RFL
Kigali

Alpha Rwirangira agiye gukora ibitaramo bizazenguruka Leta zinyuranye zo muri Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/10/2017 12:20
1


Muri iyi minsi umuhanzi Alpha Rwirangira asa n'uwari ucecetse cyane muri muzika. Uyu muhanzi yabwiye Inyarwanda.com ko aticaye ubusa kuko ubu arimo gutegura ibi bitaramo



Kuri gahunda y’ibi bitaramo bine yise 'Merci Concerts', Alpha Rwirangira azatangira tariki 10 Ugushyingo 2017 akazahera muri Leta ya Minnesota  aho kwinjira mu gitaramo cye bikazaba ari amadorari cumi n'atanu (15$).Nyuma y’iyi Leta, Alpha Rwirangira azakurikizaho Leta ya Georgia mu mujyi mukuru w’iyi Leta wa Atlanta kwinjira muri iki gitaramo kizaba tariki 17 Ugushyingo 2017 akazaba ari amadorari makumyabiri (20$).

Nyuma ya Atlanta, Alpha Rwirangira azakurikizaho umujyi wa Houston ho muri Leta ya Texas, aha akazahataramira  tariki 23 Ugushyingo 2017, nyuma y'aha akazakurikizaho Leta ya Arizona aho azataramira tariki 2 Ukuboza 2017. Uyu muhanzi yatangarije Inyarwanda.com ko nyuma y’ibi bitaramo agitekereza uko yazakorera n’ikindi gitaramo muri Dallas.alpha

alpha

Alpha Rwirangira agiye gukorera ibitaramo muri USA

Abajijwe niba ateganya kuza gutaramira mu Rwanda, Alpha Rwirangira yabwiye umunyamakuru ko ibi nabyo abiteganya ariko yagombaga kubanza gutunganya ibi bitaramo azakorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibi bitaramo ngo bizakurikirana no kuba muri iyi minsi hari indirimbo nshya ashaka gushyira hanze mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi ba muzika ye.

REBA HANO INDIRIMBO 'MERCI' ALPHA RWIRANGIRA YANITIRIYE IBI BITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KK6 years ago
    MERCI,





Inyarwanda BACKGROUND