Muri iyi minsi mu Rwanda hari gahunda yo kugabanya uduce bitewe n’ibyo babona byagira akamaro, aha ni ho usanga hari agace k’inganda n’ibindi ni ibindi. Ally Soudi umunyamakuru wamamaye mu Rwanda yatangaje ko ku bwe asanga Leta yakabaye igira Nyamirambo nk’agace ndangamurage mu bijyanye n’imyidagaduro.
Ibi Ally Soudi yabitangarije Radio Huguka mu kiganiro kirekire bagiranye ubwo yari abajijwe icyo abona Leta yakabaye ikora kugira ngo ishyigikire muzika y’u Rwanda. Uyu mugabo wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye mu Rwanda yatangaje ko ikintu yasaba Leta ari ukubakira abahanzi n’abakunzi ba muzika icyumba cy’ibitaramo kinini kandi kimeze neza kiri mu mujyi hagati aho byorohera buri muntu uri mu mujyi wa Kigali kuhagera.
Ally Soudy yatanze urugero rw’ahantu abona hakabaye hajya icyumba cy’imyidagaduro avuga ahahoze Centre Culturel Franco Rwandais aha akavuga ko bibaye bidakunze iki cyumba cy’ibitaramo cyashyirwa i Nyamirambo. Avuga kuri Nyamirambo, Ally Soudy ni bwo yakomoje kuri aka gace k’umujyi wa Kigali kazwiho imyidagaduro, aha akaba yagize ati:
Ubundi kuri njyewe mba mbona Nyamirambo yakabaye umujyi wa Culture, umujyi wa Showbiz, na RDB izabirebeho Nyamirambo ni agace kazwi ku rwego rw’Isi abanyamahanga bazi Nyamirambo pe, ubundi Nyamirambo yakabaye agace k’imyidagaduro, Leta ikabishyira muri gahunda ama studio y’imiziki, inzu za Fashion, studio z’ama filime, ibintu bya Restaurant zakurura ba mukerarugendo kuko Nyamirambo yakurura ba Mukerarugendo ibijyanye n’imyidagaduro byose bikaba biri i Nyamirambo…
Ally Soudy yabaye umunyamakuru ukomeye mu bijyanye n'imyidagaduro hano mu Rwanda
Ally Soudy yakomeje avuga ko ajya arota Nyamirambo imeze nk’uduce tuzwi bikomeye mu myidagaduro nka Vegas, Hollywood n'ahandi hakomeye. Yagize ati “Nyamirambo ni ahantu ba Mukerarugendo bakabaye bajya gusura ni ahantu RDB igomba gutekereza ikahabyaza umusaruro kuko ni ahantu hazwi mu myidagaduro ni ahantu hagakwiye gufasha iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda ni ahantu hazwi havuka abahanzi benshi abakinnyi b’umupira yewe n'abatarahakuriye usanga bimuka bakajya kuhaba…”
Ally Soudy kuri ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Ally Soudy yatangaje ko kugira ngo imyidagaduro y’u Rwanda itere imbere hari ibintu byinshi byakorwa kuko akenshi usanga abari mu nzego zifata ibyemezo akenshi badafite ubumenyi bwinshi mu myidagaduro, bityo bikaba byajya bisaba abari muri izi nzego kwifashisha ababa cyangwa babaye mu myidagaduro hano mu Rwanda bagatanga ibitekerezo cyane y'uko asanga hari abantu baba mu myidagaduro bakomeye kandi bafasha abafata ibyemezo kwiga ku byemezo byafasha iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO