira, kugeza ubu ugishidikanya mu kumenya niba koko uyu nyampinga wari umukunzi we yaba yabyaye kuko ntacyo abiziho, mu gihe nyamara uyu mwana asobanuye byinshi kuri aba bombi nk’imfura yabo.
Ha mbere aha, ibihe byari byiza ariko ubu byahindutse amateka. Aha ni tariki ya 25 Gicurasi 2014 mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Alpha byari byateguwe na Esther
Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka, inyarwanda.com twabaye ikinyamakuru cya mbere gitangaza ko uyu mukobwa yaba atwite inda yari Alpha ariko bakaba bafitanye ibibazo, ibi nyuma gato byaje no kwemezwa na Alpha ubwe avuga ko koko umukunzi we yamubwiye ko amutwitiye umwana ariko haje kuvuga ibibazo byinshi bituma batumvikana ahubwo Alpha akavuga ko hari undi mugabo urimo ushaka gutwara uyu mukobwa, we yemeza ko agikunda.
Barakundanye mu buryo bukomeye. Iteka Esther yazaga kwakira umukunzi we iyo yabaga avuye ku masomo muri USA, kimwe n'uko yamuherekezaga iyo yasubiragayo
Nyuma yaya makuru yiriwe acaracara y’uko Esther yaba yarabyaye mu ibanga rikomeye mu ntangiriro za Mata, ntiyufuze n’uyu se w’imfura ye abimenya. Mu kiganiro inyarwanda.com, yagiranye na Alpha Rwirangira,tumubajije niba hari icyo ibi biri kuvugwa yaba abiziho. Yagize ati ”Nanjye ni uko birimo kungeraho. Ntabwo mbizi neza. Ubu nanjye ndimo gukurikirana Kenya ukuri uko kumeze.”
Tumubajije aho ibyo kuba Esther yabyaye yaba yabikuye, nicyo ateganya kubikoraho. Mu magambo ye Alpha Rwirangira yagize ati “ Nyine nabisomye kuri icyo kinyamakuru(umuryango.rw, urubuga rwabitangaje mbere). Sha sinzi kabisa ariko buriya ntabwo umuntu yabura icyo gukora. Man ntabwo byoroshye ariko Imana niyo izi ukuri kwa byose.”
Alpha Rwirangira akomeza agira ati “ Buriya nshobora kuvuga, nkivugira ameza, nawe yavuga akavuga ameza, kandi muri rubanda(public) ifata uruhande ishatse mu gihe itazi ukuri, ariko amaherezo ya byose, Imana iba izi ukuri kuko niyo ibona imitima yacu. So, to be strong is the way to go(Guhagarara kigabo ugakomere niyo nzira yo gukomeza ubuzima).”
Ubu, mu gihe Alpha Rwirangira akomeje kugaragaza ko amarangamutima ye no gushengurwa n’aya mateka, nyuma y’uko abonye mu bitangazamakuru ko uwari umukunzi we yaba yarabyaye mu ntangiriro za Mata, nyamara uyu akaba ntacyo yarabiziho, kugeza ubu, ku rundi ruhande ntawuzi icyo Esther Uwingabire abitekerezaho, dore ko kuva byavugwa atigeze agaragara na rimwe.
Ntiwabura kuvuga ko ibi byose bigaragara niba aribyo koko, umuntu yabishingiraho yemeza ko ku rundi ruhande uyu nyampinga nawe yaba afite igikomere cy’urukundo gikomoka k’umubano wabo wazambye mu buryo butungurunye ari nabyo byaba bituma arimo agenda afataibyemezo nk'ibi.
Ese koko abantu bigeze kubana banakundana, bakwiye gutandukana mu buryo nk'ubu?
Reba Alpha Rwirangira na Esther Uwingabire mu bihe binyuranye
-Ubwo Alpha Rwirangira yazaga mu biruhuko mu Rwanda akakirwa n'umukunzi we Esther
- Ubwo Miss Esther yakoreraga ibirori Alpha Rwirangira amutunguye ku isabukuru ye
TANGA IGITECYEREZO