RFL
Kigali

‘Hari abatereta bitwaje ururimi rutyaye’ Allioni mu ndirimbo y’urukundo ‘Tuza’ yakoranye na Bruce Melodie-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/10/2018 16:58
1


Umuhanzikazi Buzindu Allioni yashyize indirimbo yise ‘Tuza’ yakoranye n’umunyamuziki Bruce Melody. Ni indirimbo ya kabiri akoze ari mu maboko y’umujyanama we Alex Muyoboke akaba n’Umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi, Decent Entertainment.



Allioni si izina rishya mu muziki Nyarwanda, afite indirimbo yagiye akora zitandukanye zazamuye izina rye mu ruhando rw’abanyamuziki nka: “Ni uwanjye’, “Impinduka” yatumbagije izina rye, “Pole pole” yasohotse muri 2015, “Hahandi”, “Sinzakureka” n’izindi zakomeje izina rye.

Mu gitondo cyo ku wa 18 Nzeri 2018 ni bwo Alex Muyoboke yatangaje ko Allioni Buzindi ari we muhanzikazi basinyanye amasezerano y’imikoranire nyuma yo gushwana na Charly&Nina bakoranye ho igihe kitari gito. Icyo gihe, Allioni yanditse ashima kuba agiye gukorana na Decent Entertainment, mu minsi mike ahita ashyira hanze indirimbo yise ‘Hahandi’.

Bruce Melodie

Allioni yakoranye indirimbo na Bruce Melodie bise 'Tuza'

Kuri ubu, uyu muhanzikazi yamaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Tuza’ yahuriyemo na Bruce Melodie. Ni indirimbo igizwe n’iminota itatu ndetse n’amasegonda 44. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Monster Records, ifatwa ry’amashusho riyoborwa na Sasha Vybz.

Decent Entertainment yanditse ko yishimiye gushyira hanze indirimbo Allioni yakoranye na Bruce Melodie. Bavuze ko bayitezeho kuzerekwa urukundo n’abafana, igashyigikirwa mu nguni zose. Muyoboke Alexis uri gufasha byihariye Allioni, afite izina rikomeye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda. Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Charly&Nina n’abandi banyuze mu biganza by’uy’umugabo wabateresheje intambwe ikomeye bashyirwa mu bahanzi bubashywe.

REBA INDIRIMBO 'TUZA' YA ALLIONI YAKORANYE NA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hey5 years ago
    iyindirimbo ninziza kbs,gusa uyu mukobwa yaritinye mukuririmba arakabya, igitero kimwe? nge nifuza kubona indirimbo ya bruce na the ben yaba arumuriro kuko nibo bahanga tugira mururu rwasagabo





Inyarwanda BACKGROUND