RFL
Kigali

Ally Soudy urota Nyamirambo yabaye nka Vegas na HollyWood arasaba RDB kwiga uko aka gace kagirwa umujyi w'imyidagaduro

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/03/2018 13:59
4


Muri iyi minsi mu Rwanda hari gahunda yo kugabanya uduce bitewe n’ibyo babona byagira akamaro, aha ni ho usanga hari agace k’inganda n’ibindi ni ibindi. Ally Soudi umunyamakuru wamamaye mu Rwanda yatangaje ko ku bwe asanga Leta yakabaye igira Nyamirambo nk’agace ndangamurage mu bijyanye n’imyidagaduro.



Ibi Ally Soudi yabitangarije Radio Huguka mu kiganiro kirekire bagiranye ubwo yari abajijwe icyo abona Leta yakabaye ikora kugira ngo ishyigikire muzika y’u Rwanda. Uyu mugabo wabaye umunyamakuru w’imyidagaduro ukomeye mu Rwanda yatangaje ko ikintu yasaba Leta ari ukubakira abahanzi n’abakunzi ba muzika icyumba cy’ibitaramo kinini kandi kimeze neza kiri mu mujyi hagati aho byorohera buri muntu uri mu mujyi wa Kigali kuhagera.

Ally Soudy yatanze urugero rw’ahantu abona hakabaye hajya icyumba cy’imyidagaduro avuga ahahoze Centre Culturel Franco Rwandais aha akavuga ko bibaye bidakunze iki cyumba cy’ibitaramo cyashyirwa i Nyamirambo. Avuga kuri Nyamirambo, Ally Soudy ni bwo yakomoje kuri aka gace k’umujyi wa Kigali kazwiho imyidagaduro, aha  akaba yagize ati:

Ubundi kuri njyewe mba mbona Nyamirambo yakabaye umujyi wa Culture, umujyi wa Showbiz, na RDB izabirebeho Nyamirambo ni agace kazwi ku rwego rw’Isi abanyamahanga bazi Nyamirambo pe, ubundi Nyamirambo yakabaye agace k’imyidagaduro, Leta ikabishyira muri gahunda ama studio y’imiziki, inzu za Fashion, studio z’ama filime, ibintu bya Restaurant zakurura ba mukerarugendo kuko Nyamirambo yakurura ba Mukerarugendo ibijyanye n’imyidagaduro byose bikaba biri i Nyamirambo…

Ally soudyAlly Soudy yabaye umunyamakuru ukomeye mu bijyanye n'imyidagaduro hano mu Rwanda

Ally Soudy yakomeje avuga ko ajya arota Nyamirambo imeze nk’uduce tuzwi bikomeye mu myidagaduro nka Vegas, Hollywood n'ahandi hakomeye. Yagize ati “Nyamirambo ni ahantu ba Mukerarugendo bakabaye bajya gusura ni ahantu RDB igomba gutekereza ikahabyaza umusaruro kuko ni ahantu hazwi mu myidagaduro ni ahantu hagakwiye gufasha iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda ni ahantu hazwi havuka abahanzi benshi abakinnyi b’umupira yewe n'abatarahakuriye usanga bimuka bakajya kuhaba…”

Ally soudyAlly Soudy kuri ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika 

Ally Soudy yatangaje ko kugira ngo imyidagaduro y’u Rwanda itere imbere hari ibintu byinshi byakorwa kuko akenshi usanga abari mu nzego zifata ibyemezo akenshi badafite ubumenyi bwinshi mu myidagaduro, bityo bikaba byajya bisaba abari muri izi nzego kwifashisha ababa cyangwa babaye mu myidagaduro hano mu Rwanda bagatanga ibitekerezo cyane y'uko asanga hari abantu baba mu myidagaduro bakomeye kandi bafasha abafata ibyemezo kwiga ku byemezo byafasha iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Pacis6 years ago
    Ahaaa no oya rwose brother friend Soudy ibyobyo simbishyigikiye ndakwemera cyane urabizi ariko mbonye wibeshye kuricyo gitekerezo nyamirambo uko iteye ntabyorohereza imyidagaduro icyambere harafunganye cyane ahubwo icyo gitekerezo Leta ikigize yabyubaka ahantu hisanzuye habona parking nini pe bihagije hatanatuwe cyane hitaruye umugi hakirindwa urusaku ,kuburyo hataba traffic mbese hakaba zone ihariwe imyidagaduro umujyi nimuto ukenewe kwagurwa,gusa igitekerezo cyawe nikiza ,na USA yanze gushyira imyidagaduro mumigi izwi nka Newyork,Boston,LA,Chicago,ibishyana mubutayu bwa Vegas a Hollywood ni muri desert
  • Mugabo6 years ago
    Muvandimwe Pacis ibintu wanditse byajyaga kumvikana iyo utabirangiza uvuze ibintu bitari byo! Ntabwo Hollywood iherereye i Vegas! Hollywood iba muri leta ya California naho Vegas iba muri Leta ya Nevada! Hari benshi baziko Vegas ari Leta; ntabwo ariko bimeze! Murakoze
  • clovis6 years ago
    njye ndabishyigikiye kuko ikintu cyose cyakwinjiriza igihugu amadevise cyakabaye gikorwa,naho mugabo wasomye nabi umunyamakuru yanditse ahantu habiri hatandukanye vegas ukwayo na hollywood ukwayo. murakoze.
  • NADEGE6 years ago
    none se kurya pause ku modoka ya police,,,???? igisirimu kiri aha ga yemwe





Inyarwanda BACKGROUND